Friday, February 11, 2022

MUTAGATIFU APOLINA/APOLONIYA

(Amateka ya mutagatifu APOLINA cyangwa APOLONIYA, +249) nk’uko yakusanijwe na padiri Théophile TWAGIRAYEZU wa diyosezi ya Byumba.) Apolina, iwabo hari Alegizandriya mu Misiri. Amaze kubatizwa yabaye indakemwa mu bukiristu, umutima we wose awegurira Yezu Kristu. Yaharaniye cyane kwamamaza ingoma y’Imana. Ntiyatezuka mu kurengera abazahajwe n’indwara n’ubukene. Ku ngoma y’umwami Desiyusi w’abaromani, yategetse abantu bose gutura ibitambo ibigirwamana by’ibwami. Icyo gihe Apolina arabyanga. Nuko baramufata bamujyana aho ibigirwamana byabo biri ngo abisenge. Apolina arababwira ati: “nsenga Imana imwe y’ukuri yonyine gusa”.

Ako kanya akimara kuvuga iryo jambo, bamukubita ubuhiri ku munwa, amenyo yose barayahungura, umunwa n’akananwa bisigara ari ibisebe gusa, nyuma Imana iramukiza. Ni cyo gituma abarwaye amenyo bakunda kumwambaza ngo abakize. Bakomeje kumukubita cyane, aho bigeze bati “wumvise ububabare icyo ari cyo? cyo noneho senga imana zacu tugukize ububabare”. Arabasubiza ati: “nimugire uko mushaka nishimiye kuzizwa ukwemera Imana imwe y’ukuri Nyirubutagatifu”. Bacana umuriro umeze nk’itanura wo kumutwika. Bagiye kumucuza imyambaro arabiyaka agenda yiruka awirohamo, arashya wese. Yapfiriye Imana amaze kuba umukecuru, ariko ari umubikira. Tumwizihiza ku itariki 9 Gashyantare.

Ushaka kumenya byinshi wasoma:

·        ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p. 49-50

·        ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015.p.69.

·        DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991.p.60.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...