Mu Rwanda, Kiliziya
Gatolika imaze imyaka 71 itangiye kubona Abepiskopi kavukire.
Muri iyo myaka, yungutse Abepiskopi 27, uhereye kuri Myr Aloyizi
BIGIRUMWAMI, ukagera kuri Myr Balthazar
NTIVUGURUZWA. Turebere hamwe mu nshamake, abo bashumba ba diyosezi n’uko bakurikirana mu guhabwa inkoni y’ubushumba.
1. Musenyeri Aloyizi
BIGIRUMWAMI
Yavukiye
i Zaza, kuwa 22 Ukuboza 1904, abatizwa kuri Noheli y’uwo
mwaka. Yitabye Imana ku wa 3 Kamena 1986 mu bitaro bya Ruhengeri, azize indawara y’umutima.
Myr Aloyizi BIGIRUMWAMI yahawe ubusaserdoti kuwa 26 Gicurasi 1929, atorerwa
kuba umushumba wa 1 wa Vikariyati nshya ya Nyundo yari imaze gushingwa kuwa 14
Gashyantare 1952.
Yahawe ubwepiskopi, ku munsi
wa Penekositi, kuwa 1 Kamena 1952. Kuwa 10 Ugushyingo 1959 nibwo icyari vikariyati cyahindutse diyosezi, bityo Aloyizi BIGIRUMWAMI, Vikeri apostoliki ahinduka umwepiskopi wa diyosezi. Imirimo
y’ubushumba bwa Diyosezi yayisoje kuwa 17 Ukuboza 1973,
ubwo Papa Pawulo wa VI yemeraga ubwegure bwe. Intego ye yari : "Induamur
arma lucis" "Revêtons l'armure de la lumière ".
Yabaye padiri mukuru wa Misiyoni ya Muramba mu gihe
cy’imyaka 18 (30/1/1933 - 17/1/1951). Mu 1947 ni we munyarwanda wambere wahawe
ubutumwa bwo kuba mu nteko y’abajyanama ya Vikariyati
(the council of the vicariate). Ni we mwirabura wa
mbere wabaye umwepiskopi muri Koloni mbirigi (Kongo, u Burundi n’u Rwanda),
akaba n’umunyafrika wa 3 wari ubaye umwepiskopi mu mateka ya kiliziya gatolika
muri Afrika.
Umuhango wo kumwimika witabiriwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa
kand ibirori bimara iminsi 3, yakira abigishwa bashya 20.000. Ni we wahaye
Ubwepiskopi umusuwisi Andereya Peraudin, kuwa 19 Ukuboza 1955. Icyo gihe
ntibyumvwaga na benshi ko umwera yahabwa ubwepiskopi n’umwirabura.
2. Musenyeri
Bernard MANYURANE
Ni
we Papa Yohani wa XXIII yatoreye kuba umushumba wayo wambere wa Diyosezi
ya Ruhengeri yashinzwe kuwa 20 Ukuboza 1960. Yavutse mu 1913, abatizwa
kuwa 3 Mata 1925. Yahawe ubupadiri kuwa 25 Nyakanga
1940. Yagombaga kwimikwa kuwa 11 Gashyantare 1961, afatwa n’uburwayi
butunguranye kuwa 28 Mutarama 1961, yitaba Imana kuwa 8 Gicurasi 1961,
atarahabwa inkoni y’ubushumba. Intego ye y’Ubwepiskopi yari yahisemo ni
“In Vinculo Pacis - In the Bond of Peace”. Ni we mushumba watowe wambere wa Diyosezi
ya Ruhengeri.
3. Musenyeri
Yozefu SIBOMANA
Yavukiye
i Save kuwa 25 Mata 1915, atabaruka kuwa 09 Ugushyingo 1999. Ybatijwe kuwa 28
Mata 1915, ahabwa ubupadiri kuwa 25 Nyakanga 1940 i
Nyakibanda. Muri Mutarama 1961, Mutagatifu Papa Yohani wa XXIII, yamugize
Umunyagikari we (Camérier secret de sa Sainteté), amugira Musenyeri
by’icyubahiro.
Kuwa 21 Kanama 1961, yatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya
Ruhengeri, yimikwa kuwa 3 Ukuboza 1961. Intego ye y’Ubwepiskopi yari “Cui
Credidi -Nzi uwo nemeye”.
Kuwa 5 Nzeri 1968, yatorewe kuba Umwepiskopi wa
Diyosezi ya Kibungo ikimara gushingwa, yimikwa kuwa 29 Ukuboza 1968. Yagiye mu
kiruhuko cy’izabukuru kuwa 25 Werurwe 1992. Yabaye umushumba wa 2
wa Diyosezi ya Ruhengeri, aba n’uwambere wa Diyosezi ya
Kibungo.
4. Musenyeri
Yohani Batisita GAHAMANYI
Yavutse mu 1920, atabaruka kuwa 19/06/1999. Niwe
mushumba wambere wa Diyosezi ya Butare, kuva yashingwa mu 1961, kugeza agiye mu
kiruhuko kuwa 02 Mutarama 1997. Yahawe
ubupadiri kuwa 15 Kanama 1951. Papa Yohani wa XXIII yamutoreye
kuba umushumba wa Diyosezi ya Butare kuwa 11 Nzeri
1961.
Yimitswe kuwa 06 Mutarama 1962, ibirori biyoborwa na
Arikiyepiskopi wa Kabgayi, Myr Andereya PERRAUDIN. Intego ye yari “Mu rukundo
n’amahoro - In caritate et pace”. Myr Yohani Batisita GAHAMANYI yitabiriye ibyiciro bine by’inama nkuru ya
Kiliziya yabereye i Vatikani (sessions I, II, III et IV du Concile Vatican
II).
5. Musenyeri Phocas NIKWIGIZE
Yavukiye
i Muhanga, kuwa 26 Kanama 1919, ahabwa Batsimu kuwa 26 Kanama 1919. Yahawe
ubupadiri kuwa 25 Nyakanga 1948. Phocas Nikwigize yatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya
Ruhengeri kuwa 5 Nzeri 1968, ahabwa ubwepiskopi kuwa 30 Ugushyingo 1968.
Yagiye mu kiruhuko kuwa 5 Mutarama 1996.
Bikekwa ko
Myr Phocas Nikwigize yitabye Imana kuwa 30 Ugushyingo 1996, ku munsi
yaburiwe irengero ava mu buhungiro. Intego ye yari “Procedamus In Pace - Let us proceed in peace - Tugendere mu mahoro”. Yabaye
umushumba wa 3 wa Diyosezi ya Ruhengeri, aba umwepiskopi uharanira amahoro nk'uko byari bikubiye mu ntego ye.
6. Musenyeri
Visenti NSENGIYUMVA
Yavukiye i Rwaza muri diyosezi ya
Ruhengeri, kuwa 10 Gashyantare 1936, ahabwa ubupadiri kuwa 18 Kamena
1966. Kuwa 17 Ukubobza 1973, Papa Pawulo wa VI yamutoreye kuba
umushumba wa diyosezi ya Nyundo. Yahawe ubwepiskopi kuwa 2 Kamena
1974.
Yabaye Arikiyepiskopi wa Kigali kuva kuwa 10 Mata
1976 kugeza yitabye Imana muri Kamena 1994, i Gakurazo muri diyosezi ya Kabgayi. Intego ye yari « Ecce Adsum – ndi
hano ». Yabaye
umushumba wa kabiri wa Diyosezi ya Nyundo, aba n’uwa mbere wa Arikidiyosezi
ya Kigali.
7. Myr Wenceslas KALIBUSHI
Yavutse kuwa 29 Kamena 1919, avukira
mu Byimana. Yahawe ubupadiri kuwa 25 Nyakanga 1947, atorerwa kuba
umushumba wa diyosezi ya Nyundo kuwa 9 Ukuboza 1976. Yimitswe kuwa 27 Werurwe
1977.
Kuwa 2 Mutarama 1997 nibwo yagiye mu kuhuko. Yitabye Imana kuwa 20
Ukuboza 1997. Intego ye yari « Ecce Venio – dore ndaje ». Yabaye umushumba wa 3 wa Diyosezi ya
Nyundo.
8. Musenyeri Joseph Ruzindana
Yavukiye i Rambura muri diyosezi ya Nyundo, kuwa 3 Kamena
1943, yitaba Imana muri Kamena 1994, aguye i Gakurazo muri
diyosezi ya Kabgayi. icyo gihe kandi nibwo hapfuye Myr Visenti Nsengiyumva wari Arikiyepiskopi wa Kigali na Myr Tadeyo Nsengiyumva wari umwepiskopi wa Kabgayi, akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Joseph Ruzindana yahawe ubupadiri, nk’umusaseridoti wa Byumba, kuwa 23
Nyakanga 1972, atorerwa kuba umushumba wa diyosezi ya Byumba kuwa 5 Ugushyingo
1981.
Myr Padiri Joseph Ruzindana yahawe inkoni y’ubushumba kuwa 17 Mutarama
1982. Ni we mwepiskopi wa mbere wa Byumba yashinwe ikuwe kuri
diyosezi ya Ruhengeri. Intego ye yari “Sitio - mfite inyota”.
9. Musenyeri
Tadeyo NTIHINYURWA
Yavukiye
muri Paruwasi ya Kibeho ya Diyosezi ya Gikongoro, kuwa 25 Nzeri
1942. Yahawe ubupadiri kuwa 11 nyakanga 1971. Papa Yohani Pawulo wa
II yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi nshya ya Cyangugu kuwa 14 Ugushyingo
1981.Yahawe ubwepiskopi kuwa 24 Mutarama 1982. Intego ye ni: “Ut Unum Sint”
(Kugira ngo bose babe umwe). Kuwa 9 Werurwe 1996 nibwo yagizwe
Arikiyepikopi wa Kigali, ashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru kuwa 19
Ugushyingo 2018.
Kuwa
17 Mutarama 2019, yimitse umusimbura we Myr Antoine Kambanda.
Afite impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya, ishami rya Misiyoloji
yakuye mu Bubiligi (Doctorat en Missiologie). Ni we mushumba wa mbere wa
Diyosezi ya Cyangugu, akaba n’uwa kabiri wa Arikidiyosezi ya Kigali. Ubu ni
umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru i Jali.
10. Musenyeri Tadeyo NSENGIYUMVA
Yavukiye i Bungwe muri Diyosezi ya Byumba, kuwa 17
Werurwe 1949, yitaba Imana muri Kamena 1994, ku munsi umwe na Myr Visenti NSENGIYUMVA wari umushumba wa
Arikidiyosezi ya Kigali na Myr Yozefu RUZINDANA wari umushumba wa diyosezi ya
Byumba.
Tadeyo Nsengiyumva yahawe ubupadiri kuwa 20 Nyakanga 1975, atorerwa kuba umushumba
wungirije wa Kabgayi (Coadjutor Bishop) kuwa
18 Ugushyingo 1987.
Yahawe ubwepiskopi kuwa 31 Mutarama 1988. Kuwa 8 Ukwakira
1989 ni bwo yasimbuye Myr Andereya Perraudin ku ntebe y’ubushumba ya diyosezi
ya Kabgayi. Intego ye yari “Adveniat Regnum Tuum - ingoma yawe yogere hose : Que ton règne vienne parmi nous”.
11. Musenyeri Agusitini MISAGO
Yavutse mu 1943, mu cyahoze ari Komine ya Kinyami,
Perefigitura ya Byumba, ubu ni mu Karere ka Gicumbi. Yabatijwe kuwa 17 Gicurasi
1956 muri Paruwasi avukamo ya Nyagahanga, akomezwa ku ya 1 Ukuboza 1956. Yahawe
ubupadiri kuwa 25 Nyakanga 1971. Papa Yohani Pawulo wa II yamutoreye kuba
umwepiskopi wa Gikongoro kuwa 30 Werurwe 1992, yimikwa kuwa 28 Kamena 1992. Intego ye yari
“Omnia propter Evangelium” (Byose bigiriwe Inkuru Nziza).
Yari
afite impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya n’impamyabumenyi y’ikirenga mu
byerekeranye n’abakurambere ba Kiliziya, yakuye i Roma, “Doctorat en Sciences
patristiques, Institut patristique Augustinianum, 1974-1979”. Nyuma
y’ikinyarwanda, yari azi kandi Igifaransa, Icyongereza, Igitaliyani, Ikilatini,
Ikidage, ndetse n’Ikigereki gikoreshwa muri Bibiliya. Yitabye Imana kuwa 12
Werurwe 2012. Ni we umwepiskopi wa mbere wa Gikongoro.
12. Musenyeri
Feredariko RUBWEJANGA
Yavukiye
i Nyabinyenga, mu Karere ka Kayonza, Diyosezi ya Kabgayi, mu 1931; abatizwa
kuwa 18 Mata 1936. Yaherewe ubupadiri mu Nyakibanda kuwa 20
Nzeli 1959. Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yamugize Musenyeri
by’icyubahiro (Prélat d’Honneur) mu 1987. Kuwa 30 Werurwe 1992, yamutoreye kuba
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo. Yahawe Inkoni y’ubushumba kuwa 5 Nyakanga
1992.
|
Mgr Rubwejanga ni ubanza |
Yagiye
mu kiruhuko cy’izabukuru kuwa 28 Kanama 2007, akomereza ubuzima mu muryango
w’Abihayimana b’Abamonaki b’Abatarapiste ba Scourmont mu Bubiligi. Intego ye
ni: “Faciam Voluntatem Tuam” (Nkore ugushaka kwawe).
Yaminurije
Tewolojiya muri Kaminuza Gatolika y’i Kinshasa muri Repubulika iharanira
Demokarasi ya Kongo (1957-1963). Ni we mushumba
wa 2 wa Diyosezi ya Kibungo, akaba Umwepiskopi wa Diyosezi
ya Kibungo uri mu kiruhuko cy’izabukuru.
13. Musenyeri Anasitazi
MUTABAZI
Yavutse
kuwa 24 Ukuboza 1952, avukira muri Paruwasi ya Bare,
Diyosezi ya Kibungo akaba umwe mu mfura za Seminari Nto ya Zaza
yatangiranye abaseminari bagera 17 mu 1968. Yahawe ubupadiri kuwa 25
Nyakanaga 1980, ku munsi umwe na Myr Kizito BAHUJIMIHIGO.
Yatorerewe kuba
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi kuwa 25 Werurwe 1996, ahabwa inkoni
y’ubushumba kuwa 26 Gicurasi 1996. Afite intego igira iti: “Pax in
Christo” (Amahoro muri Kristu). Kuwa 10 Ukuboza 2004 nibwo yeguye ku
mirimo y’umushumba wa Diyosezi. Ubu ni umushumba wa Diyosezi ya
Kabgayi uri mu kiruhuko.
14. Musenyeri
Servilien NZAKAMWITA
Yavukiye
muri Paruwasi ya Nyarurema, diyosezi ya Byumba, kuwa 20 Mata 1943. Yahawe
ubupadiri kuwa 11 Nyakanga 1971 i Rushaki, ku munsi umwe na Myr Tadeyo
NTIHINYURWA Arikiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko, na we wabuherewe
muri Paruwasi avukamo ya Kibeho.
Ku ya 25 Werurwe 1996: yatorewe kuba
umwepiskopi wa Byumba, ahabwa inkoni y'ubushumba ku wa 2 Kamena 1996, n'intego
igira iti: “Fiat voluntas tua” (Icyo ushaka gikorwe, Mt.6,10). Yagiye mu
kiruhuko cy’izabukuru kuwa 28 28
Gashyantare 2022. Ubu ni umushumba wa Diyosezi ya Byumba uri mu
kiruhuko cy’izabukuru mu iseminari Nto ya Rwesero.
15. Musenyeri Yohani
Damaseni BIMENYIMANA
Yavukiye
i Bumazi muri Paruwasi ya Shangi ya Diyosezi ya Cyangugu, kuwa 22/06/1953,
atabaruka kuwa 11/03/2018. Yahawe ubupadiri kuwa 6 Nyakanga 1980,
nk’umusaseridoti wa Diyosezi ya Nyundo, abuhererwa ku Nyundo. Kuwa 5/11/ 1981
ni bwo yabaye umwe mu basaseridoti ba Diyosezi ya Cyangugu (incardination).
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yamutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya
Cyangugu kuwa 18 Mutarama 1997, yimikwa kuwa 16 Werurwe1997. Intego ye
yari: “In Humilitate Et Caritate” (mu
bwiyoroshye no mu rukundo). Yatabarutse ageze i Kigali, avuye kwivuza mu
mahanga. Yatabarutse afite imyaka 65, irimo 38 ari umusaseridoti na 21 ari
umushumba wa Diyosezi. Ni we mushumba wa kabiri wa Diyosezi ya Cyangugu.
16. Musenyeri
Alexis HABIYAMBERE (S.J)
Yavukiye
muri Paruwasi ya Save ya Diyosezi ya BUTARE, kuwa 1 Kanama 1939. Yokoze
amasezerano ye yambere mu muryango w’Abayezuwiti mu 1962, ahabwa ubupadiri kuwa
1 Kanama 1976, afite imyaka 37.
Kuwa 18 Mutarama 1997, Papa Yohani Pawulo wa II
yamutoreye kuba umwepiskopi wa Nyundo, yimikwa kuwa 22 Werurwe 1997, afite
intego igira iti: “Suscipe Domine” (Akira Nyagasani). Myr
Alexis HABIYAMBERE (S.J). Yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kuwa 21
Gicurasi 2016. Ubu ni umushumba wa Diyosezi ya Nyundo uri mu kiruhuko
cy’izabukuru.
17. Musenyeri Philippe
RUKAMBA
Yavukiye
i Rwinkwavu, Kayonza, kuwa 26 Gicurasi 1948, muri Diyosezi ya Kibungo, abatizwa
ku munsi wa gatatu avutse, kuwa 29 Gicurasi 1948. Yahawe ubupadiri kuwa 2
Kamena 1974. Yatorewe kuba umushumba wa BUTARE na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo
wa II, kuwa 18 Mutarama 1997, ahabwa ubwepiskopi na Myr Yozefu SIBOMANA, wari
umushumba wa Kibungo, kuwa 12 Mata 1997.
Intego ye ni “CONSIDERATE IESUM
- Consider Jesus, nimuhugukire Nyagasani”. Ni umuhanga mu bijyanye na
Tewolojiya n’iby’abakurambere ba Kiliziya. (Docteur en théologie et en sciences patristiques). Niwe mushumba wa
kabiri wa Diyosezi ya Butare.
18. Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO
Yavukiye muri Paruwasi ya Rwamagana, i Nyagasenyi, kuwa
05 Ukuboza 1954. Ni umwe mu mfura za Seminari Nto ya Zaza, yashinzwe mu 1968.
Myr Kizito BAHUJIMIHIGO yaherewe ubupadiri i Kibungo kuwa 25 Nyakanga
1980. Kuwa 8 Gicurasi1998, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yamutoreye kuba
umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yimikwa kuwa 27 Kamena 1998, na Myr Ntihinyurwa
Tadeyo, wari Arikiyepiskopi wa Kigali.
Kuwa 28 Kanama 2007, Papa Benedigito wa XVI yamutoreye
kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, yimikwa kuwa 28 ukwakira 2007. Yeguye
kuri izo nshingano kuwa 29 Mutarama 2010. Intego ye y’ubwepiskopi ni “Ut
Cognscant Te” (Bakumenye). Ni umuhanga mu by’imitekerereze
n’uburezi (docteur en psychologie et en pédagogie). Yabaye umushumba
wa 4 wa Diyosezi ya Ruhengeri, n’uwa 3
wa Diyosezi ya Kibungo. Ni Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo uri mu
kiruhuko.
19. Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE
Myr Smaragde MBONYINTEGE yavukiye i Rutobwe muri
Paruwasi ya Cyeza, Diyosezi ya Kabgayi kuwa 2 Gashyantare 1947. Yahawe
ubupadiri kuwa 20 Nyakanga 1975. Papa Benedigito wa XVI yamutoreye kuba
umushumbwa wa Diyosezi ya Kabgayi, kuwa 21 Mutarama 2006. Myr Tadeyo
Ntihinyurwa, wari Arikiyepiskopi wa Kigali n’umuyobozi wa Kabgayi ni we
wamuhaye inkoni y’ubushumba kuwa 26 Werurwe 2006. Intego ye ni “Lumen
Christi spes mea” (Urumuri rwa Kristu, amizero yanjye).
Ni umuhanga
waminuje mu bijyanye na Tewolojiya ya roho (Docteur en Théologie
Spirituelle). Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yamugize Musenyeri
by’icyubahiro (Chapelain de sa Sainteté) kuwa 22 Mutarama 2003. Ubu ni
umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru mu iseminari Nto
ya Kabgayi.
20. Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA
Yavukiye muri Paruwasi ya Nyamata, Arikidiyosezi ya
Kigali, kuwa 10 Ugushyingo 1958, abatizwa ku wa 27 Ugushyingo 1958. Yahawe
ubupadiri kuwa 08 Nzeri 1990 i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, abuhabwa na
Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II. Kuwa 07 Gicurasi 2013, Papa Fransisko
yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, yimikwa na Myr Tadeyo
Ntihinyurwa, wari Arikiyepiskopi wa Kigali, n’umuyobozi wa Diyosezi ya
Kibungo, kuwa 20 Nyakanga 2013.
Kuwa 19 Ugushyingo 2018: yatorewe
kuba Arikiyepiskopi wa Kigali. Yimikwa nka Arikiyepiskopi, kuwa 17 Mutarama
2019. Kuwa 25 Ukwakira 2020: Papa Fransisko yamutoreye kuba
Karidinali, amwimikira i Roma kuwa 28 Ugushyingo 2020. Nyiricyubahiro Antoni
Karidinali Kambanda afite impamyabumenyi ihanitse mu Bumenyi bw’Imana
n’Imbonezabupfura (Doctorat en Théologie morale). Intego ye ni: “ Ut Vitam
Habeant ” (Kugira ngo bagire ubuzima). Yabaye umushumba wa 5
wa Diyosezi ya Kibungo, ubu ni umushumba wa 3 wa Arikidiyosezi
ya Kigali.
21. Musenyeri Célestin HAKIZIMANA
Yavutse kuwa 14 Kanama 1963, muri Paruwasi ya ‘Sainte
Famille’, Arikidiyosezi ya Kigali. Yaherewe ubupadiri muri Paruwasi ya ‘Sainte
Famille’ kuwa 21 Ntakanga199. Papa Fransisko amutorera kuba umushumba wa
Diyosezi ya Gikongoro, kuwa 26 Ugushyingo 2014, ahabwa inkoni y’ubushumba
na Myr Tadeyo Ntihinyurwa, wari Arikiyepiskopi wa Kigali, kuwa
24 Mutarama 2015.
Intego ye ni “Duc in altum” (Erekeza ubwato mu mazi magari,
murohe inshundura zanyu, murobe, Lk 5:4). Ni umuhanga muri Tewolojiya, akaba
ayifitemo impamyabumenyi ihanitse (Docteur en Théologie Dogmatique). Ni we
umwepiskopi wa kabiri wa Gikongoro.
22. Musenyeri Visenti HAROLIMANA
Yavukiye i Mpembe muri Paruwasi ya MUBUGA, Diyosezi ya
Nyundo, ku wa 2 Nzeli 1962. Yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo
wa II wari wasuye u Rwanda, kuwa 08 Nzeri 1990, ku munsi umwe
na Antoni Karidinali KAMBANDA. Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI
yamutotoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri kuwa 31
Mutarama 2012, ahabwa inkoni y’ubushumba na Myr Alexis HABIYAMBERE (S.J)
wari umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya
Ruhengeri. Hari kuwa 24 Werurwe 2012. Intego ye ni “Vidimus Stellam eius”
(Twabonye inyenyeri ye, Mt 2, 2). Afite impamyabumenyi ihanitse muri
tewolojiya yakuye mu Butaliyani mu 1993-1999 (Doctorat, théologie dogmatique).
23. Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA
Yavukiye i Murambi muri Paruwasi ya Rulindo,
Arikidiyosezi ya Kigali, kuwa 4 Ukuboza 1956. Yize mu Iseminari Nto yitiriwe
Mutagatifu Leo i Kabgayi (1969-1973). Ku myaka 25 yaje gusubira mu Iseminari
Nto i Kabgayi mu cyiciro cy’abigaga bakuze (Séminaire des Aînés), ahabwa
ubupadiri kuwa 25 Nyakanga 1991. Papa Fransisko yamutoreye kuba
umushumba wa Diyosezi ya NYUNDO, kuwa 11 werurwe 2016, ahabwa inkoni
y’ubushumba kuwa 21 Gicurasi 2016.
Intego ye ni “Misericordes sicut Pater”
(Nimube abanyampuhwe nk’uko So ari Umunyampuhwe, Lk.6,36). Ni umuhango mu mategeko ya Kiliziya (Docteur en droit Canonique).
24. Musenyeri
Edouard SINAYOBYE
Yavutse
tariki ya 20 Mata 1966, i Kigembe, Gisagara, muri Paruwasi ya Higiro ya
Diyosezi ya Butare. Yahawe ubupadiri kuwa 12 Nyakanga 2000. Papa Fransisko
yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu ku wa 6 Gashyantare 2021,
yimikwa na Myr Filipo RUKAMBA, umushumba wa Butare, kuwa 25 Werurwe
2021. Intego ye ni “Fraternitas in Christo” (Ubuvandimwe
muri Kristu).
Afite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye na Tewolojiya yakuye i
Roma (Doctorat en Théologie Spirituelle, Université Pontificale Teresianum de Rome
2008-2013).
Ni umwanditsi w’ibitabo uzwiho gukunda Bikira Mariya.
25. Musenyeri Jean
Marie Vianney TWAGIRAYEZU
Yavukiye muri Paruwasi ya Crête Congo-Nil mu Karere
ka Rutsiro muri diyosezi ya Nyundo, kuwa 21 Nyakanga 1960. Yahawe
ubupadiri kuwa 8 Ukwakira 1995. Mu Bubiliogi, yahigiye Tewolojiya no gucunga
imishinga, byombi abibonamo impamyabumenyi (licence en théologie pastorale et
licence en gestion de projet, à l'Université catholique de Louvain).
Papa
Fransisko yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo kuwa 20
Gashyantare 2023, ahabwa inkoni y’ubushumba kuwa 1 Mata 2023, mu biganza bya
Antoni Karidinali KAMBANDA, Arikiyepiskopi wa Kigali. Intego ye ni “
Audite Iesum : nimwumve Yezu”. Ni umuhanga muri Tewolojiya.
Igihe atowe, yari mu bushakashatsi bwo ku rwego
rw’abakorera impamyabumenyi ihanitse. (Candidat au doctorat
en Théologie).
26. Musenyeri Papias MUSENGAMANA
Yavukiye muri Paruwasi ya Byimana, muri Diyosezi ya
Kabgayi, tariki ya 21 Kanama 1967. Yahawe ubupadiri kuwa 18 Gicurasi 1997.
Kuwa
wa 28 Gashyantare 2022 nibwo Papa Fransisko yamutoreye kuba umushumba wa
Diyosezi ya Byumba, yimikwa kuwa 14 Gicurasi 2022.
Intego ye ni « In Caritate et Misericordia - mu rukundo n’impuhwe ». Afite
impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya (Doctorat en Théologie biblique).
Ni
we mushumba wa 3 wa Diyosezi ya Byumba kuva yashingwa.
27. Musenyeri Balthazar
NTIVUGURUZWA
Myr Balthazar
NTIVUGURUZWA yavukiye i Muhanga ku wa 15 Nzeri 1967. Yahawe ubupadiri ku
wa 18 Mutarama 1997.
Kuwa 2 Gicurasi 2023, Papa Fransisko yamutoreye kuba
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yimikwa kuwa 17 Kamena 2023. Myr Smaragde
MBONYINTEGE niwe wamuhaye inkoni y’ubushumba.
Intego ye, nk'uko igaragara mu kirangantego cye ni "Orate In
Veritate - Nimusenge mu kuri". Afite impamyabumenyi
y’ikirenga muri Tewolojiya (doctorat en théologie morale) yakuye i Louvain mu
Bubiligi.
Mgr Baltazar Ntivuguruzwa ni we mwepiskopi u Rwanda ruheruka kubona.
Izindi
nkuru wasoma zivuga ku bepiskopi n’amadiyosezi
- Menya Abepiskopi 13 ba Kiliziya Gatolika mu
Rwanda .
- Niwe mushumba
mushya wa Diyosezi ya Kabgayi
- Rwanda: mu
bakiriho, Kiliziya yungutse umwepiskopi wa 15
- Ikaze mu rugaga
rw’Abepiskopi
- Menya Diyosezi ya Butare n’abashumba bayiragijwe
- Menya Diyosezi ya Cyangugu n’abashumba bayiragijwe
- Menya Diyosezi ya Kabgayi n’abashumba 5 bayiragijwe
- Menya Diyosezi ya Kibungo n’abashumba bayiragijwe
- Menya Diyosezi ya Gikongoro n’abashumba bayiragijwe
- Ibyo wamenya
kuri Diyosezi ya Nyundo, impanga ya Kabgayi
- Menya diyosezi
ya Ruhengeri n’Abepiskopi bayiyoboye
No comments:
Post a Comment