Wednesday, May 24, 2023

Hatangajwe ikirangantego cy’Umwepiskopi wa Kabgayi

Amakuru y’itangazwa ry’ibirango bya Myr Balthazar Ntivuguruzwa watorewe kuba Umwepiskopi wa Kabgayi yamenyekanye kuwa 23 Gicurasi 2023. Ni ikirangantego kigaragaramo ishusho ya Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho n'intego ye, "ORATE IN VERITATE", nk’umushumba wa Diyosezi. Kuwa 11 Gicurasi 2023, nibwo Myr Balthazar Ntivuguruzwa yatangaje intego ye. Nk'uko yabisobanuriye Kinyamateka, yayikuye mu butumwa bwa Bikira Mariya wa Kibeho, aho agira ati "NIMUSENGE NTA BURYARYA". Itorwa rye ryasakaye kuwa 2 Gicurasi 2023, nuko mu kwibyishimira, inzogera zivuzwa muzi za paruwasi zose zigize diyosezi ya Kabgayi i saa sita zuzuye. Bukeye bwaho, kuwa 3 Gicurasi 2023, yakiriwe n’Abepiskopi kandi yitabira n’Inteko rusange y'Abepiskopi ya 166, yarigeze ku munsi wayo wa kabiri. 

Niba ushaka kumenya Inshamake ku buzima n’ubutumwa bye, emeza muri aya magambo yijimye:  Myr Balthazar Ntivuguruzwa  

Myr Balthazar Ntivuguruzwa mu rugendo rugamije kumenya Diyosezi 

Ku wa 19 Gicurasi 2023: Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi mushya wa Kabgayi, ari kumwe na Myr Smaragde Mbonyintege yasimbuye, yasuye Duwayene ya Ruhango. Ni muri gahunda ya “Mbazaniye umwepisikopi mushya twiherewe na Papa Fransisiko tarika ya 02 Gicurasi 2023.” Uru rugendo rugamije kumenya Diyosezi ya Kabgayi, aho abashumba bombi basura amaparuwasi, bigafasha umushumba mushya kumenyana n'Abakristu bo muri Diyosezi yatorewe kuyobora. Abashumba bombi baganiriye n’abagize inama nkuru ya za paruwasi ari zo Kizibere, Ruhango, Kinazi na Kigoma hagamijwe kumenya ubuzima bwa buri paruwasi. Iyi Duwayene iyobowe na padiri Alexandre Uwizeye, padiri mukuru wa Paruwasi ya Kigoma, ikaba igizwe na paruwasi 4 zigizwe na sentarali 21 harimo n’ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango. 

Myr Balthazar Ntivuguruzwa asaba abakristu kumva neza uruhare rwabo mu kubaka paruwasi. Ati “Kubaka Paruwase birasaba ko buri mu kirisitu wese agira imyumvire iganisha ku kumva neza uruhare rwe, kuko paruwase si iya padiri wenyine.” Asaba ko harebwa amahirwe ari muri paruwasi kandi akabyazwa umusaruro. Ati “amahirwe ya mbere ni umukirisitu wemera, wahindutse, wahuye na Yezu ni zo mbaraga za mbere zubaka Kiliziya. Dukwiye rero kumwitaho no kumuba hafi igihe cyose.” Ku cyumweru, tariki ya 21 Gicurasi 2023, hasuwe Paruwasi ya Ruyenzi. Gusura Duwayene ya Ruhango byabaye nyuma yo gusura Duwayene ya Muyunzwe. Myr Balthazar Ntivuguruzwa, watorewe kuba umwepiskopi wa Kabgayi azahabwa Inkoni y'ubushumba tariki ya 17 Kamena 2023, i Kabgayi, nk’uko byatangajwe na Kinyamateka kuwa 4 Gicurasi 2023.

No comments:

Post a Comment

Mata 2024: Abapadiri 24 batorewe kuba abepiskopi

Mu kwezi kwa Mata 2024, Papa yatoye abepiskopi bashya 19, bivuze ko hazaba ibirori 19 byo gushyira abo bapadiri mu rwego rw’abepiskopi, baga...