Wednesday, May 3, 2023

Niwe mushumba mushya wa Diyosezi ya Kabgayi

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Fransisko yemeye ubusabe bwa Musenyeri Smaragde Mbonyintege bwo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, atorera Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA kumusimbura ku ntebe y’ubushumba bwa diyosezi ya Kabgayi. Iyi Diyosezi yashinzwe kuwa 14 Gashyantare 1952. Nibwo Papa Piyo wa 12 yagabanyijemo kabiri Vikariyati Apostoliki y’u Rwanda; havuka Vikariyati ya Kabgayi na Nyundo. 

Itangazo ry’Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda, ni ryo ryasakaje inkuru y’itorwa rya Musenyeri Balthazar NTIVUGURUZWA. Rivuga ko kuwa Kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2023, Papa Fransisko yatoreye Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi.

Myr Balthazar NTIVUGURUZWA yavukiye i Muhanga ku wa 15 Nzeri 1967. Yize mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Leo y’i Kabgayi, akomereza mu Iseminari Nkuru ya ya Rutongo yaragijwe Mutagatifu Yozefu. Iyi Seminari iherereye muri Arikidiyosezi ya Kigali, mu karere ka Rulindo. Myr Balthazar NTIVUGURUZWA yize amasomo ya Filozofiya mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi yaragijwe Mutagatifu Tomasi w’Akwino. Iyi seminari yubatse mu karere ka Muhanga. Kuva mu 1991 kugeza mu 1995, yize Tewolojiya muri Kaminuza ya Kiliziya Gatolika i Kinshasa (RDC). Muri iyi kaminuza kandi yahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu ishami rya Tewolojiya rirebana n’imyitwarire ngana- Mana (1995-1996). Myr Balthazar NTIVUGURUZWA yahawe ubupadiri ku wa 18 Mutarama 1997, abuhererwa muri Diyosezi ya Kabgayi. 

Imwe mu mirimo yakoze mbere yo gutorerwa kuba umwepiskopi 

  • Kuva mu 1997 kugeza mu 2000, yari Umuyobozi Wungirije n’umurezi mu Iseminari Nto ya Kabgayi.
  • Kuva mu 2000 kugeza mu 2003, yabaye Umunyamabanga w’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi
  • Kuva mu 2003 kugeza mu 2010 yari umunyeshuri muri Kaminuza Gatolika y’i Louvain mu Bubiligi, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga muri Tewolojiya (doctorat en théologie morale). Icyo gihe kandi yari Padiri mukuru wungirije (curé adjoint) muri paruwasi ya Saint-Rémy ndetse no mu ya Sainte-Renelde, zo muri Arikidiyosezi ya Malines-Bruxelles.
  • Kuva mu 2010 kugeza mu 2017, yabaye umwarimu n’umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda
  • Kuva mu 2017, yari Umuyobozi wa Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK) 

Nyiricyubahiro Myr Smaragde MBONYINTEGE ugiye mu kiruhuko yavukiye i Rutobwe muri Paruwasi ya Cyeza, Diyosezi ya Kabgayi kuwa 2 Gashyantare 1947. Yahawe Ubusaseridoti kuwa 20 Nyakanga 1975. Ni Papa Benedigito wa XVI wamutoreye kuba umushumbwa wa Diyosezi ya Kabgayi kuwa 21 Mutarama 2006, ahabwa inkoni y’ubushumba kuwa 26 Werurwe 2006. Intego ye ni Lumen Christi spes mea (Urumuri rwa Kristu, amizero yanjye). Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na Tewolojiya ya roho yakuye i Roma (Master en Théologie Spirituelle, Université Pontificale grégorienne de Rome 1979-1983).

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...