Friday, May 12, 2023

Inshamake ku muryango w’Abapalotini mu Rwanda

Abapalotini ni bantu ki ? Bageze mu Rwanda gihe ki ? Umuyobozi wabo mu Rwanda ni nde ? Iyi nkuru ikumare amatsiko iyakongera. 

Abapalotini ni Umuryango w’Iyamamazabutumwa gatolika (the Society of the Catholic Apostolate) wavukiye i Roma mu Butaliyani, mu 1835. Ni umwe mu Miryango myinshi y’Abihayimana ndetse n’Abalayiki bibumbiye mu “rugaga rw’Iyamamazabutumwa gatolika” rwashinzwe na Mutagatifu Visenti Pallotti. 

Umuryango w’Iyamamaza butumwa gatolika, uzwi kw’izina ry’Abapadiri n’Abafurere b’Abapalotini, bafite ubutumwa bwihariye bwo “kwamamaza Ukwemera gatolika n’urukundo ku isi hose”, bayobowe n’Urukundo rwa Kristu, rwo ruduhihibikanya (2 Kor. 5,14), we ubwe wabibahayemo urugero yemera kuba « Intumwa ya Data wo mu ijuru we Rukundo n’impuhwe zahebuje ». Mu butumwa bakora nk’Intumwa za Kristu, Bikira Mariya, we “Mwamikazi w’Intumwa” (Ibyak.1,14), na we ababera urugero rwiza rwo “Kwisuganya mu isengesho” mbere yo gusohoka ngo bajye kwamamaza ubutumwa. 

Mu buzima bwa gitumwa, Abapalotini bayoborwa n’Ijambo ry’Imana:

  • Iz. 58, 7-8,10-11Nusangira umugati wawe n’umushonji, ugacumbikira abakene batagira aho bikinga, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize umuvandimwe wawe …. urumuri rwawe ruzarasa nk’umuseke weya.
  • Zab. 21, 23-29: Nzogeza izina ryawe mubo tuvindimwe
  • 1 Kor. 13, 1-8,18: Icy’ingenzi ni urukundo
  • Luk.10,1-9: Imirima yeze ni myinshi ariko abasaruzi ni bake. Nimusabe Nyirimyaka yohereze abasaruzi. 

Uyu muryango wageze mu Rwanda mu 1973 ku busabe bwa Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Batisita GAHAMANYI wari Umushumba wa Diyosezi ya Butare. Magingo aya, umuyobozi wawo mu Rwanda Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (R.D.C) n’u Bubiligi, ibihugu bigize intara y’umuryango Mutagatifu (Province Pallottine Sainte Famille), ni Padiri Eugene NIYONZIMA S.A.C. 

Padiri Eugene NIYONZIMA S.A.C, umuyobozi w’Abapalotini mu ntara y’Umuryango Mutagatifu (Recteur Provincial, Province Pallottine Sainte Famille), yavukiye muri paruwasi ya Karambi, ho muri diyosezi ya Kabgayi. Yahawe ubupadiri kuwa 29 Gicuransi 2004. Nyuma yo guhabwa ubupadiri yakoze ubutumwa butandukanye, yatumwe mu gihugu ndetse no hanze yacyo, mu bigo by’umuryango w’Abapalotini. 

Yakoreye ubutumwa butandukanye bwa gisaseridoti mu madiyosezi atandukanye yo mu guhugu. Muri Paruwasi ya Kabuga (2004-2006), no mu ya Masaka (2006-2007), za Arikidiyosezi ya Kigali ndetse n’i Kibeho ku Ngoro ya Bikira Mariya (2007-2010), muri Diyosezi ya Gikongoro. Mu mwaka wa 2010 yagiye kwiyungura ubumenyi i Roma, ahakura impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye na Tewolojiya (doctorate in spiritual theology, Pontifical Gregorian University), yahawe mu kwezi kwa Kamena 2015.

Mu 2017, ku nshuro ya mbere, Padiri Eugene NIYONZIMA S.A.C yatorewe kuba umuyobozi w’Abapalotini mu ntara y’Umuryango Mutagatifu mu gihe cy’imyaka itatu.  Yongeye gutorerwa izo nshingano kuwa 20 Ugushyingo 2019 Ubwo butumwa bwa manda ya kabiri yabutangiye kuwa 29 Mutarama 2020, abusoza kuwa 29 Mutarama 2023.  Igihe kigeze, ku nshuro ya gatatu, yatorewe nanone kuba umuyobozi w’Intara y’umuryango Mutagatifu ayoboye kugeza none.

Mu bundi butumwa yakoze mu bihe bitandukanye harimo ubwo yasohoje muri Kongo (RDC) nko kuyobora ikigo cy’amahugurwa cy’Abapalotini (Centre Pallottin de Formation, CPF) kiri i Keshero- Goma no kwigisha Tewolojiya muri Kaminuza yitwa Institut Saint Jean Paul II de Buhimba-Goma. Yabaye umuhuzabikorwa w’amahugurwa y’Abapalotini muri Afrika ndtse no mu ntara y’Abapalotini y’Umuryango Mutagatifu, yabayemo umuyobozi mu bunyamabanga bushinzwe amahugurwa. Kuri ubu kandi yigisha Tewolojiya (Spiritual Theology) muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR).  

Mu Rwanda, Umuryango ubarizwa muri Diyosezi ya Butare, ahari urugo rw’irerero; muri Diyosezi ya Gikongoro, aho bita ku Ngoro ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo no kwakira abaje mu ngendo nyobokamana. Muri Diyosezi ya Kabgayi bafite ubutumwa muri Paruwasi ya Ruhango no kwita ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe. Muri Arikidiyosezi ya Kigali, Abapalotini bafite ubutumwa bwo muri Paruwasi ya Gikondo ahari icyicaro gikuru cy’Umuryango mu Rwanda, Kongo (RDC) n’Ububiligi. Bahafite kandi inzu yakira abajya mu ngendo nyobokamana i Kibeho. Muri Diyosezi ya Ruhengeri, Abapalotini bafite ubutumwa bwo muri Paruwasi ya Kinoni.


1 comment:

  1. Murakoze cyane kuri iyi nyungurabwenge.

    ReplyDelete

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...