Tomasi
wa Akwini, Umusaseridoti w’umudominikani, akaba umuhanga mu nyigisho za
Kiliziya, yavutse mu 1226. Mu gihe cye, yabaye umuhanga utagereranywa,
n’urumuri rutangaje rw’ibihe byose muri Kiliziya Gatolika. Ubuhanga
n’ubutagatifu bwe bwatumye Papa Urbano IV amushinga kwandika Misa yose
n’indirimbo z’Isakaramentu, harimo na Rata Siyoni yahimbye. Yahuye n’akaga
gakomeye azira kuba ashaka kwiha Imana, ibizungerezi byahawe ubutumwa byagombaga
gusohoza mu gihe cy’ijoro ngo bihemuze uwamaramaje kwegukira Imana. Tomasi wa
Akwini yapfuye kuwa 7 Werurwe 1274. Papa Yohani wa XXII yamwanditse mu gitabo
cy’abatagatifu kuwa 18 Nyakanga 1323. Papa Piyo wa V yamwanditse mu gitabo
cy’abahanga mu nyigisho za Kiliziya mu 1567. Papa Lewo wa XIII ni we wategetse
ko Filozofiya na Tewolojiya gatolika y’isi yose byigishwa bifatiye ku byo
mutagatifu Tomasi yanditse. Tumwizihiza ku itariki 28 Mutarama. Mu nyigisho za Kiliziya ni “umuhanga
kimalayika (docteur Angelique).
Andi mateka ye wayasnga muri iyi nkuru yitwa « Ahoafungiye, yohorerezwaga abakobwa bo kumutesha ubumanzi »
Ibisingizo bya Mutagatifu Tomasi w’Akwini (les
titres de saint Thomas),
Mutagatifu
Tomasi w’Akwini yahawe ibisingizo bitabarika by’agatangaza n’abashumuba ba Kiliziya, inama
nkuru za kiliziya, amakaminuza ndetse n’ibirangirire mu bumenyamana (les papes, les conciles, les universités et les
théologiennes les plus éminent). Mutagatifu Tomasi w’Akwini ni :
- Malayika w’ubumenyamana (Ange de la théologie)
- Malayika usenya ubuyobe (Ange exterminateur des hérésies)
- Ukangaranya abayobe, inyundo ijanjagura ubuyobe (Terreur des
hérétiques et marteau des hérésies)
- Umusobanuzi udahinyuka w’ugushaka kw’imana (interprète
fidèle des volontés divines)
- Umurinzi w’ukwemera nyakuri (Athlète de la foi orthodoxe)
- Umuhanga kimalayika (Docteur angélique)
- Umuhanga utagereranwa (Docteur incomparable)
- Umuhanga w’abahanga (Docteur des docteurs)
- Iriba ry’abahanga (Fontaine des docteurs)
- Inganzo y’ubuhanga (Siège de la sagesse)
- Ubushyinguro bw’ubumenyi n’ubuhanga (Tabernacle de la science et de la sagesse dieu)
- Uwambere mu bahanga akaba
n’ibyishimo by’abamenyi (Premier des sages et délices des savants)
- Ururimi rw’abatagatifu bose (Langue de tous les saints)
- Ikimenyesto cy’ubutungane mu mbaga nsaseridoti (Perle du clergé)
- Ingabo ya Kiliziya ikiri mu rugendo (Bouclier de l’église militante)
- Igikomangoma akaba n’umukurambere wa Kiliziya (Prince et père
de l’église)
- Urutare rwo kwishingikiririza, urutare rw’ukwemera (Pierre de touche,
de la foi)
- Urufunguzo rw’ubumenyi n’urw’itgeko (Clef des sciences et clef de la loi)
- Itara ry’ubumenyamana gatulika (Flambeau de la théologie catholique)
- Urumuli rw’ubuhanga (Lumière de science)
- Urumuli rwa Kiliziya ikiri mu rugendo (Lumière de
l’église militante)
- Itara rinini rimurikira isi (Grand luminaire du monde)
- Indorerwamo izira ikizinga ya
kaminuza ya paris (Miroir sans tache de l’université de paris)
- Umwigisha rusanjye wa kaminuza zose (Commun maître de toutes les universités)
- Igitangaza cy’isi (Miracle du monde)
- Intangiriro y’ubumenyi bwose (Alpha de toutes les sciences)
- Umuhanuzi w’Imana (Oracle divin)
- Umuwigishwa wihariye wa Roho Mutagatifu (Disciple,
privilégié du Saint-Esprit)
Muri liturujiya (office
liturgique), Kiliziya imusingizanya icyubahiro. Ntihwema kumwita :
- Umutako w’isi (Ornement de l’univers)
- Umuyobozi n’urumuli rw’abemera (Guide et lumière des fidèles)
- Ihame, inzira, Itegeko, by’imigenzo (Règle, voie, loi des moeurs
- Ubushyinguro bw’imigenzo myiza (Tabernacle des vertus)
- Itara ry’isi (Flambeau du monde)
- Urumuli rwa Kiliziya (Lumière de l’église)
- Ikuzo, ishema ry’u Butaliyani (Splendeur
de l’Italie)
- Icyubahiro n’ikuzo by’abadominikani (Honneur et gloire des frères précheurs)
- Umusizi w’Ubumana (Chantre de la divinité)
No comments:
Post a Comment