Sunday, May 21, 2023

Incamake y’amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda 1900 - 1917

Misiyoni Gatolika ya Nyundo, 
uko yari imeze icyubakwa
bwa mbere mu ntango za 1901

Turi mu mwaka wa 2023 Jambo w’Imana aje kuri iyi si, tukaba mu mwaka wa 123 Ivanjili igeze mu Rwanda. Muri iyi myaka 123, Kiliziya mu Rwanda yariyubatse, yageze kuri byinshi. Twabonye abasaseridoti n’abihayimana kavukire, barimo n’abashinga imiryango y’abihayimana ndetse n’ifasha abalayiki kwitagatifuza. Ukwemera kwashinze imizi kugeza ubwo tubona ubuhamya bw’indahemuka mu kwemera. Ni yo mpamvu kiliziya y’u Rwanda isabira bamwe mu bana bayo gushyirwa mu rwego rw’abatagatifu.  Iyi ni incamake y’amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda kuva mu 1900 kugza mu 1917. 
Karidinali Charles Lavigerie mu 1882.

  • Mu 1900, u Rwanda rwabarizwaga mu gace k’iyogezabutumwa ka Afrika yo munsi ya koma y’isi. Ako gace kashyizweho na Papa Lewo wa 13, ku wa 24/02/1878, akaragiza umuryango w’abapadiri bera washinzwe na Karidinali Lavijeri mu 1868. Aba bamisiyoneri ba Afurika (abapadiri bera) bageze muri Uganda muri gashyantare 1879, bahita bahashinga misiyoni yaje kuba vikariyati apostoliki ya Vigitoriya - Nyanza mu 1883. Abayoboye iyo Vikariyati ni Myr Lewo Livinhac (1846-1922) na Myr Yohani Yozefu Hiriti (1854-1931), wabaye igisonga ku wa 4/12/1889, agatangira uwo murimo ku mugaragaro ku wa 25/05/1890. Intego ye yari “Sitio” (mfite inyota). 

  • Ku wa 13 Nyakanga 1894: hashinzwe Vikariyati apostoliki eshatu bitewe n’uko iya Vigitoriya-Nyanza yagabanyijwemo gatatu. Havutse iya Nyanza y’amajyepfo yaragijwe Myr Hiriti, ikagira icyicaro i Kamoga ya Bukumbi muri Tanzaniya. Aha ni ho Myr Hiriti yafatiye umugambi wo kohereza abamisiyoneri mu Rwanda, narwo rwashizwe muri iyi Vikariyati apostoliki ya Nyanza y’amajyepfo. Ku wa 12/11/1897, Myr Hiriti yashinze misiyoni ya Katoke, abamisiyoneri babanjemo mbere yo kugera mu Rwanda. 
    MgJohn Joseph Hirth
  • Ku wa 15 Nzeri 1899: Myr Hiriti n’abari bamuherekeje bahagurutse i Kamoga berekeza mu Rwanda. Icyo gihe yari kumwe n’abapadiri Alufonsi Burari na Pawulo Barutolomayo ndetse na Fureri Anselemi, babanza guca i Burundi kubonana n’uwari ukuriye ingabo z’abadage wayoboraga agace u Rwanda rwari rurimo. Kuwa 20/01/1900 ni bwo bageze i Shangi ari na ho habereye misa ya mbere ku butaka bw’u Rwanda. 

  • Ku wa 2 gashyantare 1900: Myr Hiriti n’abo bari kumwe bageze ibwami bakirwa n’umwami Yuhi V Musinga, hanyuma bakomeza berekeza mu majyepfo. Ku wa 4 gashyantare 1900, Myr Hiriti yasubiye muri Tanzaniya anyuze mu Gisaka ariko asiga abo bari kumwe i Mara kugira ngo bahashinge misiyoni ya mbere mu Rwanda.

  • Ku wa 8 gashyantare 1900:  ba bamisiyoneri batatu basigaye mu Rwanda bakambitse i Save. Aha ni ho batangije misiyoni ya mbere yaragijwe « Umutima Mutagatifu wa Yezu ». Nyuma yaho kandi hakurikiyeho ishingwa rya za misiyoni: Zaza (1/11/1900), Nyundo (25/4/1901), Rwaza (20/11/1903), Mibirizi (20/12/1903), Kabgayi (20/1/1906), Rulindo (26/4/1909), Murunda (17/5/1909) na Kansi (13/12/1910). 

  • Mu kwezi kwa Mata 1903: nibwo habaye Batisimu ya mbere mu Rwanda. Abanyarwanda ba mbere 26 bahawe isakramentu rya batisimu i Save.  Mu 1904, hatanzwe isakramentu ry’ugushyingirwa bwa mbere mu Rwanda, hanatorwa abaseminari ba mbere boherejwe kwiga i Hangiro muri Tanzaniya. Mu 1907, hasohotse bwa mbere igitabo cy’inyigisho za kiliziya mu Rwanda, naho mu 1911 hasohoka igitabo cyitwa « Katholische Schulbibel » (Bibliya ikoreshwa mu mashuri) mu Kinyarwanda, cyaje kwitwa « Bibliya Gatolika » guhera mu 1927. 

  • Ku wa 13 werurwe 1909: nibwo Umuryango wa mbere w’Abiyeguriyimana wageze mu Rwanda, ababikira bera bo mu muryango w’abamisiyoneri b’Umwamikazi wa Afurika. Bakurikiwe n’abafureri b’urukundo ba Gand (1929 muri Astrida), ababikira b’Ababerinaridini (1932 i Kansi), n’Abapenitanti ba Mutagatifu Fransisko wa Asizi (1936 i Mibirizi). Mu 1950, mbere yo guhimbaza yubile y’imyaka 50 u Rwanda rumenye inkuru nziza, mu Rwanda, hari hamaze kugera miryango y’abiyeguriyimana irenga icumi. 

  • Ku wa 1 mata 1910:  Rukara rwa Bishingwe yishe Padiri Pahulini Lupiyasi. Uyu Padiri Pahulini yishwe ubwo yageragezaga guhuza umwami Musinga n’udutsiko tubiri tw’abanyarwanda bari baramwigometseho. 
    Mutagatifu Papa Piyo wa 10
  • Ku wa 12 ukuboza 1912: Papa Piyo wa 10 yashyizeho Vikariyati Apostoliki ya Kivu, igizwe n’u Rwanda, u Burundi na Buha. U Rwanda rwari ruvanywe kuri Vikariyati Apostoliki ya Nyanza y’Amajyepfo, naho u Burundi bwo bukuwe kuri Vikariyati Apostoliki ya Unyangembe. Iyi Vikariyati nshya yahise iyoborwa na Myr Yohani Yozefu Hiriti wabanje gukorera ku Nyundo, muri Kanama 1914 agashyira icyicaro cye i Kabgayi. 

  • Ukuboza 1913: Abaseminari b’abanyarwanda bigaga mu iseminari ya Rubia (i Hangiro muri Tanzaniya) bazanywe kwigra i Kabgayi. Icyo gihe hahise hashingwa Seminari Nto ya Mutagatifu Lewo na Seminari Nkuru ya Mutagatifu Karoli Borome i Kabgayi yakiraga abakandida b’abanyarwanda n’abarundi. 
  • Kuri Noheli yo mu 1916: Umufereri wa mbere w’umunyarwanda yakoze amasezerano yo kwiyegurira Imana. Uwo ni Fureri Oswalidi Rwandinzi w’i Save (+2/10/1926). Umurimo wo gutangiza umuryango w’abafureri b’abanyarwanda bitwa « Abayozefiti » wari warakozwe na Myr Hiriti, wasojwe na Myr Lewo Klase mu 1929. 

  • Nyakanga 1917: Umwami Yuhi V Musinga yaciye iteka ryemerera buri munyarwanda kujya mu idini yihitiyemo. 

Ku wa 7 ukwakira 1917: I Kabgayi, Kiliziya yabonye abapadiri bayo ba mbere b’Abanyarwanda, abo ni Donati REBERAHO (+1/5/1926) wavukaga i Save na Balitazari GAFUKU (+1958) wavukaga i Zaza. Uwabahaye ubusaseridoti ni Myr HIRITI wari warabohereje kwiga Seminari i Bukoba mu 1904. Ibyo birori byahuriranye n’ishingwa rya Misiyoni ya Rwamagana.

Izindi nkuru wasoma:

Incamake y'amateka ya Kiliziya mu Rwanda 1994 - 1999

Incamake y’amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda 1961 - 1993 

Incamake y’amateka ya Kiliziya Gatolikamu Rwanda 1919 - 1960

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...