Friday, June 16, 2023

Incamake y’amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda 1961 - 1993

Myr Nsengiyumva Tadeyo wari umushumba
 wa Kabgayi  na Myr Perraudin 

Muri iyi myaka, amateka agaragaza ko Bikira Mariya yabonekeye i Kibeho, hashinzwe diyosezi 5, Arikidiyosezi 1, Kaminuza y’u Rwanda n’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda…

·        Werurwe 1961: Ubuyobozi bwa Seminari Nkuru ya Mutagatifu Karoli Borome yo mu Nyakibanda bweguriwe abenegihugu buvuye mu maboko y’abapadiri bera. Umuyobozi wayo wa mbere w’umuyarwanda ni Padiri Matayo Ntahoruburiye. Mu 1963, iyi seminari yibarutse Seminari Nkuru ya Mutagatifu Yozefu ku Nyundo yaje guhuzwa n’iya Nyakibanda mu 1973. Icyiciro cyayo cyigisha Filozofiya cyimuriwe i Kabgayi (Filozofikumu Mutagatifu Tomasi wa Akwini). 

Myr Yohani Batista Gahamanyi
·        Ku wa 11 Nzeri 1961: diyosezi ya Astrida (Butare) ni bwo yashinzwe maze Myr Yohani Batista GAHAMANYI atorerwa kuyibera umwepiskopi wa mbere. Uyu yimitswe ku wa 6 Mutarama 1962. Intego ye yari : “Mu rukundo n’amahoro - In caritate et pace. 

·    Ukuboza 1962 : Hatangiye Inama Nkuru ya Vatikani yasojwe ku wa 8 Ukuboza 1965. Iyi nama, Abepiskopi bane bo mu Rwanda ni bo bayigiyemo. 

·     Ku wa 3 Ugushyingo 1963 : Ku busabe bwa leta y’u Rwanda, abapadiri b’abadominikani bo muri Kanada mu Ntara ya Kebeki bashinze Kaminuza y’u Rwanda i Butare, bayiyobora kugeza mu 1972. 

   ·   Ku wa 6 Kanama 1964 : Hashyizweho icyicaro cy’intumwa ya Papa (nonciature) mu Rwanda. Myr Vito Roberti ni we wabaye uwa mbere mu ntumwa za papa mu Rwanda. Ibaruwa imwohereza mu Rwanda yayishyikirije perezida wa repubulika y’u Rwanda ku wa 6/8/1964. 

·    Ku wa 8 Ukuboza 1967 : I Kabgayi hizihirijwe Yubile y’imyaka 50 y’ubusaserdoti mu Rwanda, ndetse n’iy’imyaka 75 na yo ni ho yizihirijwe ku wa 8 Ukuboza 1992. 

·   Ku wa 5 Nzeri 1968 : habaye ishingwa rya Diyosezi ya Kibungo. Myr Yozefu Sibomana ni we umwepiskopi wa mbere wayo, yakuwe muri diyosezi ya Ruhengeri aho yasimbuwe na Myr Fokasi Nikwigize wimitswe kuwa 30 Ugushyingo 1968 afite intego : Procedamus in pace. 

·   Ku wa 12 Mutarama 1974 : Roma yemeye ukwegura kwa Myr Aloyizi Bigirumwami wari umwepiskopi wa Nyundo, nuko padiri Visenti Nsengiyumva atorerwa kumusimbura kuri iyo ntebe. Yahawe ubwepiskopi ku wa 2 Kamena 1974 afite intego : Ecce Adsum. 

   Muri gicurasi 1976 yagizwe arkiyeskopi wa Kigali nuko asimburwa na padiri Wensesilasi Kalibushi (+1997) wimitswe ku wa 27 Werurwe 1977, akaba umwepiskopi wa 3 wa Nyundo afite intego « Ecce venio ». 

·    Ku wa 3 Gicurasi 1976 : hashinzwe arkidiyosezi ya Kigali, nuko Papa Pawulo wa 6 atorera Myr Visenti Nsengiyumva (+1994) kuba Arikiyepiskopi wa mbere wayo. Yimitswe ku wa 20/6/1976 na Karidinali Angelo Rossi wari wohereje mu Rwanda kubera iryo yimikwa. Kuva ubwo iyari arkidiyosezi ya Kabgayi yabaye Diyosezi yungirije. Myr Andereya Perraudin yakomeje kuba i Kabgayi nka Arkiyeskopi w’icyubahiro wa Kabgayi kugeza apfuye.  

·        Ku wa 6 Kamena 1980 : habayeho ishingwa ry’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda (C.EP.R : Conférence Episcopale du Rwanda) ifite icyicaro i Kigali. Yari isanzweho yitwa Ihuriro ry’Abepiskopi bo mu Rwanda (A.E.R : Assemblée Episcopale du Rwanda). Yakomeje kuba umunyamuryango w’Inama y’Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi (COREB : Conférence des Ordinaires du Rwanda et du Burundi) ifite icyicaro i Bujumbura mu Burundi yaje guhinduka Ishyirahamwe ry’Inama z’Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi (ACOREB).  

Myr Servilien NZAKAMWITA
·   Ku wa 5 Ugushyingo 1981 : Hashinzwe diyosezi ebyiri : Byumba na Cyangugu. Umwepiskopi wa mbere wa diyosezi ya Byumba yabaye Myr Yozefu Ruzindana (+1994). Yari afite intego igira iti: “Sitio” (mfite inyota). Yahawe ubwepiskpi ku wa 17 Mutarama 1982. 
Kuri diyosezi yaCyangugu, Myr Tadeyo Ntihunyurwa ni we wabaye umwepiskopi wayo wa mbere. Yabuhawe ku wa 24 Mutarama 1982 afite intego: Ut unum sint (KUGIRA NGO BOSE BABE UMWE).     
   

·   Ku wa 28 Ugushyingo 1981 : Bikira Mariya yabonekeye bwa mbere i Kibeho, yabarizwaga muri diyosezi yaButare. Myr Yohani Batista Gahamanyi yashyizeho komisiyo ebyiri zo kwiga kuri iryo bonekerwa ; iya liturujiya n’iy’abaganga. Ku wa 15 Kanama 1988, ku munsi wa Asomusiyo, yemeje ko hashobora kuba ahantu abakristu basengera. Ayo mabonekerwa yashojwe ku mugaragaro ku wa 28 Ugushyingo 1989.  

·        Ku wa 3 Ukuboza 1984 : nibwo hashinzwe Ishyirahamwe ry’Inama z’Abepiskopi bo muri Afurika yo hagati ACEAC, rihuza Abepiskopi bo mu Rwanda (CEPR), mu Burundi (CECAB) no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, RDC (CENCO). Rifite icyicaro i Kinshasa. 

·     Ku wa 3 Kamena 1986 : Myr Aloyizi r, umwepiskopi wa Nyundo wari mu kiruhuko cy’izabukuru yitabye Imana. Ni we waharaniye ko Kiliziya y’u Rwanda ihabwa ubuyobozi bwite kandi afasha abanyarwanda kwakira imigenzereze ya gikristu. Yashyinguwe ku Nyundo kandi uwo munsi uba uw’icyunamo mu gihugu hose.  

·  Ku wa 28 Ugushyingo 1987 : Myr Tadeyo Nsenginyumva (+1994) yagizwe umwepiskopi w’umuragwa wa Kabgayi. Yimitswe ku wa 31 Mutarama 1988 afite intego : Adveniat regnum tuum. Ku wa 7 Ukwakira 1989 yasimbuye Myr Perraudin wari ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku cyicaro cya CEPR i Kigali. Myr Perraudin yitbye Imana ku wa 25/4/2003, aguye mu Busuwisi.  

·    Ku wa 15 Gicurasi 1990: Hasohotse bibiliya ya mbere yanditswe mu Kinyarwanda yitwa « Bibiliya Ntagatifu ». Ku wa 1 Mata 1992 nibwo hatangajwe isohoka ry’igitabo cya mbere cya misa mu Kinyarwanda cyitwa « Igitabo cya Misa ya Kiliziya ya Roma ».  

·    Ku wa 7- 9 Nzeri 1990 : Papa Yohani Pawulowa 2 yasuye Kiliziya gatolika mu Rwanda. Kuwa 8 Nzeri 1990 : Papa Yohani Pawulo wa 2 yahaye ubupadiri abadiyakoni 22 barimo n’abo mu bindi bihugu. Ibyo birori byabereye i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi. 

·    Ku wa 30 Werurwe 1992 : habaye Ishingwa rya diyosezi ya Gikongoro, ihabwa Padiri Agusitini Misago wari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda ngo ayibere umwepiskopi wa mbere. Ibirori byo kumwimika byabaye ku wa 28/6/1992 afite intego igira iti: Omnia Propter Evangelium (Byose bigiriwe Inkuru Nziza). Myr Agusitini Misago yitabye Imana kuwa 12 Werurwe 2012 aguye mu biro bye. Ku wa 30 Werurwe 1992 kandi Myr Ferederiko Rubwejanga yatorewe kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Kibungo asimbuye Myr Yozefu Sibomana wari ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Ku wa 5 Nyakanga 1992, nibwo yahawe ubwepiskopi afite intego igira iti: Faciam Voluntatem Tuam “NKORE UGUSHAKA KWAWE”. Myr Yozefu Sibomana yapfuye ku wa 9/11/1999.  

Bazilika Nto ya Kabgayi
    ·  Ku wa 22 Ukwakira 1992: Katedarali ya Kabgayi, yabaye bwa mbere icyicaro cy’umwepiskopi mu Rwanda, yeguriwe Bikira Mariya Utasamanywe icyaha. Ni kuri uwo umunsi Inteko ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeye Liturujiya n’Amasakramentu yashyize Katedarali ya Kabgayi ku rwego rwa Bazilika Nto 


·    Gicurasi 1993: Karidinali Roje ETCHEGARAY, Perezida w’Inama ifasha papa mu byerekeranye n’ubutabera n’amahoro yasuye u Rwanda, nk’intumwa idasanzwe ya Papa izanye ubutumwa bw’amahoro n’icyizere mu gihugu cyashegeshwe n’intambara yo guharanira ubutegetsi. Uyu mukaridinali yagarutse muri kamena 1994, rwagati muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nk’intumwa idasanzwe ya papa mu kwifatanya n’abaturage bahuye n’amakuba n’akaga gakomeye.

Izindi nkuru wasoma:

Incamake y'amateka ya Kiliziya mu Rwanda 1994 - 1999

Incamake y’amateka ya Kiliziya Gatolikamu Rwanda 1919 - 1960

Incamake y’amateka ya Kiliziya Gatolikamu Rwanda 1900 - 1917


No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...