Myr Nsengiyumva Tadeyo wari umushumba wa Kabgayi na Myr Perraudin |
· Werurwe 1961: Ubuyobozi bwa Seminari Nkuru ya Mutagatifu Karoli Borome yo mu Nyakibanda bweguriwe abenegihugu buvuye mu maboko y’abapadiri bera. Umuyobozi wayo wa mbere w’umuyarwanda ni Padiri Matayo Ntahoruburiye. Mu 1963, iyi seminari yibarutse Seminari Nkuru ya Mutagatifu Yozefu ku Nyundo yaje guhuzwa n’iya Nyakibanda mu 1973. Icyiciro cyayo cyigisha Filozofiya cyimuriwe i Kabgayi (Filozofikumu Mutagatifu Tomasi wa Akwini).
Myr Yohani Batista Gahamanyi |
· Ukuboza 1962 : Hatangiye Inama Nkuru ya Vatikani yasojwe ku wa 8 Ukuboza 1965. Iyi nama, Abepiskopi bane bo mu Rwanda ni bo bayigiyemo.
· Ku wa 3 Ugushyingo 1963 : Ku busabe bwa leta y’u Rwanda, abapadiri b’abadominikani bo muri Kanada mu Ntara ya Kebeki bashinze Kaminuza y’u Rwanda i Butare, bayiyobora kugeza mu 1972.
· Ku wa 6 Kanama 1964 : Hashyizweho icyicaro cy’intumwa ya Papa (nonciature) mu Rwanda. Myr Vito Roberti ni we wabaye uwa mbere mu ntumwa za papa mu Rwanda. Ibaruwa imwohereza mu Rwanda yayishyikirije perezida wa repubulika y’u Rwanda ku wa 6/8/1964.
· Ku wa 8 Ukuboza 1967 : I Kabgayi hizihirijwe Yubile y’imyaka 50 y’ubusaserdoti mu Rwanda, ndetse n’iy’imyaka 75 na yo ni ho yizihirijwe ku wa 8 Ukuboza 1992.
· Ku wa 5 Nzeri 1968 : habaye ishingwa rya Diyosezi ya Kibungo. Myr Yozefu Sibomana ni we umwepiskopi wa mbere wayo, yakuwe muri diyosezi ya Ruhengeri aho yasimbuwe na Myr Fokasi Nikwigize wimitswe kuwa 30 Ugushyingo 1968 afite intego : Procedamus in pace.
Muri gicurasi 1976 yagizwe arkiyeskopi wa Kigali nuko asimburwa na padiri Wensesilasi Kalibushi (+1997) wimitswe ku wa 27 Werurwe 1977, akaba umwepiskopi wa 3 wa Nyundo afite intego « Ecce venio ».
· Ku wa 3 Gicurasi 1976 : hashinzwe arkidiyosezi ya Kigali, nuko Papa Pawulo wa 6 atorera Myr Visenti Nsengiyumva (+1994) kuba Arikiyepiskopi wa mbere wayo. Yimitswe ku wa 20/6/1976 na Karidinali Angelo Rossi wari wohereje mu Rwanda kubera iryo yimikwa. Kuva ubwo iyari arkidiyosezi ya Kabgayi yabaye Diyosezi yungirije. Myr Andereya Perraudin yakomeje kuba i Kabgayi nka Arkiyeskopi w’icyubahiro wa Kabgayi kugeza apfuye.
· Ku wa 6 Kamena 1980 : habayeho ishingwa ry’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda (C.EP.R : Conférence Episcopale du Rwanda) ifite icyicaro i Kigali. Yari isanzweho yitwa Ihuriro ry’Abepiskopi bo mu Rwanda (A.E.R : Assemblée Episcopale du Rwanda). Yakomeje kuba umunyamuryango w’Inama y’Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi (COREB : Conférence des Ordinaires du Rwanda et du Burundi) ifite icyicaro i Bujumbura mu Burundi yaje guhinduka Ishyirahamwe ry’Inama z’Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi (ACOREB).
Myr Servilien NZAKAMWITA |
· Ku wa 28 Ugushyingo 1981 : Bikira Mariya yabonekeye bwa mbere i Kibeho, yabarizwaga muri diyosezi yaButare. Myr Yohani Batista Gahamanyi yashyizeho komisiyo ebyiri zo kwiga kuri iryo bonekerwa ; iya liturujiya n’iy’abaganga. Ku wa 15 Kanama 1988, ku munsi wa Asomusiyo, yemeje ko hashobora kuba ahantu abakristu basengera. Ayo mabonekerwa yashojwe ku mugaragaro ku wa 28 Ugushyingo 1989.
· Ku wa 3 Ukuboza 1984 : nibwo hashinzwe Ishyirahamwe ry’Inama z’Abepiskopi bo muri Afurika yo hagati ACEAC, rihuza Abepiskopi bo mu Rwanda (CEPR), mu Burundi (CECAB) no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, RDC (CENCO). Rifite icyicaro i Kinshasa.
· Ku wa 3 Kamena 1986 : Myr Aloyizi r, umwepiskopi wa Nyundo wari mu kiruhuko cy’izabukuru yitabye Imana. Ni we waharaniye ko Kiliziya y’u Rwanda ihabwa ubuyobozi bwite kandi afasha abanyarwanda kwakira imigenzereze ya gikristu. Yashyinguwe ku Nyundo kandi uwo munsi uba uw’icyunamo mu gihugu hose.
· Ku wa 15 Gicurasi 1990: Hasohotse bibiliya ya mbere yanditswe mu Kinyarwanda yitwa « Bibiliya Ntagatifu ». Ku wa 1 Mata 1992 nibwo hatangajwe isohoka ry’igitabo cya mbere cya misa mu Kinyarwanda cyitwa « Igitabo cya Misa ya Kiliziya ya Roma ».
· Ku wa 7- 9 Nzeri 1990 : Papa Yohani Pawulowa 2 yasuye Kiliziya gatolika mu Rwanda. Kuwa 8 Nzeri 1990 : Papa Yohani Pawulo wa 2 yahaye ubupadiri abadiyakoni 22 barimo n’abo mu bindi bihugu. Ibyo birori byabereye i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi.
Bazilika Nto ya Kabgayi |
· Gicurasi 1993:
Karidinali Roje ETCHEGARAY, Perezida w’Inama ifasha papa mu byerekeranye
n’ubutabera n’amahoro yasuye u Rwanda, nk’intumwa idasanzwe ya Papa izanye
ubutumwa bw’amahoro n’icyizere mu gihugu cyashegeshwe n’intambara yo guharanira
ubutegetsi. Uyu mukaridinali yagarutse muri kamena 1994, rwagati muri jenoside
yakorewe abatutsi mu 1994, nk’intumwa idasanzwe ya papa mu kwifatanya
n’abaturage bahuye n’amakuba n’akaga gakomeye.
Izindi nkuru wasoma:
Incamake y'amateka ya Kiliziya mu Rwanda 1994 - 1999
Incamake
y’amateka ya Kiliziya Gatolikamu Rwanda 1919 - 1960
Incamake y’amateka ya Kiliziya Gatolikamu Rwanda 1900 - 1917
No comments:
Post a Comment