Monday, June 12, 2023

Mutagatifu Antoni wa Paduwa, umuvugizi wa Antoni Cardinal KAMBANDA

Buri wa 13 Kamena, Kiliziya Gatolika yibuka Mutagatifu Antoni wa Paduwa, umwarimu n’umuhanga wa Kiliziya.

1. Ubuzima bwa Mutagatifu Antoni wa Paduwa

Mutagatifu Antoni wa Paduwa (1195-1231), yavukiye i Lisibone muri Porutigari ahagana mu mwaka wa 1195, mu gihe kimwe na Mutagatifu Fransisko wa Asizi (1182-1226). Izina rye rya Batisimu ni Fernando, naho irindi yarifashe amaze kwiyegurira Imana. Mutagatifu Antoni wa Paduwa yitabye Imana, ari ahitwa i Paduwa, ku itariki ya 13 Kamena 1231, afite imyaka 36. Papa Gerigori wa IX ni we wamwanditse mu gitabo cy’abatagatifu kuwa 30 Gicurasi 1232. Kuwa 16 Mutarama 1946, niho Nyirubutungane Papa Piyo wa XII yatangaje ko ari umuhanga n’umwarimu wa Kiliziya, mu Ibaruwa yise mu kilatini “Exulta, Lusitania felix”, ugenekereje mu kinyarwanda: “Ishime kuko urahirwa Munyaportigali” .

2. Ingingo 7 z’ingenzi zaranze imibereho ya Antoni wa Paduwa :

 

·         Umusore uvuka mu muryango wiyubashye

Mutagatifu Antoni wa Paduwa yavukaga mu muryango wiyubashye wari utuye mu murwa mukuru wa Porutigali, wari umujyi ukomeye wa Lisibone. Se umubyara yagiraga icyo apfana na Godifiridi wa Buyo (Godefroid de Bouillon), uvuka mu muryango ukize cyane, akaba umusikare ukomeye wacunguye yeruzalemu, bakaba bari barimukiye muri Porutigali.

 

·         Uwihayimana w’umufaransiskani 

Afite imyaka 15 yinjiye mu Bihayimana, mu muryango w’Abamonaki ba Mutagatifu Agustini, aba ari naho aherwa ubusaseridoti. Mu mwaka wa 1220, urupfu rw’Abafaransiskani ba mbere bahowe Imana muri Maroke, rwateye ishavu ryinshi uwo musaseridoti w’umusore, wari ufite imyaka 25 gusa, bituma asaba kwinjira mu Bafaransiskani, kugira ngo azashobore kujya kwamamaza Ivanjili muri Afurika ya ruguru, ahiganje abayisiramu.

·         Umupadiri w’umumisiyoneri 

Mutagatifu Antoni wa Paduwa, abyisabiye, yagiye kwigisha Ivanjili muri Maroke. Aho muri Maroke ntiyahatinze kubera ibibazo by’ubuzima, amagara ye yaramutengushye, maze mu mwaka wa 1221, yimurirwa mu Burayi. Mu nzira ahindukiye, ubwato barimo bwayobejwe n’umuhengeri, ubwerekeza muri Sisire, mu Butaliyani, aba ariho aguma. Kuwa 30 Gicurasi 1221, yaherekeje Mutagatifu Fransisko mu nama nkuru y’umuryango wabo (Chapitre générale), yabereye i Asizi. Nyuma yaho, Mutagatifu Faransisko wa Asizi yamwohereje kwigisha hirya no hino mu Bufaransa no mu Butaliyani.

·         Umwigisha w’amahanga 

Mu mwaka wa 1222, igihe hari hatanzwe ubupadiri ku basore benshi b’abafaransiskani, Mutagatifu Antoni wa Paduwa yagaragaje ubuhanga n’impano yo kuvuga neza igihe yari ahawe ijambo. Mu butumwa bwe, yabaye icyamamare kubera inyigisho ze, zari zihanitse mu bwenge, zuje ubuhanga, kandi zinyuze umutima, zatangazaga bitavugwa abantu bose. Roho Mutagatifu yamuvugiragamo, ku buryo inyigisho ze zahinduye benshi. Kuva ubwo bamuha kwigisha muri Kaminuza za Mompeliye, Tuluze, Bolonye na Paduwa. Mutagatifu Antoni wa Paduwa yaranzwe kandi n’Urukundo ruhebuje yagiriraga abakene, bikaba byaratumye amenyekana hose.

·         Umukuru w’umuryango 

Mu mwaka wa 1226, Mutagatifu Antoni wa Paduwa yatorewe kuba umukuru w’umuryango ku rwego rw’akarere (Province ou Custodie) ka Limoje (Limoges). Mu mwaka wa 1227, nyuma y’urupfu rwa Mutagatifu Fransisko wa Asizi, wari warashinze umuryango, Mutagatifu Antoni wa Paduwa yatorewe kuba umkuru w’umuryango mu majyaruguru y’ubutaliyani, anakomeza ubutumwa bwe bwo kwigisha no kurwanya inyigisho z’ubuyobe.

·         Umujyanama wa Papa  

Mu mwaka wa 1230, mu nama nkuru y’umuryango, Mutagatifu Antoni wa Paduwa yeguye ku mirimo yo kuyobora umuryango w’Abafaransiskani, maze nyuma yoherezwa I Roma. Aho i Roma yabaye umwe mu bajyanama ba Papa Gerigori wa IX, ari nawe watangaje ko ari umutagatifu kuwa 30 Gicurasi 1232.

·         Umutagatifu w’intangarugero  

Inyigisho n’imibereho bya Mutagatifu Antoni wa Paduwa bigaragaza ko ari intangarugero ku buryo budasanzwe. Ari muri bake byagaragaye ko ari abatagatifu hashize igihe gito bitabye Imana: nyuma y’amezi 11 gusa. Byemejwe ko ari umutagatifu hashingiwe ku bitangaza bigera kuri 40 by’abantu bakize. Iteka bamushushanya ahagatiye Umwana Yezu, kuko Umwana Yezu yigeze kumubonekera akamumanukira mu maboko.

3. Twifurije umunsi mwiza Nyiricyubahiro Antoni Cardinal KAMBANDA 

Twifurije umunsi mwiza Antoni Cardinal KAMBANDA. Ababyeyi bamuhitiyemo neza bamuhesha Batisimu kuwa 27 Ugushyingo 1958, nyuma y’iminsi 17 gusa avutse; maze nawe agerageza gutera ikirenge mu cya Mutagatifu Antoni wa Paduwa, umuvugizi w’abigisha, mu nyigisho ze nziza zifasha benshi. Kuwa 8 Nzeri 1990, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yamuramburiyeho ibiganza ahabwa ubupadiri. Kuwa 20 Nyakanga 2013 yahawe Ubwepiskopi, aba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo; maze kuwa 19 Ugushyingo 2018 atorerwa kuba Arkiyepiskopi wa Kigali, ahabwa Inkoni y’Ubushumba nka Arkiyepiskopi kuwa 27 Mutarama 2019. Kuwa 25 Ukwakira 2020 nibwo yatorewe kuba Cardinal wa Kiliziya Gatolika Ntagatifu ya Roma, maze ashyirwa muri urwo rwego kuwa 28 Ugushyingo 2020. Nyiricyubahiro Cardinal, tubifurije umunsi mwiza wa Bazina Mutagatifu! 

Iyi nkuru tuyikesha Diyosezi ya Kibungo: niba ushaka gusoma umwimerere wayo, kanda  AHA.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...