Iyi Mariyatoni yabaye
muri Gicurasi na Kamena 2022, hakusanywa hafi miliyoni 98 mu ntego ya miliyoni
80. Aya mafranga yaturutse mu nkunga zatanzwe n’abakristu ku giti cyabo
bakoresheje konti za Radio Maria Rwanda muri banki na telefoni ngendanwa, ndetse
n’inkunga zakusanyijwe n’inshuti zayo mu maparuwasi atandukanye agize
amadiyosezi yo mu Rwanda.
N’ubwo Mariyatoni ya 12
yatanze umusaruro ushimishije, hari amaparuwasi 101ataragaragaje uruhare rwazo
muri Mariyatoni. Ibi ariko ntibisobanuyeko muri ayo maparuwasi nta mukristu
wayitabiriye ku giti cye. Dore uko
Diyosezi zitabiriye Mariyatoni ya 12 yabaye mu mwaka wa 2022 kuri RMR.
- Nyundo
igizwe n’amaparuwasi 29: hitabiriye amaparuwasi 20, hakusanywa 7,532,985.
- Kibungo
igizwe n’amaparuwasi 22: hitabiriye amaparuwasi 15, hakusanywa 871,070.
- Butare
igizwe n’amaparuwasi 26: hitabiriye amaparuwasi 15, hakusanywa 2,280,560.
- Kabgayi igizwe n’amaparuwasi 29: hitabiriye
amaparuwasi 16, hakusanywa 3,167,335.
- A.Kigali
igizwe n’amaparuwasi 39: hitabiriye amaparuwasi 20, hakusanywa 13,450,500. Ijanisha
ry’ubwitabire bw’amaparuwasi ni 52%.
- Byumba
igizwe n’amaparuwasi 24: hitabiriye amaparuwasi 13, hakusanywa 3,540,690.
- Cyangugu
igizwe n’amaparuwasi 19: hitabiriye amaparuwasi 8, hakusanywa 1,540,650.
- Gikongoro
igizwe n’amaparuwasi 17: hitabiriye amaparuwasi 7, hakusanywa 891,265.
- Ruhengeri
igizwe n’amaparuwasi 16: hitabiriye amaparuwasi 6, hakusanywa 2,241,400.
Mu mwaka wa 2022, amaparuwasi
221 agize diyosezi zose, hitabiriye amaparuwasi 120. Hakusanijwe amafaranga 41,516,455.
Ijanisha ry’ubwitabire ni 54%. bisobanuye ko amaparuwasi 101 atitabiriye.
(Aya makuru tuyakesha akanyamakuru ka Radio
Maria Rwanda : Newsletter de RMR No 056 –Mai 2023 //No Spécial sur Mariathon)
Ibaruwa yamwandikiye mu mashuri abanza yakomeje urukundo rwamugejeje
ku gushyingirwa: Isomere inkuru ndende y'urukundo ya "RERE NA RAMBA".
Ibice byose bigize iyi nkuru:
RERENA
RAMBA igice cya 22 gisoza
No comments:
Post a Comment