Sunday, June 18, 2023

Incamake y'amateka ya Kiliziya mu Rwanda 1994 - 1999

Myr Tadeyo Nsengiyumva wari
umushumba wa Kabgayi

Kiliziya yari mu bihe bikomeye….hatowe abayobozi ba za diyosezi 4 zitari zifite abepiskopi, diyosezi 6 zabonye abashumba bazo, Abepiskopi 3 baguye i Kabgayi … 

Mu 1994, Kiliziya ndetse n’igihugu byari mu bihe bikomeye. Habaye jenoside yakorewe abatutsi yahitanye benshi. Kiliziya Gatolika mu Rwanda yarashegeshwe cyane kuko yatakaje benshi mu bayoboke bayo barimo abapadiri barenga ijana n’abiyeguriyimana. Hari kandi n’iyangirika rya bimwe mu bikorwa remezo by’ikenurabushyo.   

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda bwahungabanijwe kandi n’iyicwa ry’abepiskopi bayo batatu hamwe n’abapadiri bagera mu icumi biciwe i Gakurazo, hafi y’icyicaro cya Diyosezi ya Kabgayikuwa 5 Kamena 1994. Abo bepiskopi ni : Myr Visenti Nsengiyumva wari arkiyeskopi wa Kigali ; Myr Tadeyo Nsengiyumva wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba na perezida w’Inama y’Abepiskopi Gtolika mu Rwanda na Myr Yozefu Ruzindana wari umwepiskopi wa diyosezi ya Byumba. Mu buryo bwihuse, Diyosezi bari babereye abepiskoopi zahawe abayobozi (Administrateurs apostoliques) bakurikira: padiri Jean-Baptiste RUGENGAMANZI yashinzwe  Kigali, André SIBOMANA ashingwa  Kabgayi naho Padiri Jean Berchmans TURIKUBWIGENGE ashingwa Byumba.

  • Ku wa 13 Nyakanga 1994: Papa Yohani Pawulo wa 2 yagize padiri Heneriko Hoser w’umupalotini umugenzuzi mukuru uhagarariye papa mu Rwanda. Ubu butumwa bwe yabusoje muri werurwe 1995, ubwo hari haje intumwa nshya ya papa mu Rwanda ari we Myr Juliusz Janusz. 
  • Ku wa 2-5 Ugushyingo 1994: Inama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda yongeye guretana nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iyi Nama yateraniye i Butare ni yo yemeje ko za seminari nkuru n’into zongera gufungura imiryango. Yanatangaje kandi ibyihutirwa byagombaga gukorwa nyuma ya jenoside. 
  • Ku wa 11 Ugushyingo 1994: Papa yashyizeho abayobozi (Administrateurs apostoliques) ba za diyosezi zitari zifite abepiskopi: Myr Jean Baptiste
    GAHAMANYI
    yahawe Gikongoro ngo asimbure mu buryo budahoraho umushumba wagiye kwivuza i burayi. Myr Frédéric RUBWEJANGA yahawe Byumba, Padiri André SIBOMANA ahabwa Kabgayi na Padiri(Père) Antonio MARTINEZ wahawe Ruhengeri muri Nyakanga 1994, ngo asimbure Umushumba wari ukiri mu buhungiro. 
  • Ku wa 20-26 Ugushyingo 1994: Intumwa z’Ishyirahamwe ry’inama z’abepiskopi bo muri Afurika y’iburasirazuba (AMECEA) zasuye Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu rwego rwo kuyitera inkunga mu kongera kubyutsa umurimo wayo w’ikinerabushyo. Nyuma y’aho n’abandi baturutse hirya no hino bagiye bagera ikirenge mu cy’intumwa za AMECEA. 
  • Ku wa 25 Werurwe 1966: Papa yatangiye kubyutsa ubuyobozi bwa Kiliziya mu Rwanda, ashyiraho abepiskopi batatu: Myr Tadeyo Ntihinyurwa wari umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu yabaye arkiyeskopi wa Kigali asimbuye Myr Visenti Nsengiyumva wiciwe i Gakurazo ku wa 5 Kamena 1994. Umuhango wo kumwambika paliyumu wabereye i Roma, ukorwa na Papa Yohani Pawulo wa 2, ku wa 29 Kamena 1996.
    Myr Anastase Mutabazi
    Padiri Anasitazi Mutabazi yatorewe kuba umwepiskopi wa gatandatu wa Diyosezi ya Kabgayi asimbuye Myr Tadeyo Nsengiyumva wiciwe i Gakurazo ku wa 5 Kamena 1994. Yahawe ubwepiskopi ku wa 25 Gicurasi 1996 afite intego: Pax in Christo. Padiri Seriviliyani Nzakamwita yatorewe kuba umwepiskopi wa kabiri wa diyosezi ya Byumba asimbuye Myr Yozefu Ruzindana wiciwe i Gakurazo. Yahawe ubwepiskopi kuwa 2 Kamena 1996. Intego ye ni Fiat Voluntas tua.
     
  • Ku wa 30 Ugushyingo 1966: Musenyeri Fokasi Nikwigize yaburiwe irengero hagati y’umujyi wa Goma (RDC) na Gisenyi (Rwanda) ubwo yari atahutse ava muri Kongo agaruka muri diyosezi ye.
  • Kamena 1996: Intumwa za Kiliziya Gatolika mu Rwanda zahuye bwa mbere n’abahagarariye leta y’u Rwanda, baganira ku kibazo cya za kiliziya zagombaga guhindurwamo inzibutso za jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Nyuma y’ibiganiro birebire icyo kibazo cyaje gukemurwa nyuma y’uko Inteko nkuru ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeye n’iyogezabutumwa ku isi yandikiye Inama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda ibaruwa Nº 5757/98 yo ku wa 12 Mutarama 1999 yemera kureka kiliziya ya Nyamata ikaba urwibutso rwa jenoside, naho Kiliziya ya Kibeho yo yaje kongera kwemererwa gusengerwamo ku wa 15 Kanama 2003. 
  • Ku wa 24 Ugushyingo 1996: I Nyanza hahimbarijwe Yubile y’imyaka 50 ishize umwami Petero Karoli Mutara III Rudahigwa yeguriye u Rwanda Kristu Umwami mu 1946. Nibwo hatangijwe ku mugaragaro imyiteguro ya yubile y’imyaka 100 u Rwanda rumenye Kristu yagombaga kwizihizwa mu 2000. 
  • Ku wa 18 Mutarama 1997: hatowe abepiskopi batatu ba Diyosezi zitari zibafite: Padiri Yohani Damaseni Bimenyimana yatorewe kuba umwepiskopi wa kabiri wa  Diyosezi ya Cyangugu asimbuye Myr Tadeyo Ntihinyurwa wari waragizwe arkiyeskopi wa Kigali. Yahawe ubwepiskopi na Myr Wensesilasi Kalibushi ku wa
    Myr Alegisi Habiyambere

    16 Werurwe 1997 afite intego: In humilitate et caritate. Padiri Alegisi Habiyambere, umukuru w’abayezuwiti yatorewe kuba umwepiskopi wa kane wa Diyosezi ya Nyundo. Yasimbuye Myr Wensesilasi Kalibushi wari mu kiruhuko cy’izabukuru. Myr Wensesilasi Kalibushi ni we wamuhaye ubwepiskopi ku wa 22 Werurwe 1997, afite intego: Suscipe domine. Padiri Filipo Rukamba yatorerwe kuba umwepiskopi wa kabiri wa Diyosezi ya Butare asimbuye Myr Yohani Batista Gahamanyi wari mu kiruhuko cy’izabukuru. Myr Yozefu Sibomana ni we wamuhaye ubwepiskopi ku wa 12/4/1997, afite intego: Considerate Jesum.
     
  • Ku wa 8 Gicurasi 1998: Hatowe Padiri Kizito Bahujimihigo ngo abe umwepikopi wa kane wa diyosezi ya Ruhengeri, asimbuye Myr Fokasi Nikwigize waburiwe irengero ku wa 30 Ugushyingo 1996. Yahawe ubwepiskopi ku wa 27 kamena 1998 afite intego : Ut cognoscant te. 
  • Ugushyingo 1998: Umurwa Nazarareti w'i Mbare (Kabgayi) wubatswe na Papa kugira ngo ufashe abana batagira kirengera nibwo watashywe, Imicungire yawo ihabwa Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Imihango yo kuwutaha yayobowe na Karidinali Alfonso Lopez Trujillo, perezida w’inama ifasha Papa mu byerekeranye n’umuryango. Uyu murwa ni urwibutso rw’ubufatanye bwa Kiliziya y’isi mu gufasha u Rwanda, igihugu cyari mu bihe bikomeye byo kwiyubaka nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
  • Ku wa 14 Mata 1999
    : Myr Agusitini Misago, umushumba wa diyosezi ya Gikongoro yarafashwe, afungirwa muri gereza nkuru ya Kigali. Ku wa 15 Kamena 2000, nibwo yarekuwe, nyuma y’uko urukiko rwisumbuye rwa Kigali rusanze ari umwere rugategeka ko afungurwa nta yandi mananiza. Yasubiye ku murimo we ku wa 16 Nzeri 2000.

2 comments:

  1. Ufitemo fautes d'ortho nyinshi ujyeubanza ukosoze, ariko warakoze kuri Aya mateka.

    ReplyDelete

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...