Friday, November 13, 2020

Abayezuwiti: Mu myaka 486, Umupapa umwe gusa

Papa Francis, umuyezuwiti. Photo/internet
Abayezuwiti (The Society of Jesus) ni umuryango w’abihayimana muri Kiliziya gatulika ufite icyicaro gikuru I Roma. Kuwa 15 Kanama 1534 nibwo Mutagatifu Inyasi wa Loyola afatanije n’abandi batandatu, bose bari abanyeshuri muri kaminuza ya Paris bihurije hamwe bakora amasezerano y` ubukene, ubumanzi nyuma baza no kongeraho iryo kumvira, harimo umwihariko w’isezerano ryo kumvira Papa mu bijyanye n’icyerekezo cy’ubutumwa n’inshingano. Uyu muryango waje kwemerwa na Papa Pawulo wa 3 mu 1540 ukaba ukorera mu bihugu bisaga 100 harimo n’u Rwanda, aho bita ku kwamamaza Ivanjili binyuze mu burezi, mu bushakashatsi mu bijyanye n’umuco kandi bakanafasha mu bindi binyuranye birimo gutegura no kuyobora imyiherero n’ubutumwa mu ma paruwasi no mu bitaro. Abayezuwiti bamaze imyaka 486 babaho na 480 bemerwa n’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika.

St. Ignasius, photo/internet

Abo bafatanije na Inyasi wa Loyola gushingwa umuryango w’Abayezuwiti ni:

1.       Frncisco Xavier  wo muri  Navarre muri Espagne

2.       Alfonso Salmeron

3.       Diego lainez,

4.       Nicolas Bobadilla wo muri Castile mmuri Espagne

5.       Peter Faber wo muri Savoy

6.       Simão Rodrigues wo muri Portugali 

Mu batagatifu basaga 54, harimo Abamaritiri basaga,32: twavuga nk’abiciwe muri china, muri 40 biciwe mu bwongereza, madagascar, Canada, india, Paraguay, 26 biciwe mu buyapani n’ahandi henshi hatandukanye. Ni umuryango wabayemo abahanga ba kiliziya nka Mutagatifu karidinal Robert Bellarmine (1542–1621). Mu bandi bitagatifurije muri uyu muryango bari mu ihirwe ry’Ijuru twavuga nka

1.       Francis Xavier (1506–1552), umwe mu bashinze umuryango wavuye muri Espagne akajyana Ivanjili muri Asie

2.       Francis Borgia (1510–1572), umuyobozi mukuru wa 3  w’umuryango w’abayezuwiti

3.       Ignatuas wa Loyola (1491–1556), umwe mu bashinze umuryango w’abayezuwiti

4.       Joseph Pignatelli (1737–1811), uwayoboye rwihishwa umuryango w’abayezuwiti mu gihe wari warakuweho 

Mu myaka 486 uyu muryango umaze, wareze Cardinal Jorge Bergoglio uvuka muri Argentine, aza gutorerwa kuba Papa kuwa 13/03/2013, ahahabwa izina rya Papa Francis. Uyu ni we muyezuwiti wambere utorewe kuyobora Kiliziya Gatulika.

Arturo Sosa, umuyobozi mukuru, photo/internet

Uyu muryango ufite inyubako zigera kuri 75, zirimo insengero 16 za shapeli zisengerwamo n’ibigo by’uburezi 22 bifite intego igira iti “Eloquentia Perfecta”, isobanuye ko uburezi bigoba guhindura urerwa aba intyoza mu kuvuga no mu gukora agamije icyiza kigirira akamaro abantu benshi. Kuri ubu uyu muryango uyoborwa na Arturo Marcelino Sosa Abascal.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...