Ijambo Amina rituruka mu rurimi rw’igihebureyi, rikaba riboneka mu biragano byombi bigize bibiliya. Rikoreshwa n’abakristu, bagaragaza ko bemeye. Amina bishatse kuvunga ngo ‘ibyo ni ukuri’,‘mu by’ukuri’, ‘bibe bityo’ ryakoreshwaga n’abayahudi kugeza n’ubu rikaba rikoreshwa muri liturujiya y’abakristu nk’umusozo w’isengesho na zabuli zirimbwa n’abakristu. Iri jambo rikoreshwa kandi na bamwe mu bayisilamu kuko rigaragara muri korowani (Coran, la sourate At-Tin) si mu iyobokamana gusa rikoreshwa kuko no mu buzima busanzwe rikoreshwa mu kugaragaza ko wemeye mu buryo bukomeye/ budasubirwaho
Amina mu isezerano rya kera ni ijambo
rigaragara akenshi ryanzura isengesho cyangwa umugisha. Ni igisubizo kigaragaza
ko wemera ibyo ubwiwe, ni igisubizo cy’ikoraniro mu bihe bitandukanye
by’imihango ya liturujiya ibahuje nkuko bigaragara mu gitabo cy’ibarura
(Ibarura 5,22) n’ahandi henshi.
REKA TUREBERE HAMWE BUMWE MU BURYO IJAMBO AMINA
RISHOBORA GUKORESHWAMO
1. AMINA : rikoreshwa nk’igisubizo ku magambo
ubwiwe n’undi; Abami 1, 1:36;
ibyahishuwe 22:20
2. AMINA: rikoreshwa nta muntu muvugana, nko
ubitabo bya zaburi ndetse no u bisingizo - Doxologies- binyuranye by’amabaruwa
yo mu isezerano rishya.
3. AMINA : rikoreshwa nk’umwanzuro twatanga urugero nko mu gitabo cya Tobi,
ibitabo; icya 3 n’iccya 4 by’Abamakabe
Ku bayahudi ijambo Amina rikoreshwa
n’ikoraniro kugira ngo ryemere kandi ryiyemeze kugengwa / kubahiriza ibimaze
kuvugwa mu isengesho. Byigishwa ko Umuyahudi uvuze ‘Amina’ mu isengesho ryo mu
ruhame rivuzwe n’’undi muyahudi biba bimeze nk’aho na we ubwe yavuze iryo
sengesho. Iyi myumvire iracyagaragara no mu bakristu b’iki gihe (kuko hari aho
usanga mu iteraniro umwe asenga mu ijwi riranguruye, abandi bacecetse cyangwa
basengera mu mutima, bakaza kuvugira kimwe ijambo Amina) ariko kandi bikaba
bibujijwe kurivuga nyuma y’isengesho umuntu avuze yisabira.
Twibukiranye ko mu muco w’abakristu, Amina ari
ijambo rishyigikira amazeserano umuntu agirana n’Imana, imigisha n’imivumo. Mu
mavanjili rigakoreshwa risobanura ‘mu by’ukuri - en vérité’. Amina ni ijambo
risoza amasengesho.
No comments:
Post a Comment