Kristu Umwami, ni umunsi mukuru wizihizwa n`abakristu gatulika, ukaba warashizweho na Papa Piyo wa XI mu 1925 kugira ngo yumvikanishe ko amahanga yose agomba kubaha amategeko ya Kristu, umwami w’ibiremwa byose. Mu ntangiriro z’uyu munsi mukuru muri Kiliziya, wizihizwaga ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa cumi; icyumweru kibanziriza umunsi mukuru w’abatagatifu bose. Bifatiye ku nama nkuru ya Kiliziya yabereye I Trente
Nyuma y’amavugurura
yabaye mu 1969, abagatolika bawizihiza ku cyumweru cya nyuma cy’umwaka wifashishije kalindari ya
Liturugiya, ni ukuvuga ugana mu mpera z’ukwezi kwa cumi na kumwe, icyumeru
kibanziriza icyumeru cya mbere cy’Adiventi ari nayo itangira umwaka wa
liturujiya.
Umunsi mukuru wa Kristu
Umwami, waje guhindurirwa izina witwa Umunsi mukuru wa Kristu Umawami
w’ibiremwa byose- Christ Roi de l'univers, kugira ngo hashimangirwe ko muri We,
ibiremwa byose byisangamo kuko ari we byose biturukaho, koko rero, ‘Ni we
ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho
bitamuturutseho.Yh.1, 3.’
ISANO UYU MUNSI
UFITANYE NA BIBILIYA.
Uyu munsi mukuru
utwibutsa ko hari ubwami buyobowe na Kristu, ubuhanuzi bwa Yakobo na Yeremiya
butumvisha neza ko umunsi mukuru wa Kristu Umwami udahabanya n’ijambo ry’Imana,
ahubwo ko ubonera ibisobanuro muri ryo. Dore uko ubuhanuzi buvuga:Izaki aha Yakobo umugisha
1. Umubyeyi wa Israheli Yakobo at i’Inkoni
y’ubwami ntizatirimuka mwa Yuda, n’inkoni y’ubutware ntizajya kure y’ibirenge
bye, kugeza igihe Uwo igenewe azazira,Uwo amahanga azayoboka. Intang.49, 10.’
2. si Yakobo gusa wakomoje ku bwami bwa Yezu Kristu kuko n'Umuhanuzi Yeremiya nawe yabigarutseho ubwo yahanuraga agira ati ‘Igihe kiregereje- uwo ni Uhoraho ubivuze- maze zagoborere Dawudi umumero, umwuzukuruza w’indahemuka; azaza ari umwami ufite ubushishozi, kandi uharanira ubutabera n’ubutungane mu gihugu.’ Yer. 23, 5.
Kristu Umwami w'ibiremwa byose, tumuyoboke twese. Tumuture ibyacu byose, n'abacu bose. nimucyo tumwumvire.
No comments:
Post a Comment