Umwami watuye u Rwanda Kristu Umwami, source/ internet |
(Indi nkuru irambuye wasoma.)
Jyewe Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira
ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi
ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo.
Nyagasani Kristu-Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo
kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi
rutarakumenya.
Igihe warurindirije ubonye kigeze, uruha kogeramo ingoma yawe.
Uruzanamo intumwa zawe zo kurugwizamo urumuri rw’amahame abeshaho iteka.
Urwoherezamo kandi n’abo kururera ngo barwigishe ubutegetsi barutoze
amajyambere y’ibyiza bikiza byose hano mu nsi.
Natwe abanyarwanda twese twemeje ku mugaragaro ko tukuyobotse
ukaba uri umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’Ubwami bwawe.
Mwimanyi nguhaye igihugu cyanjye cyose, abo tuv’ind’imwe nanjye
ubwanjye.
Abagabo barutuyemo, ubahe umutima w’ubudacogora mw’ishyaka,
barurwanira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye isi yose.
Ubavanemo imico ya kera yo kugirirana nabi no guhuguzanya, no kubeshyerana, no
kwiba no kwambura n’izindi ngeso mbi zose zidahuje n’ubuvandimwe wifuza kubona
bwirambuye mu ngoma yawe.
Ubagwizemo inema zibamurikira, zibajijura zibavanemo ubunebwe
n’ingeso zindi zose za gipagani zirenga itegeko ryo gusenga Wowe wenyine Mungu
waremye byose.
Abagore ubahe umutima w’ubudahinyuka, barubere mu nteko barutegeye urugori,
barere neza abana waduhereye kurugwiza.
Barememo imitima yabo, bayishyiremo icyubahiro cyawe n’urukundo
rw’ingoma yawe, n’urw’igihugu cyacu cy’u Rwanda.ingo rero zarwo zose
uzikomezemo amahoro, abashakanye bahuze imitima, babe nk’umubiri umwe nk’uko
nawe umeranye na kiliziya yawe.
Abatware ubahe kubategekena ubutabera, barutsindemo akarengane
n’imigenzo mibi yindi yose, inyuranyije n’ubutungane watwigishije. Ubwo
ubakomezamo umwete wo kwirinda ingeso za gipagani zo kwangana no kwiremamo
ibice by’inzangano zatuma urukundo utwifuzamo rudashinga imizi mu gihugu cyawe.
Ubatsindire kuryryana mu migenzereze yabo, ubatsindire guhendana
ubwenge no guhemukirana mu nama bajya zo kugutunganyiriza u Rwanda wabaragije.
Ubarinde kurenga ku masezerano no kwica umugenzo mwiza
w’ubwanga-umugayo, ubahe guca imanza zitunganye no kutagira uwo barenganya, ngo
barengere uwo bikundiye. Ubatsindire kurwarana inzika, no kugira uwo bayirwara
mu ngabo zabo.
Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira, cyangwa ubagambanaho byo kurengenya
umuntu numwe mu Rwanda rwawe.
Ubavaneho rero imigenzo yose ya gipagani, inyuranije n’ingoma
yawe.intumwa zazanywe no kutwigisha amahame y’ibibeshaho iteka n’abajanywe no
kuyobora inzira y’ibyerekeye amajyambere natwe bene igihugu twese, dushyire
hamwe dutunganye imirimo yacu, dushyizeho umwete ari wowe tuyikorera.
N’amahanga yose uko anagana tugusingirize mu ruhame tugira tuti:
Kristu Mwami n’umubyeyi we Bikira Mariya baragahorana ibumbye byose, ubunubu
n’iteka ryose.
Amina
No comments:
Post a Comment