Ubwo Ramba yasezerwagaho mu marira n'umukunzi we, yanahawe agafoto. Iyo
foto yatanzwe mu gihe cy'amarira y'urukundo, yaharekejwe n'ya magambo :"
akira iyi foto nkunda kurusha izindi, ikubere ikimenyetso cy’uko uri kandi ko
uzahora uri ingenzi mu buzima bwanjye ; uko uzajya uyireba mu maso ujye
uzirikana ko ari njye ukureba nkuhamiriza ko ntazigera na rimwe nshimishwa no
kuguhemukira kuko ari wowe nkesha kuba umukobwa w'imico myiza !" Igihembwe
cyose cyarangiye Ramba asubiramo rya sengesho riragiza umukunzi we Imana buri uko
arebye agafoto ke. Ibizamini birangiye Ramba yagarutse imuhira, arara
atabonanye na Rere kuko yageze mu rugo bwije cyane. Rere we akiva ku ishuri
yahitiye iwabo w'umukunzi we, aganira gake hanyuma ajya kubika ibikapu
n'igodora. Ageze mu rugo yaganirije ababyeyi be adatuje ; ababyeyi be nabo
barabikeka nuko bamubaza niba Ramba yaje. Rere yaboneyeho kubabwira ko agiye
kureba ko yaje kandi ko nasanga atarahagera ari bumutegereze. Rere yasubiye kwa
ba Ramba asanga atarataha, aganiriza abo yizeraga ko bazamubera Nyirabukwe na
sebukwe arinda ataha saa tatu umukunzi we atarahagera. Bukeye, Ramba, wari
waguze telefoni ataha, yahamagaye Nyina wa Rere, amusaba kuvugisha Rere. Mama
Rere yegereye icyumba cya mukobwa we, akomanga avuga ati "kingura uvugane
n'ugushaka." Rere yakira telefoni hanyuma gato Ramba yongera guhamagara
yahinduye ijwi, ariko biba iby'ubusa kuko Rere yahise amumenya.
Rere wasaga n'uwabuze aho akwirwa, yasukiranije amagambo abaza Ramba ati
"Amakuru Ramba, uri he se ? Watashye, waraye he ?" Ati " Ariko
sha uri umugome, njye ndanakwanze, ubwose ko utahise uza kundeba ? Umeze ute se
basi ?" Ramba ati " Wapi mwana, ubu ndarembye. Umunaniro n'urukumbuzi
birandenze" Rere arasohoka, agenda avugana na Ramba, batandukana amubwiye
ati " Ndaje sha, maze nsange ukiri mu busaswa." Rere ageze kwa Ramba,
yarasuhuje, akomeza mu nzu, akomanga ku rugi rw'icyumba Ramba araramo. Ahabwa
karibu, yinjiye asanga Ramba akiryamye. Ramba yashatse kumusuhuza n'akaboko
kamwe, nuko Rere agakubita agati yari afite mu ntoki, hanyuma aramubwira ati
"nkagaruka nkasanga ukiryamye, ubwo kubyuka biraba byakunaniye,
ndakubyukisha indobo y'amazi." Rere
yabaye asohotse gato ngo Ramba yambare hanyuma agarutse asanga ari kwambara
agasengeri, nuko aramubwira ati "mbega wowe." Ramba ati "Urashaka
iki ariko, ubu sindagije ?" Ramba yahise yegera umukunzi we, amuhobera
amubwira mu ijwi rituje cyane ati
"uraho bwiza
bwa Ramba
Uraho muhorakeye
Komera disi
muhorakesha
Amakuru bwiza
buruta ubundi?
Uraho mwali unyura
umukunda
Uraho rebero
ry'ibyiza
Komera mberwe no
kugukunda!"
Rere na we
akamwikiriza agira ati
"Ndaho musore
ubarusha ubwiza
Ndaho nkingi
y'ubuzima bwanjye
Ndakomeye rwose
kuko nkureba
Ubu ndatuje kuko
ukinkunda
Ndaho Rere unogeye
Ramba
Ndaho Rere uzira
umutuzo
Igihe cyose nabuze
Ramba
We duhura nkabona
urukundo.”
Barangije kuramukanya, Rere yabajije Ramba aseka ati “harya ngo urwaye
umuki n'uruki? Ndi hano rero!" Ramba yenze ka gati Rere yari afite,
atangira kumukubita amubwira ati "nanjye ndahari sha, wari umaze igihe
kirekire waratese." Rere yasohotse
yiruka nyamara Ramba amurusha intambwe, umufatira mu ruganiriro, agira atya aba
aramuteruye. Amusohokana mu mbuga amuteruye mu maboka, avuga ati "Mama,
wabonye mukazana wawe?"Akomeza kumuzengurutsa mu kirere. Rere wari wishimye
cyane akabwira Ramba ati "ndekura wa musazi we." Na Ramba akamusaba
ko areka akamwereka ko badaherukanye, ati “ni byo wansabye”.
Ramba yamushize
hasi, ariko akomeza gukina na we nk'iminota itanu, hanyuma abona ubuzana
agatebe, baricara. Babazanya amakuru y'igihe cyose gishize batabonana, mbese
baraganira bashirana urukumbuzi. Barangije kuzimanirwa na Mama Ramba, bombi
barazamukanye kugira ngo Ramba asuhuze iwabo wa Rere. Bageze ku irembo basanze
murumuna wa Rere ahabategerereje, abakingurira umuryango, aha karibu Ramba. Ku
meza yari imbere Ya Ramba na Rere, hari hateguyeho agatambaro kanditsweho ngo
"Nyagasani, wowe Rukundo soko y'ibyiza byose, tukuragije urukundo rwacu.
Imibanire yacu nihamye urukundo nyampuhwe rwawe." Ramba akimara gusoma aya
magambo yabwiye umukunzi we ati "Nibyo koko, icyagira ngo urukundo rwacu
ruzabe indorerwamo y'urukundo rw'Imana!" Kanda aha usome ikindi gice.
No comments:
Post a Comment