Friday, March 8, 2019

RERE NA RAMBA PART15

Ubwo Ramba yasezerwagaho mu marira n'umukunzi we, yanahawe agafoto. Iyo foto yatanzwe mu gihe cy'amarira y'urukundo, yaharekejwe n'ya magambo :" akira iyi foto nkunda kurusha izindi, ikubere ikimenyetso cy’uko uri kandi ko uzahora uri ingenzi mu buzima bwanjye ; uko uzajya uyireba mu maso ujye uzirikana ko ari njye ukureba nkuhamiriza ko ntazigera na rimwe nshimishwa no kuguhemukira kuko ari wowe nkesha kuba umukobwa w'imico myiza !" Igihembwe cyose cyarangiye Ramba asubiramo rya sengesho riragiza umukunzi we Imana buri uko arebye agafoto ke. Ibizamini birangiye Ramba yagarutse imuhira, arara atabonanye na Rere kuko yageze mu rugo bwije cyane. Rere we akiva ku ishuri yahitiye iwabo w'umukunzi we, aganira gake hanyuma ajya kubika ibikapu n'igodora. Ageze mu rugo yaganirije ababyeyi be adatuje ; ababyeyi be nabo barabikeka nuko bamubaza niba Ramba yaje. Rere yaboneyeho kubabwira ko agiye kureba ko yaje kandi ko nasanga atarahagera ari bumutegereze. Rere yasubiye kwa ba Ramba asanga atarataha, aganiriza abo yizeraga ko bazamubera Nyirabukwe na sebukwe arinda ataha saa tatu umukunzi we atarahagera. Bukeye, Ramba, wari waguze telefoni ataha, yahamagaye Nyina wa Rere, amusaba kuvugisha Rere. Mama Rere yegereye icyumba cya mukobwa we, akomanga avuga ati "kingura uvugane n'ugushaka." Rere yakira telefoni hanyuma gato Ramba yongera guhamagara yahinduye ijwi, ariko biba iby'ubusa kuko Rere yahise amumenya.

Rere wasaga n'uwabuze aho akwirwa, yasukiranije amagambo abaza Ramba ati "Amakuru Ramba, uri he se ? Watashye, waraye he ?" Ati " Ariko sha uri umugome, njye ndanakwanze, ubwose ko utahise uza kundeba ? Umeze ute se basi ?" Ramba ati " Wapi mwana, ubu ndarembye. Umunaniro n'urukumbuzi birandenze" Rere arasohoka, agenda avugana na Ramba, batandukana amubwiye ati " Ndaje sha, maze nsange ukiri mu busaswa." Rere ageze kwa Ramba, yarasuhuje, akomeza mu nzu, akomanga ku rugi rw'icyumba Ramba araramo. Ahabwa karibu, yinjiye asanga Ramba akiryamye. Ramba yashatse kumusuhuza n'akaboko kamwe, nuko Rere agakubita agati yari afite mu ntoki, hanyuma aramubwira ati "nkagaruka nkasanga ukiryamye, ubwo kubyuka biraba byakunaniye, ndakubyukisha indobo y'amazi."  Rere yabaye asohotse gato ngo Ramba yambare hanyuma agarutse asanga ari kwambara agasengeri, nuko aramubwira ati "mbega wowe." Ramba ati "Urashaka iki ariko, ubu sindagije ?" Ramba yahise yegera umukunzi we, amuhobera amubwira mu ijwi rituje cyane ati
"uraho bwiza bwa Ramba
Uraho muhorakeye
Komera disi muhorakesha
Amakuru bwiza buruta ubundi?
Uraho mwali unyura umukunda
Uraho rebero ry'ibyiza
Komera mberwe no kugukunda!"

Rere na we akamwikiriza agira ati
"Ndaho musore ubarusha ubwiza
Ndaho nkingi y'ubuzima bwanjye
Ndakomeye rwose kuko nkureba
Ubu ndatuje kuko ukinkunda
Ndaho Rere unogeye Ramba
Ndaho Rere uzira umutuzo
Igihe cyose nabuze Ramba
We duhura nkabona urukundo.”

Barangije kuramukanya, Rere yabajije Ramba aseka ati “harya ngo urwaye umuki n'uruki? Ndi hano rero!" Ramba yenze ka gati Rere yari afite, atangira kumukubita amubwira ati "nanjye ndahari sha, wari umaze igihe kirekire waratese."  Rere yasohotse yiruka nyamara Ramba amurusha intambwe, umufatira mu ruganiriro, agira atya aba aramuteruye. Amusohokana mu mbuga amuteruye mu maboka, avuga ati "Mama, wabonye mukazana wawe?"Akomeza kumuzengurutsa mu kirere. Rere wari wishimye cyane akabwira Ramba ati "ndekura wa musazi we." Na Ramba akamusaba ko areka akamwereka ko badaherukanye, ati “ni byo wansabye”.
Ramba yamushize hasi, ariko akomeza gukina na we nk'iminota itanu, hanyuma abona ubuzana agatebe, baricara. Babazanya amakuru y'igihe cyose gishize batabonana, mbese baraganira bashirana urukumbuzi. Barangije kuzimanirwa na Mama Ramba, bombi barazamukanye kugira ngo Ramba asuhuze iwabo wa Rere. Bageze ku irembo basanze murumuna wa Rere ahabategerereje, abakingurira umuryango, aha karibu Ramba. Ku meza yari imbere Ya Ramba na Rere, hari hateguyeho agatambaro kanditsweho ngo "Nyagasani, wowe Rukundo soko y'ibyiza byose, tukuragije urukundo rwacu. Imibanire yacu nihamye urukundo nyampuhwe rwawe." Ramba akimara gusoma aya magambo yabwiye umukunzi we ati "Nibyo koko, icyagira ngo urukundo rwacu ruzabe indorerwamo y'urukundo rw'Imana!" Kanda aha usome ikindi gice.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...