Dore hamwe muho ibyishimo
byakagombye guturuka: Gusenga uzirikana bose (harimo n’abakwanga) mu isengesho
ryawe. Gufasha (kwitanga) abandi ubikoreye ko na bo ari abana b’Imana kandi
ukabikorana umutima uzira uburyarya no guhembesha. Gutungwa n’ibyo wakoreye mu
nzira zitunganye no gutoza abandi gukora hagamijwe kwitunga no kwigira. Kugira
urugo rwiza; ni ukuvuga kugira umugabo, umugore, abana n’abakozi batinya Imana.
Hari ugukiza umuntu umurinda akarengane no kumufasha gukiza ubugingo bwe
inyenga y’umuriro itegereje gucumbikira abagomeramana ubuziraherezo... umuntu
nashimishwe no kutizirika ku by’isi ngo byiharire umwanya ukwiriye Imana na
muntu mu mutima we. Niba ushaka kwegukira Yezu iziture ku by’isi(1Kor.7,35),
umenye kubiha umwanya ubikwiriye. Nta
muntu ukwiriye kugengwa n’isi ndetse n’ibyayo, kuko ubusanzwe muntu yahawe
kugenga isi n’ibiyituye byose (Intg.1,28). Ibyo Imana yaremye byose ni byiza,
ni ingirakamaro mu buzima bwacu kandi bigomba kuduhuza na Yo, bigatuma
turushaho kuyikunda no kuyibisingirizamo, aho gutuma tuyitera umugongo. Yezu avukira i Beterehemu - Dusabe inema
yo kutita ku by’isi!
DUSHIMISHWE N'UBUSHUTI DUFITANYE |
Bavandimwe, ibintu ntacyo
bitwaye; biba bibi igihe tubyivurugutamo, bikatwibagiza Imana bityo tukegukira
ubuzima buhigika Imana aho kuyisingiza. Ibi ni byo bituma muntu yiberaho uko
ashaka aho kubaho nk’uko Imana ishaka, ari na yo mpamvu usanga ikibi hari
abakita icyiza, akababaro kakitwa ibyishimo, hanyuma umuruho n’amaganya bya
bamwe bigahabwa umwanya w’umunezero ku bandi. Ingero ni nyinshi hirya no hino
ku isi ndetse n’aho iwanyu mwahabona ubuhamya. Hari aho umuntu yemererwa n’undi
kwica umwana kuko atamushaka, akemererwa gutingana (kubusanya na gahunda
yagenwe n’Imana yo gushyingirwa) ... hari abashimishwa no kuryarya, kubatwa
n’ibiyobyabwenge, gukuramo inda no kujugunya abo babyaye. Ibi byose biterwa no
kumvira sekibi aho kumvira Roho Mutagatifu utanga ubuzima ni byo bituma abantu
badashimishwa n’ibintu bimwe bikwiriye koko kiba isoko y’ibyishimo kugira ngo
babeho mu buzima bw’ineza iganza inabin k’uko Mutagatifu Pwaulo abidukangurira
(Rom.12,21). Ibyishimo by’ukuri ni ibitabangamira abandi mu nzira itunganye
barimo bagana Iyabahanze, ntibyangize umubiri we ngoro ya Roho w’Imana. Ni
intangiriro y’ibyishimo bihoraho uzasenderezwa nugera muri kiliziya yo mu ijuru
kuko bitaheje abakwanga n’abatakwitaho kandi bikaba byararanzwe no kwakira
muntu uko ameze kose. Ibyishimo by’ukuri ni ubuzima, bibonekera mu kwiyunga
n’Imana binyuze mu bavandimwe wahemukiye, kuyikorera mu biremwa byayo, gusoma
ibyanditswe bitagatifu no kwibanira n’Ubutatu butagatifu ubuziraherezo. Nuko
rero bavandimwe nkunda, “Nimuhore
mwishima muri Nyagasani; mbisubiyemo, nimwishime (Fil.4,4).”
No comments:
Post a Comment