Friday, March 15, 2019

Groupe vocationnel ni iki?


1.        Groupe vocationnel ni iki?

"GROUPE VOCATIONNEL[1]" ni itsinda ribumbira hamwe abahujwe n’ukwemera gatolika, bifuza kumenya ibijyanye n'umuhamagaro, kuwurinda no kuwurera bityo bakanafashwa mu kumenya icyo Imana ibahamagarira mu muryango mugari wayo. Iri tsinda ry’abazirikana ku muhamagaro ryita cyane cyane ku rubyiruko rutarashinga urugo cyangwa ngo rwiyegurire Imana mu muryango runaka; bisobanuye ko hahuriramo ingaragu zigatozwa kuzirikana ku mihamagaro ibiri yose igeza ku butagatifu, umuhamagaro abantu bose bahuriraho. Iyo mihamagaro ni ugushinga urugo rwa gikristu no kwiyegurira Imana, ukitangira Kiliziya kuko n’ubundi umuntu atorwa anyuze mu muryango, ariwo Kiliziya[2].  Kuri iyi si, ntibyashoboka ko twese duhurira ku muhamagaro umwe kiretse uwo kuba umutagatifu: ntabwo abantu bose baba abihayimana, abiyeguriyimana, kandi ntabwo abantu bose bashinga urugo, hariho ababyigomwa, bagahitamo kuba nk'ibiremba kubera ingoma y'Imana (Mt.19,10-12).
Ikitavuguruzwa ni uko twese tugomba kuba abigishwa ba Yezu; umwigishwa wa Yezu arangwa n’umutima mugari, kandi umushyikirano we na Nyagasani Yezu si uguhunga ubuzima cyangwa isi, ahubwo urangwa n’ubumwe mu kogeza Ivanjili (Exhort. Apost. Evangelii gaudium, n.23)[3]. “Groupe vocationnel ni itsinda rifasha umuntu kumenya umuhamagaro kandi rikanatoza abaririmo ubukristu bwiza, ni itsinda ry'urubyiruko; abahungu n'abakobwa bashakisha umuhamagaro[4].” Ni itsinda ribarizwa muri kiliziya gatolika, rihuza abafite ukwemera gatolika kandi bazirikana ko Amahame y’ukwemera gatolika ari “urumuri rutuboneshereza mu nzira y’ubukristu akaturinda kuyobagurika. Ayo mahahame turushaho  kuyasobanukirwa binyuze mu nyigisho dukesha Abepiskopi n’abo bafatanyije ubutumwa bwo kwigisha no gusobanura Ijambo ry’Imana; ni ngombwa kubumva no kwakira neza inyigisho n’ibisobanuro baduha ku byerekeye amahame y’ukwemera, kuko babikora mu izina rya Kristu ubwe”[5] (Lc 10, 16).

abavokasiyoneri ba bushinga basuye i bungwe
hamwe fratri omoniye wabo
Kugira ngo abahurira muri iri tsinda barusheho gusobanukirwa n'imihamagaro iboneka muri Kiliziya, abayobozi ndetse n'abihayimana babashinzwe, bagerageza kwegeranya inyigisho zinyuranye, gutumira abasaseridoti n'abihayimana bo mu miryango inyuranye ndetse n'ababyeyi kugira ngo buri cyiciro kiganirize urubyiruko ku bijyanye n'imibereho yacyo. Ibi bifasha urubyiruko kuko basogongera ku buzima batarajyamo, bakamenya ibyiza n'ingorane umuntu uri muri icyo cyiciro ahura na zo n'uko azitsinda, bityo bagahitamo neza kugira ngo birinde guhubuka no kuzicuza batagishoboye guhindura umwanzuro bafashe. Abatumirwa bose, ikiba kigamijwe ni ugusangiza urubyiruko rutarahitamo ubunararibonye bafite mu rugendo rugana ubutungane kugira ngo bidukomereze amahitamo n’ukwemera; impano y’Imana, ikagabirwa umuntu wese wishyira mu maboko yayo ku bwende bwe, kugira ngo agengwe na Yo kandi abeshweho no gukora ugushaka kwayo[6]. Hanatumirwa kandi urubyiruko rwiga muri seminari nkuru nk'abantu bamaze guhitamo ariko bagifaswa kwitoza kubaho nk'uko bahisemo. Ibyo byose tukabikorera mu kwemera kwa Kiliziya Gatolika; “umugenzo mbonezamana utuma twemera Imana tudashidikanya, tukemera ibyo yatubwiye n’ibyo yaduhishuriye byose ibinyujije ku Mwana wayo Yezu Kristu… We Jambo wigize umuntu ku bwa Roho Mutagatifu akabyarwa na Bikira Mariya, … We Ibyanditswe bitagatifu byose byuzurizwamo, akaba ari nawe shingiro ry’ukwemera kwacu.[7]”. Groupe vocationnel igomba kumenya, ko ibyanditswe bitagatifu bituyobora ku Mana, bikanadufungurira inzira yo kumenya Imana. Kandi ikabiha agaciro bikwiriye.

Urubyiruko rwo mu itsinda ry’abazirikana ku muhamagaro dutozwa kuzirikana ku Ijambo ry'Imana, byumwihariko ku ngingo zitwinjiza kuburyo bweruye mu kuzirikana ku ijwi ry'Imana rikomanga umutima. Ibyo tukabikora tuzirikana ku mubyeyi wacu Kiliziya; wahaye Abepiskopi n’abo bafatanyije ubutumwa bwo kwigisha, bagakora uwo murimo bunze ubumwe na Papa, ari we musimbura wa Petero Intumwa, ni ngombwa kubatega amatwi no kwakira neza ibyo batugezaho. Izindi nyigisho, amabwiriza cyangwa ibindi bisobanuro ku Ijambo ry’Imana no ku mahame y’ukwemera binyuranye n’ibyo Kiliziya yemera kandi yigisha ntibikwiye guhabwa agaciro kuko biganisha mu buyobe[8]. Muri izo ngingo harimo n'izi zikurikira:
v Umuhanuzi Izayi: Nuko numva   ijwi rya Nyagasani rigira riti " Mbese ndatuma nde? Ni nde twakohereza? Ni ko kumusubiza nti " Ndi hano ntuma!" (Iz.6,8)
v Petero yanga gusiga Yezu : Nyagasani twasanga nde wundi…(Yh.6,67-69)
v Ni wowe wanyivaniye mu nda ya mama, unshyira mu maboko ye ngo mererwe neza. Ni wowe neguriwe kuva nkivuka, uba Imana yanjye kuva nkiva mu nda ya mama. (Zab.22,10-11)
v Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo, ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve… ni yo mpamvu navuze nti " Ngaha ndaje!" (Zab.40,7-8)
v Imana ni yo itora kandi igashoboza abo itoye mu butumwa yabahaye. Icyo uhamagarwa asabwa ni ukumva no kumvira ijwi ry'Uhamagara, ibyo bikajyana no kumwiyambaza ubuziraherezo (soma Yer.1, 4-10) We Soko y’imbabazi n’imbaraga.

Mu kurushaho gusobanukirwa no kwinjira mu bijyanye n'ihamagarwa, biba byiza iyo urubyiruko rwunguranye ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zivuga ku ihamagarwa na kiliziya dukoreramo ubutumwa; rukabikora ruzirikan ko “Umuhamagaro wa gikristu uwo ariwo wose ushingira ku kwemera guhamye: kwemera bivuga kwiyibagirwa, kwigomwa no kutiyemera kugira ngo dushingire ubuzima bwacu kuri Yezu Kristu. « kutihambira ku bintu no kuri wowe ubwawe» si ugusuzugura ubuzima bwawe, imyumvire yawe n’ubwigenge bwawe, ahubwo ukurikira inzira ya Kristu agera ku buzima busendereye, akiyegurira Imana n’Ingoma yayo[9]”. Dore zimwe mu ngingo zaganirwaho; Umuhamagaro ni iki? Ugendeye ku ndanguruzi y'ibishuko by'iki gihe (context of today's temptations) ni gute warinda umihamagaro wawe mu buzima urimo? Ni gute warera umuhamagaro mu gihe utegereje ko wazasohora? Ni izihe nzitizi uhura nazo mu muhamagaro wawe wo kwitangira Kiliziya kuburyo bwihariye? Ni irihe zina wifuza kuzitwa ugeze mu ijuru, kubera iki? Ni iyihe nzira ufata nk'iya bugufi yakugeza mu ijuru? Kuri wowe, ubutagatifu buvuze/ busobanuye iki? Isengesho ni iki (igisobanuro cyawe, personal definition)? Ni iki gituma wumva ukunze kubaho udashatse witangira Kiliziya? Ni iki ubona wazahindura uramutse wihaye Imana? Ushinze urugo?




[1] Soma gurupe vokasiyoneli. Muri iki gitabo hari ahakoreshejwe amagambo anyuranye nyamara yose avuga ikintu kimwe ari cyo Groupe Vocationnel. Ayo magambo yakoreshejwe ni itsinda, itsinda ry’abazirikana ku muhamagaro cyangwa Irembo ry’umukiro (izina ry’itsinda ryacu)
[2] Padiri Vincent HABIHIRWE, urugendo nyobokamana rw’urubyiruko rwibumbiye muri groupe vocationnel
[3] Padiri Vincent HABIHIRWE, urugendo nyobokamana rw’urubyiruko rwibumbiye muri groupe vocationnel
[4] Tubikesha Nyirasafari Marie Louise na Angelique Nahumukiza bo muri santarali ya bungwe
[5] Xxx, Twivugurure mu kwemera kwacu, ibaruwa abepiskopi gatolika bo mu rwanda bandikiye abakristu mu mwaka w’ukwemera, 2 ukuboza 2012 
[6] ibidem 
[7] ibidem 
[8] Xxx, Twivugurure mu kwemera kwacu, ibaruwa abepiskopi gatolika bo mu rwanda bandikiye abakristu mu mwaka w’ukwemera, 2 ukuboza 2012 
[9] xxx, ubutumwa Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye umunsi mpuzamahanga wa 52 wo gusabira ihamagarwa ry’abiyeguririmana


No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...