1.
Groupe
vocationnel ni iki?
"GROUPE VOCATIONNEL[1]" ni
itsinda ribumbira hamwe abahujwe n’ukwemera gatolika, bifuza kumenya ibijyanye
n'umuhamagaro, kuwurinda no kuwurera bityo bakanafashwa mu kumenya icyo Imana
ibahamagarira mu muryango mugari wayo. Iri tsinda ry’abazirikana ku muhamagaro
ryita cyane cyane ku rubyiruko rutarashinga urugo cyangwa ngo rwiyegurire Imana
mu muryango runaka; bisobanuye ko hahuriramo ingaragu zigatozwa kuzirikana ku
mihamagaro ibiri yose igeza ku butagatifu, umuhamagaro abantu bose bahuriraho.
Iyo mihamagaro ni ugushinga urugo rwa gikristu no kwiyegurira Imana, ukitangira
Kiliziya kuko n’ubundi umuntu atorwa anyuze mu muryango, ariwo Kiliziya[2]. Kuri iyi si, ntibyashoboka ko twese duhurira
ku muhamagaro umwe kiretse uwo kuba umutagatifu: ntabwo abantu bose baba
abihayimana, abiyeguriyimana, kandi ntabwo abantu bose bashinga urugo, hariho
ababyigomwa, bagahitamo kuba nk'ibiremba kubera ingoma y'Imana (Mt.19,10-12).
Ikitavuguruzwa ni uko twese
tugomba kuba abigishwa ba Yezu; umwigishwa wa Yezu arangwa n’umutima mugari,
kandi umushyikirano we na Nyagasani Yezu si uguhunga ubuzima cyangwa isi,
ahubwo urangwa n’ubumwe mu kogeza Ivanjili (Exhort. Apost. Evangelii gaudium,
n.23)[3]. “Groupe vocationnel ni
itsinda rifasha umuntu kumenya umuhamagaro kandi rikanatoza abaririmo ubukristu
bwiza, ni itsinda ry'urubyiruko; abahungu n'abakobwa bashakisha umuhamagaro[4].” Ni itsinda ribarizwa
muri kiliziya gatolika, rihuza abafite ukwemera gatolika kandi bazirikana ko
Amahame y’ukwemera gatolika ari “urumuri rutuboneshereza mu nzira y’ubukristu
akaturinda kuyobagurika. Ayo mahahame turushaho
kuyasobanukirwa binyuze mu nyigisho dukesha Abepiskopi n’abo bafatanyije
ubutumwa bwo kwigisha no gusobanura Ijambo ry’Imana; ni ngombwa kubumva no
kwakira neza inyigisho n’ibisobanuro baduha ku byerekeye amahame y’ukwemera,
kuko babikora mu izina rya Kristu ubwe”[5] (Lc 10, 16).
abavokasiyoneri ba bushinga basuye i bungwe hamwe fratri omoniye wabo |
Kugira ngo abahurira muri
iri tsinda barusheho gusobanukirwa n'imihamagaro iboneka muri Kiliziya, abayobozi
ndetse n'abihayimana babashinzwe, bagerageza kwegeranya inyigisho zinyuranye,
gutumira abasaseridoti n'abihayimana bo mu miryango inyuranye ndetse n'ababyeyi
kugira ngo buri cyiciro kiganirize urubyiruko ku bijyanye n'imibereho yacyo.
Ibi bifasha urubyiruko kuko basogongera ku buzima batarajyamo, bakamenya ibyiza
n'ingorane umuntu uri muri icyo cyiciro ahura na zo n'uko azitsinda, bityo
bagahitamo neza kugira ngo birinde guhubuka no kuzicuza batagishoboye guhindura
umwanzuro bafashe. Abatumirwa bose, ikiba kigamijwe ni ugusangiza urubyiruko
rutarahitamo ubunararibonye bafite mu rugendo rugana ubutungane
kugira ngo bidukomereze amahitamo n’ukwemera; impano y’Imana, ikagabirwa umuntu
wese wishyira mu maboko yayo ku bwende bwe, kugira ngo agengwe na Yo kandi
abeshweho no gukora ugushaka kwayo[6]. Hanatumirwa kandi
urubyiruko rwiga muri seminari nkuru nk'abantu bamaze guhitamo ariko bagifaswa
kwitoza kubaho nk'uko bahisemo. Ibyo byose tukabikorera mu kwemera kwa Kiliziya
Gatolika; “umugenzo mbonezamana utuma twemera Imana tudashidikanya, tukemera
ibyo yatubwiye n’ibyo yaduhishuriye byose ibinyujije ku Mwana wayo Yezu Kristu…
We Jambo wigize umuntu ku bwa Roho Mutagatifu akabyarwa na Bikira Mariya, … We
Ibyanditswe bitagatifu byose byuzurizwamo, akaba ari nawe shingiro ry’ukwemera
kwacu.[7]”. Groupe vocationnel
igomba kumenya, ko ibyanditswe bitagatifu bituyobora ku Mana, bikanadufungurira
inzira yo kumenya Imana. Kandi ikabiha agaciro bikwiriye.
Urubyiruko rwo mu itsinda
ry’abazirikana ku muhamagaro dutozwa kuzirikana ku Ijambo ry'Imana,
byumwihariko ku ngingo zitwinjiza kuburyo bweruye mu kuzirikana ku ijwi
ry'Imana rikomanga umutima. Ibyo tukabikora tuzirikana ku mubyeyi wacu
Kiliziya; wahaye Abepiskopi n’abo bafatanyije ubutumwa bwo kwigisha, bagakora
uwo murimo bunze ubumwe na Papa, ari we musimbura wa Petero Intumwa, ni ngombwa
kubatega amatwi no kwakira neza ibyo batugezaho. Izindi nyigisho, amabwiriza cyangwa ibindi bisobanuro ku Ijambo
ry’Imana no ku mahame y’ukwemera binyuranye n’ibyo Kiliziya yemera kandi
yigisha ntibikwiye guhabwa agaciro kuko biganisha mu buyobe[8].
Muri izo ngingo harimo n'izi zikurikira:
v Umuhanuzi Izayi: Nuko numva ijwi rya Nyagasani rigira riti " Mbese
ndatuma nde? Ni nde twakohereza? Ni ko kumusubiza nti " Ndi hano
ntuma!" (Iz.6,8)
v Petero yanga gusiga Yezu : Nyagasani twasanga
nde wundi…(Yh.6,67-69)
v Ni wowe wanyivaniye mu nda ya mama, unshyira
mu maboko ye ngo mererwe neza. Ni wowe neguriwe kuva nkivuka, uba Imana yanjye
kuva nkiva mu nda ya mama. (Zab.22,10-11)
v Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo, ahubwo
wanzibuye amatwi ngo numve… ni yo mpamvu navuze nti " Ngaha ndaje!"
(Zab.40,7-8)
v Imana ni yo itora kandi igashoboza abo itoye
mu butumwa yabahaye. Icyo uhamagarwa asabwa ni ukumva no kumvira ijwi
ry'Uhamagara, ibyo bikajyana no kumwiyambaza ubuziraherezo (soma Yer.1, 4-10)
We Soko y’imbabazi n’imbaraga.
Mu kurushaho gusobanukirwa
no kwinjira mu bijyanye n'ihamagarwa, biba byiza iyo urubyiruko rwunguranye
ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zivuga ku ihamagarwa na kiliziya dukoreramo ubutumwa;
rukabikora ruzirikan ko “Umuhamagaro wa gikristu uwo ariwo wose ushingira ku
kwemera guhamye: kwemera bivuga kwiyibagirwa, kwigomwa no kutiyemera kugira ngo
dushingire ubuzima bwacu kuri Yezu Kristu. « kutihambira ku bintu no kuri wowe
ubwawe» si ugusuzugura ubuzima bwawe, imyumvire yawe n’ubwigenge bwawe, ahubwo
ukurikira inzira ya Kristu agera ku buzima busendereye, akiyegurira Imana
n’Ingoma yayo[9]”.
Dore zimwe mu ngingo zaganirwaho; Umuhamagaro ni iki? Ugendeye ku ndanguruzi y'ibishuko
by'iki gihe (context of today's temptations) ni gute warinda umihamagaro wawe
mu buzima urimo? Ni gute warera umuhamagaro mu gihe utegereje ko
wazasohora? Ni izihe nzitizi uhura nazo mu muhamagaro wawe wo kwitangira
Kiliziya kuburyo bwihariye? Ni irihe zina wifuza kuzitwa ugeze mu ijuru, kubera
iki? Ni iyihe nzira ufata nk'iya bugufi yakugeza mu ijuru? Kuri wowe,
ubutagatifu buvuze/ busobanuye iki? Isengesho ni iki (igisobanuro cyawe,
personal definition)? Ni iki gituma wumva ukunze kubaho udashatse witangira Kiliziya?
Ni iki ubona wazahindura uramutse wihaye Imana? Ushinze urugo?
[1] Soma gurupe vokasiyoneli. Muri iki gitabo hari
ahakoreshejwe amagambo anyuranye nyamara yose avuga ikintu kimwe ari cyo Groupe
Vocationnel. Ayo magambo yakoreshejwe ni itsinda, itsinda ry’abazirikana ku
muhamagaro cyangwa Irembo ry’umukiro (izina ry’itsinda ryacu)
[2] Padiri Vincent HABIHIRWE, urugendo nyobokamana
rw’urubyiruko rwibumbiye muri groupe vocationnel
[3] Padiri Vincent HABIHIRWE, urugendo
nyobokamana rw’urubyiruko rwibumbiye muri groupe vocationnel
[4] Tubikesha Nyirasafari Marie Louise na Angelique
Nahumukiza bo muri santarali ya bungwe
[5] Xxx, Twivugurure mu kwemera kwacu, ibaruwa abepiskopi
gatolika bo mu rwanda bandikiye abakristu mu mwaka w’ukwemera, 2 ukuboza
2012
[6] ibidem
[7] ibidem
[8] Xxx, Twivugurure mu kwemera kwacu, ibaruwa abepiskopi
gatolika bo mu rwanda bandikiye abakristu mu mwaka w’ukwemera, 2 ukuboza
2012
[9] xxx, ubutumwa Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye
umunsi mpuzamahanga wa 52 wo gusabira ihamagarwa ry’abiyeguririmana
No comments:
Post a Comment