v Kwambika
ingoro ya Roho Mutagatifu.
Umuntu muri kamere ye
yifitemo icyifuzo cyo kubonwa no kugaragara neza. Uwo mutima wa ‘bambone neza’ ni wo utuma
agura icyirori, akireba kugira ngo amenye niba ari bunyure abamubona. Ibyo
akabikora yirengagije ko abantu bakunda ibitandukanye. Iyo ‘bambone neza’ niyo
ituma dusaba bagenzi bacu kudufasha gutoranya imyenda duhaha mu isoko,
tukanabasaba kuturebera niba tugaragara neza mbere yo kuva mu rugo kugira ngo
aho duca hose tuhanyurane umucyo. Umuntu ushira mu gaciro agomba gutekereza
neza ku myambaro yambara n’uko ashaka kubonwa. ‘Imyambaro nambara iranga uwo ndi we!’ nuko rero, ushaka kubonwa
neza niyambare neza. “n’ubundi ndamutse
namaye nabi sinasohoka ngo njye ahabona. Mbere yo gusohoka ndabanza nkireba,
narangiza gutunganya ibyo mbona ko bidatunganye nkasohoka!”
Kwambara neza ni uguhesha Imana ikuzo |
Ku bijyanye n’imyambarire,
ni ngombwa kongera kuzirikana kuri ibi bibazo; ni ryari umuntu aba yambaye neza
cyangwa nabi? hari aho abantu bagirwa inama yo kwambara birebire, kutambara
amapantalo n’amajipo asatuye, hari n’abandi bagirwa inama yo kwambara
bakikwiza. Izi nama zose ziramutse zikurikijwe neza, kuzubahiriza byaranga,
kuri abo babihisemo, uwambaye neza nyamara uwashikamiwe n’icyaha bamuha itegeko bugacya kabiri
yamaze kubona uburyo azarikurikiza ritamuciye ku cyo rimubaza. Murabyumva neza
ko ibyo atari ugukurikiza itegeko ahubwo ni ukugaragaza ko wamenye ko ribaho.
Uwo basabye kwikwiza kugira ngo aheshe bimwe mu bice by’ umubiri we icyubahiro,
ahitamo guhisha umutwe, akambara birebire bihwanije na mikorosikopi umumaro.
Usabwe kwirinda ibyerekana amatako n’intege, agahitamo kwiyambika birebire
bimuhambiye. Ubujijwe kwambara amapantalo agahitamo kwambara amajipo y’abo
abyaye cyangwa ya mipira irobotse mu gatuza boshye uwamamaza amabere. Mu
biranga umwari wiyubaha harimo kwambara neza no kugirira ibanga bimwe mu bice
by’umubiri we; amatako, amabere, ibibero n’ibindi bikwiye kubahwa no kwitabwaho
ku buryo bw’umwihariko kurusha ibindi; Wasobanura ute ko wiyubaha, ko wambara
neza kandi wirirwa wanitse umubiri wawe uwubeshya ko wawambitse? Wasobanura ute
ko wiyubaha kandi ugenda utagataga kubera uko wambaye ipantalo nk’uwayitayemo
umwanda? Umuntu utazi kwambara neza ntakakubeshye kwiyubaha kandi ibyo
ntibikarangwe ku muvokasiyoneri! Bavandimwe, ‘imirimbire yanyu ntikabe
iy’inyuma: imisatsi iboshye, impeta za zahabu cyangwa imyenda y’akarusho;
ahubwo imirimbire yanyu ibe iy’imbere mu mutimima, imirimbire idashanguka
y’umutima utuje kandi ugwa neza, ufite agaciro kanini mu maso y’Imana.’ (1Pet.3,3-4)
Kwambara birebire no
kwikwiza, ubwabyo ni byiza ariko mu basabwa kubyubahiriza, bose siko bazi icyo
bisobanura mu buzima bwabo. Bavandimwe uwihara kwambara neza kubera ibyo,
ntabwo yambaye neza kiretse niba imyambarire ye imuranga nk’umwana warezwe neza
kandi ikaba imufasha kubahisha icyicaro cya Roho w’Imana ugomba kumuturamo no
kumuyobora ndetse ikanamufasha gusingiriza Imana mu mubiri we agamije
kumenyekanisha Kristu no gukiza roho nyinshi. Nguwo uwambaye neza, uzirikana ko
yambaye Kristu muri Batisimu kandi ko kwitandukanya na We ari byo kwambara
ubusa; ikintu Adamu na Eva bazize! Tuzirikane ku gaciro ko kuba turi ingoro za
Roho Mutagatifu n’ingingo za Kristu nuko bitwemeze ko kwiyambika ubusa ari
ugusamburira Roho udutuyemo. Kwambara
ubusa ni ugusamburira, ni ukwirukana Roho w’Imana. Ni uguha indaro sekibi
udashobora kubana na Roho w’Imana. Kwambara neza ni ukubaha ubuzima butangwa
n’Imana kandi ubwo buzima bukenera ifunguro rya buri munsi kugirango
busagambe.
No comments:
Post a Comment