1. Kubaha ijambo ry’Imana n’ibikoresho bitagatifu
kiliziya umubyeyi wacu ikoresha.
Umuvokasiyoneri yihatira
kubaha Ijambo ry’Imana ryo rimurikira abarikunda, bagaharanira kuryumvira nta
buryarya. Uryubaha rimubera umuti n’urukungo kuko “uburwayi bwose buzahaza kameremuntu, nta na bumwe, bwaba
ubwa roho cyangwa ubw’umubiri, butabonera umuti mu Byanditswe Bitagatifu.” (S.
Jean Chrysostome. Homélies sur la Genèse, 29: 1). Ibikoresho bitagatifu na byo ni
ingenzi kuko bigira uruhare mu kudufasha gusenga no gusobanukirwa neza ibyo
dusoma mu byanditswe bitagatifu. Ibi byose bikaboneka muri kiliziya
duhamagarirwamo kandi akaba ari naho dutumwa; bityo “Umukristu utikujijemo urukundo afitiye kiliziya,
ntiyashobora gushyikirana neza n’Imana[1]” yigaragariza muri iyo Kiliziya
itunganye. “Ubutungane bwa kiliziya
bukomoka ku mutwe wayo Yezu Kristu, watsinze icyaha burundu igihe azutse. Uwo
mutsindo ni wo utuma ibyaha by’abagize Kiliziya bitayiremerera ngo irohame uko
yakabaye[2].” Umuvokasiyoneri azirikana ko nta muhamagaro ubusanya
n’Ijambo ry’Imana; Ijambo ry’Imana rirawusobanura naho umuhamagaro ugasobanukira
mu byanditswe bitagatifu. Mu kubaha Ijambo ry’Imana; umuvokasiyoneri yumvira
Yezu Kristu, We shusho
nyakuri y’Imana Data, Uwo yasezeranye gukurikira no kwamamaza ashize amanga. Ibi ni ukuri
kuzima kuko ibyanditswe bitagatifu bimugenura kandi bikanamuvuga ku buryo
bweruye, bikatugezaho Amategeko twahishuriwe binyuze kuri Musa.
2. Kubaha no kuzirikana ku ngero nziza dukesha abatagatifu.
St Ignace |
Indunduro y’ibikorwa bya
gikristu bya muntu ni ugutaha ijuru; nguyu umuhamagaro w’ikiremwamuntu; kuba
intungane nka Data uri mu ijuru. Ubutungane duhamagarirwa kugira nibwo buduha
kubana n’Imana ubuziraherezo mu byishimo bidashobora gusobanurwa na muntu. Ubwo
butungane bugaragara mu byanditswe bitagatifu buduhamagarira gusiga byoze
tugasanga Yezu ubutarora inyuma. Koko rero “Ibudukurura kuri iyi si twita ko
ari byiza ni akavungunyukira gato Ubwiza bwashyize mu byo yaremye. Nyamara
uwitoje guhumurwa n’ibyanditswe Bitagatifu n’urumuri akesha Roho w’Imana, areka
gutwarwa gusa n’ubwo busabusa bw’ubuvungunyukira bw’ubwiza, akegukira Soko
yabwo, ariwe Yezu Kristu[3]” Intungane y’ikirenga.
Umuvokasiyoneri ntiyirengagiza abamutanze kugera ku iherezo ry’umuhamagaro;
arabazirikana, akabigiraho kandi akanabiyambaza kugira ngo ku bw’amasengesho
yabo n’ibyiza bakoze Nyagasani akomeze kumugoborera ubuvunyi bumugeza ahaganje
ibyishimo n’ubuzima bidashira. Papa Gerigori wa XVI ati “Iyambaze mutagatifu Filomena icyo uzasaba cyose azakikubonera.”
Nguru urugero rwiza rutwereka kandi rukaduhamiriza ko tugomba kubaha
abatagatifu no kubiyambaza kubera ibyiza byinshi tubakesha.
3. Kwemera kuyoborwa
na Roho Mutagatifu
Uwo Roho
Mutagatifu ni We uduhishurira amabanga y’ijuru kandi akanadushoboza mu butumwa
Kiliziya iduha. Ni We udutoza kwemera icyaha no kwicuza, akatubwiriza
igitunganye, akatubuza icyaha mu byo cyiyoberanyamo byose. Abavokasiyoneri
n’itsinda ryabo ntacyo bageraho, nta n’aho bagera babuze uwo Roho w’Imana.
Icyari irembo ry’uburokorwe n’umukiro w’iteka cyahinduka irembo ry’ubucibwe
n’urupfu by’iteka. Irembo ry’Umukiro ryemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu,
riramwisunga kandi rigahora riharanira kumwumvira igihe n’imburagihe kugira ngo
aritoze umugenzo mwiza wo kwiyoroshya, guca bugufi nk’uko Bikira Mariya
yabayeho agenza. Dukwiye guhora tuzirikana ko ubu buzima bwacu ari akabindi
kameneka ubusa kandi bukaba nk’umukungungu utumurwa n’umuyaga. Udakozwa uyu
mugenzo, ajye azirikana kuri ibi: “N’ubwo wagira uburanga buhebuje, jya
uzirikana ko ingajyi n’izindi nyamaswa bikurura ba mukerarugendo hanyuma ureke
kwigurisha. Uko wabyibuha kose ndetse n’ingufu wagira zose, zirikana ko
udashobora kwishyira mu isanduku ngo wishyingure bityo wiyoroshye. Uko
warabagirana kose, uzahora ukenera urumuri igihe ugeze mu mwijima. Itonde.
Ubukire uzagira bwose harimo n’amamodoka, uzagendesha ibirenge ujya kuryama.
Ishimire mu byo utunze.” Bavandimwe, nimucyo twimike Roho Mutagatifu mu buzima
bwacu kugira ngo atubere umuyobozi n’isoko y’ibyishimo.
4. Kubaha no kwiyambaza ubutaretsa Bikira Mariya
Bikira Mariya ni urugero rwiza mu kumvira ugushaka kw’Imana.
Uwo muja wa Nyagasani ni irebero ryiza kubifitemo icyifuzo cyo guhora iruhande
rw’Umukiza wabo bamwumvira mu muhamagaro n’ubutore byabo. Kumwubaha no
kumwiyambaza bibera mu bikorwa no mu masengesho, bityo hamwe n’umutima ukereye
guhinduka, Bikira Mariya akatugeza kuri Yezu Mukiza. Umuvokasiyoneri rero
agomba guhoza isengesho mu buzima bwe kuko gusenga igihe n’imburagihe, bigeza
ku ntera yo kuryoherwa n’akanya umarana na Yezu kurusha uko iby’isi
byagukurura. Natwe abavokasiyoneri nta kindi dukeneye mu Irembo ry’Umukiro
kitari uguhora iruhande rw’Umwami wacu Yezu Kristu tukiri muri iyi si nk’uko
Mariya yabigenje. Uwo mubyeyi, turamwiyambaza kugira ngo atwiteho, atuvuganire
ku Mwana we. Bikira Mariya ni isoko idakama y’ubuvunyi muntu akenera kugira ngo
ashobore gutsinda urugamba rwo guhashya icyaha. Ubwo bukungu Yezu yatwihereye
tubwubahe kandi tububyaze umusaruro, wa wundi udashobora kumungwa no guhumba.
Tuzirikane kuri izi ndirimbo (bimwe mi bitero byazo) zahimbiwe Umubyeyi Bikira
Mariya;
1. Turaje Mariya kugutaramira
R/Turaje Mariya kugutaramira, Mubyeyi
wa Jambo uduhora hafi.
v I
Kibeho mu Rwanda waradusuye, Watubwiye y’uko uri Nyina wa Jambo.
v Watwibukije
Jambo wigize Umuntu, n’urukundo rukomeye mudukunda.
v Wadusabye
gusenga cyane Mubyeyi, Tukisubiraho tukicuza ibyaha.
v Waduhaye
intwaro n’ingabo dukinga, Rozari n’ishapule y’ububabare.
2. Mwamikazi w’isi n’ijuru
R/ Mwamikazi w’isi n’ijuru; turakwambaza
Mubyeyi; duhakirwe kuri Yezu; tumushimishe mu byo dukora; tubonereho
kumwamamaza; tumufashe gukiza isi (2)
v Reba
urubyiruko rushaka; kugana iyo nzira rukomeje; dusabire umutima usukuye;
wihambirirye ku byiza byo mu ijuru; tubone kuba intumwa ze (2)
v Hari
i Fatima n’i Lourdes; watweretse ko wumva abagusaba; ha abatakuzi gukunda
ishapule; natwe dukunde kukuganyira; mu bizazane duhura nabyo; muri iyi nzira
y‟ubutumwa (2)
v Hari
abatibaza impamvu; Yezu ashaka ko tumukurikira; dusabire atwigishe kumvira;
tumenye iteka icyo adushakaho; tugane inzira y’ubutumwa (2)
[1]
Myr Kizito BAHUJIMIHIGO, Umwitozo wo gushengerera Isakaramentu ry’ukaristiya,
P.85
[2]
ibidem
[3]
Myr Kizito BAHUJIMIHIGO, Umwitozo wo gushengerera Isakaramentu ry’ukaristiya,
P.94
No comments:
Post a Comment