Ubwo Ramba
yasezeraga ngo atahe, Rere yihinnye mu cyumba hanyuma azana agapapuro,
agahereza Ramba amubwira ati "tega ibiganza nkwereke." Kari agapapuro
kazinze neza kuburyo utapfa kumenya ikirimo imbere. Ramba yakaramburanye
amatsiko, asangamo agafoto ka Rere apfukanye, asa nk'usenga. ahagana hasi ku
ifoto, mu ruhande rw’iburyo, hari handitse ngo:
"Mana yanjye
Nkuragije umukunzi
wanjye
Umuhe amahoro
n'ubuzima
Buzira gutandukana
nawe
Hamwe n'umukunzi
yihitiyemo
Mana yanjye
Nkuragije urukundo
rwacu!"
Hasi ku mpera
y'agafoto, hari handitseho ngo "iyi mpano igenewe Ramba Albert.
"Ramba agitangarira iyo mpano ahawe, Rere yamubajije icyo uwo munsi
n'itariki bimwibutsa, amusezeranya kumuhemba naramuka ashoboye kubyibuka, ariko
byarangiye ibyo Ramba asubije byose bidahura n'igisubizo Rere yifuza kumva.
Rere aherekeje Ramba nibwo yamubwiye ibisubizo by'ukuri. Yamwibukije ko uwo
munsi ari kuwa gatanu, amwibutsa ko kuri uwo munsi aribwo bahuriye mu
nkinamico, ko aribwo yamwandikiye bwa mbere. Rere yanibukije Ramba ko kuri iyo
tariki ari ho yavutseho, Ramba ntiyubakaga neza ko yujuje imyaka makumyabiri,
bityo Rere yamuteguriye impano kugira ngo amugaragarize ko amwitaho, mbese ko
ahora azirikana ku mibanire yabo. Ramba akimara kumva ibi byose, yasimbukiye
hejuru atangara, mu kugaruka hasi aratsikira, asa n'uvunitse ariko
ariyumanganya. Ramba yashimiye Rere uburyo azirikana cyane, hanyuma aramuhobera,
amusezeraho amubwira ko ashaka gutaha kare, akagira ibyo atunganya bityo
akaryama kare kugira ngo aruhuke neza, ariko ntiyigera amubwira ko akaguru
gatangiye kumurya.
Uko iminsi yagiye yicuma, akaguru ka Ramba
kakomeje kumererwa nabi, ari nako ajya kukavuza hafi kabiri mu cyumweru. Nyuma
y'amezi abiri ashize byabaye ngombwa ko Ramba ahabwa igitanda ku bitaro bikuru,
aharwarira igihe kirekire. Muri ubwo burwayi, Rere wamubaga hafi ku buryo
buhagije yakomeje kwinginga umukunzi we ngo amubwire icyaba cyarateye ubwo
burwayi. Umunsi umwe hari ku wa gatanu nyuma ya saa sita, Ramba amusaba
kumusindagiza bakajya kwicara hanze mu gucaca, agezeyo abwira Rere ati
"urya munsi umpa impano ya ka gafoto nujuje imyaka makumyabiri, igihe
nasimbukaga ntangara nibwo navunitse, ngerageza kwiyumanganya nibwira ko
byoroheje kugeza na nubu. Ariko nizeye ko nzakira nkongera gutambuka
neza." Rere byaramutangaje, abura icyo avuga, amara akanya acecetse,
yiyumvira, atekereza ukuntu yagize uruhare mu burwayi bw'umukunzi we bushora no
kumuviramo gucibwa akaguru. Yashengurwaga no kumva ko abantu benshi nibabimenya
bazamufata nk’umukobwa ufite agahanga kabi[1]bityo
akaba yanahabwa akato.
Ramba ahindukiye ngo amubaze amureba
impamvu atavuga, asanga amarira menshi aramutemba ku matama. Ramba yenda
agatambaro kererana yahawe na Rere aramuhanagura hanyuma aramubwira ati
"tuza ubyakire, nanjye wakagombye kurira narahoze. Iki si igihe cyo kurira
ahubwo ni icyo gushimira Imana, kuyizera no kurushaho kwirundurira mu mpuhwe
zayo." Rere niko kuvuga ati "gutegurira umukunzi wawe impano,
bikamubyarira umwaku! Ubu se koko bizavugwa he? Mana yanjye, ubu uwumva ko ari
njye wateje ibi byago inshuti yanjye amfata ate? Ubuse nzongera kugirirwa
ikizere nka mbere?" Ramba abonye ko umukunzi we ababaye cyane aramubwira
ati " niba unkunda by'ukuri, niba unyifuriza amahoro ndi mu byago rekeraho
kurira. Byumve ni Ramba ubikubwira." Rere wubahaga Ramba cyane ariruhutsa
hanyuma ati "urabizi ko ntajya nkubeshya, nzarekeraho kwicuza warakize,
tukajyana ku ishuri."
Nyuma yo kubwirwa isoko y’uburwayi
bw’umukunzi we, Rere byaramugoye kubyakira. Yatashye atameze neza, amagambo
amubana make ndetse no kurya biramunanira. Aragenda aba nk’uwarembejwe
n’indwara, ahera iyo mu gitanda kuko ataragishaka kumva ibimusakuriza. Nibwo
Nyina amusanze aho aryama, amubaza icyamuteye kumererwa nabi bene ako kageni;
ati “Mwana wanjye ko wagiye gusura Ramba umeze neza, ukagaruka wahindutse, ni
iki wabonye aho kwa muganga cyakuguye nabi?” Rere akabura icyo amusubiza ahubwo
amasonza[2]
akisuka. Nyuma, kuko yabonaga mama we amurembeje kandi yahangayikishijwe no
kuba mukobwa we atameze neza, aza kumubwira ati “Erega Mama, ni jye
nyirabayazana w’uburwayi bwa Ramba. Mbabajwe no kuba ari jye umuteye ubumuga.
Ndatekereza ko, kubera ubwiko[3]
azangirira, azanyanga.” Akomeza amusobanurira uko byagenze byose kugira ngo
Ramba avunike, amwerurira ko yananiwe kubyakira naho nyina akamuhumuriza
amwizeza ko umukunzi we azakira, agakomeza ubuzima nk’uko byahoze. Ati “Mwana
wanjye, uriya muhungu murakundana by’ukuri. Ntabwo Imana yakwemera kukubabaza
bene aka kageni. Humura, Ramba azakira, yongere agende nka mbere. Ntukomeze
kumera gutyo kuko Ramba abimenye yarushaho kuremba ahubwo ugomba kumuba hafi
kuruta uko wigeze kubikora kugira ngo yumve ko muri kumwe kandi ukimukunda.
Ngaho ihangane urye kandi ujye ukomeza kumusetsa wirengagije ko atameze neza.”
Rere akomezwa n’ayo magambo, amutera imbaraga mu guhamya ko ari inshuti nziza
ikwiye kwifuzwa ibihe byose.
No comments:
Post a Comment