Friday, March 15, 2019

RERE NA RAMBA 17


Hagati aho, Rere ageze ku ishuli, yahahuriye n’umuhungu witwa Mpano. Uyu musore nawe yari mwiza, ntabe agacagatanzira[1] ndetse ntanatangwe mu bikorwa binyuranye bya Kiliziya. Yaje rero kwishimira imico y’umwali Rere, niko kwiyemeza kujya amuhamagara kenshi, amubaza uko yaramutse, uko yiriwe, uko amasomo yagenze n’ibindi byinshi anyuza mu guhamagara no mu kohereza ubutumwa bugufi. Umunsi umwe bavuye mu gitaramo cyabaga buri wa gatanu w’icyumweru, Mpano yasabye Rere kumurindira bagatahana doreko bari banacumbitse mu gace kamwe. Mu nzira bataha, Mpano yateruye agira ati “Rere, urabiziko tumaranye igihe kirekire tuvugana kenshi- nagize umwanya uhagije wo kukwitegereza nsanga ntawundi muhwanije uburanga n’uburere. Muri bose uri indatwa! Ndifuzako twatangirana urugendo rwo gukunda, tugakundana rwa rukundo ruhindura abo rwahuje umugabo n’umugore bizihiye Nyagasani.” Rere ataragira icyo avuga uwo musore yungamo ati “nk’uko nafashe igihe cyo kukwitegereza, nawe singusabye igisubizo aka kanya; genda ubitekerezeho neza kugira ngo uzafate icyemezo udahubutse.”
Mpano ahita amusezeraho ntiyatuma Rere agira ijmbo na rimwe yongera ku byo abwiwe. Mpano ageze mu rugo yoherereje Rere kuri watsapu agasigo gato. Agatangira avuga ati
“Rere mwiza narakubonye
Narakwize hashira iminsi
Nsanga ukwiriye kumbera
Ukankundira tukabana

Ndagukunda warabibonye
Ikindi kandi narabikubwiye
Ndagusaba ko waba uwanjye
Tugahuza ukazaba iwanjye

Nkundira nkuhire urukundo
Twembi iwacu duhamye Imana
Erega n’ubundi ni yo Rukundo
Turi mu byayo izatwumva

Emera ukunde njye Mpano
Emera ukundwe na Mpano
Ngwino uhundwe umunezero
Ibyiza iwacu tubigire intego

Mwali nkunda ni wowe mbwira
Ni wowe nabonye ngira urukundo
Ndagushaka ngo nduguhunde
Ibibi mu byacu bice iruhande

Mwali mwiza gana ugukunda
Subiza neza ubone urukundo
Ibyishimo bihore iwawe
Kuko wemeye njyewe Mpano.”

Rere akimara gusoma uyu muvugo yahise awusiba ati “ntazatakaza umwanya wanjye ngo ndi kongera kuwusoma.” Niko kwandikira Mpano ati “nabonye bitari ngombwa kumara igihe ntekereza ku byo mfitiye igisubizo kandi cyiza; rwose muvandimwe, ntukomeze kuvunwa n’ibidashoboka: mfite umukunzi wanyuze umutima, tumaranye imyaka irenga icyenda dukundana ndetse ibyo mukesha ni agahishyi[2]. Ntacyamukura mu mutima wanjye. Wakoze kubw’uyu muvugo mwiza, kandi uzishima kurushaho nuwutura uwukwiriye kuko njye narangije guhitamo. Imana igufashe kubona undi mukobwa ukunyura umutima!” kubera ibibazo bya rezo ubu butumwa Mpano yabubonye nyuma yo kohereza ubundi buvuga buti

“Ndaje bwiza, nje ngo nkurate
Nkusingize bwiza kuko ubikwiye
Nkuture ibihozo bikuruhure
Maze wizihirwe n’ibisigo utuwe

Uhorana ituze nta kavuyo
Ibyawe byose ni agahebuzo
Ganza wamamarane isheja
Nyaguhirwa uri Rusamaza

Iyizire shenge mugabatuze
Ni wowe nshaka ngo mbone ituze
Iyizire mwali ubaruta bose
Uhundwe ibyiza kuko ubikwiye
...........
Rere yasubiye kuri watsapu asanga ubutumwa yoherereje Mpano ntibwagiye nuko arongera

Arabwohereza. Agerekaho nawe umuvugo w’imikararago mirongo itatu n’ibiri. Ati
“wirushya iminsi ugora ibihe
Unsaba urukundo ndetse n’ibyarwo
Undatira ibyiza byo kugukunda
Kuko njyewe mfite umukunzi

Erega Mpano shakira ahandi
Urahura n’uje ugusanga
We umusanganize gahunda
Undeke Rere wbonye Ramba

Naramwiyeguriye na we ni uko
Umutima wanjye ni kimwe n’uwe
Sinarota nkuharira abandi
Kuko we yarangije kuwutura

Sinkubeshya nturi uwanjye
Uw’abandi gumana umutuzo
Gira amahoro komeza urugendo
Ururinde kugeza umubonye

Witondere ibyo kurutanga
Utazavaho wicuza uburi kera
Utakishimira uwo wakunze
Igihe usanze waribeshye

Umwali ugukwiye nguwo araje
Ntatinda buracya muhure
Umwakire ni we ugukwiye
Umushime bizaguhira

Urumuhunde nk’uko ubishaka
Ararwakira aribururinde
Unezerwe kurusha iwanjye
Kuko wizihiwe n’uwo ukunda

Nzagukunda kurya bikwiye
Mbikore rwose kuko mbigomba
Kwa kundi Rurema adutoza
Kuko ukundi gufitwe na Ramba!”

Iyo amafaranga ya buruse yazaga, Rere yayakoreshaga nyuma yo koherereza umukunzi we ibihumbi bibiri byo kuguramo tumwe mutwo akeneye kandi akanakoraho make ashira ku ruhande ngo Ramba azayahereho aza kwiga igihe azaba yamaze gukira. Uku gukomeza kwitabwaho n'umukunzi we byateye Ramba guhorana akanyamuneza ndetse biza no gutangaza abamusuraga bose, bibaza bati "bishoboka bite ko umuntu urwaye gutya, utagira aho yigeza n'ubwo afite imbago, ahorana umunezero kandi hariho n'abazima byananiye?" Abo bose Ramba yabasubizaga ko ntacyamubuza kunezerwa mu gihe cyose Imana ikimushigikiye. Ubwo burwayi Ramba yabumaranye Imyaka ibiri n'igice, yitabwaho n'ababyeyi be uko bashoboye. Rere na we yakomeje kumuba hafi ku buryo Ramba atigeze atekereza, yemwe no mu minsi mikuru yose yabaga, iyo Rere yabaga ari mu biruhuko yazaga kuyisangira na we, amuzaniye impano ndetse n'iyo yabaga ari ku ishuri yamwohererezaga amafaranga yo kurya kuri simukadi yamuguriye. Muri icyo gihe kandi niko Rere yandikishaga Ramba mu mafaranga ye bwite, akamusabira kuziga umwaka ukurikura; ibyo byose akabikora yihaye intego y’uko nta muntu ugomba kumubona nk’impinga y’abapfu[1] ku biijyanye n’ibibazo by’inshuti ye. Kenshi akajya abwira Imana yizera ati
“Ngwino uhoze umare agahinda
Kamwe gahinda umukiro utanga
Kakabuza abo kagenga kugana iwawe
Kakabatwara batageze iwawe

Hoza abawe Mukiza mwiza
Ni wowe wenyine bisunga
Bakagusanga bari mu byiza
Ngo bagushimire ibyo ubahunda
........


[1] Impinga y’abapfu = umuntu w’umutesi



[1] Nyangufi, umuntu mugufi
[2] Ibintu byinshi cyane

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...