Monday, December 3, 2018

RERE NA RAMBA PART13

Ramba yarahagurutse, ahagurutsa Rere amufashe mu biganza nuko aramubaza ati “wifuza iki?” Rere aramusubiza ati “nifuza ko twazagerana mu zabukuru tugikundana!” Ramba arongera aramubazi ati “urashaka iki?” Rere ati “ibyo nshaka ni byinshi mbivuze twarara hano, ariko bimwe muri byo ni ibi: ndashaka gukomeza gukundwa nawe kandi nkumbuye kumva undirimbira!” Ramba yahise agorora ijwi hanyuma amuririmbira indirimbo yitwa ‘uri he?’, ayirangije, Rere ati “urakoze mukundwa, urashaka ko umukunzi wawe akuririmbira?” Ramba arikiriza! Nibwo Rere amurekuye ibiganza, yigira inyuma gato abona ubumuririmbira indirimbo yitwa ‘turacyakundana’, arangije ibitero byose Ramba yaramwegereye, aramubwira ati “ndagukunda kandi nzahora nkukunda kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwanjye.” Rere na Ramba bongera gufatana mu kiganza ikindi bakerekeje hejuru, bombi bapfukamye ku gatenge bari bicayeho, basengera hamwe bagira bati “Nyagasani Mana ishobora byose, wowe waremye muntu ukamushyiramo umutima ukunda, ukanamuremera umufasha bakwiranye; rebana impuhwe abagaragu bawe maze uduhe gukomeza gukundana by’ukuri, tuyobowe na Roho wawe. Tagatifuza imibereho n’imibanire byacu kugira ngo turusheho kuba abahamya b’urukundo rw’ukuri, urwo wishakiye ko ruhuza abitegura kurushinga. Turinde imitego y’umwanzi n’ibindi bigeragezo tudashobora gutsinda, maze utwongerere imbaraga zidukomeza muri uru rugendo rwo gukundana twatangiye. Girira impuhwe abana bawe, udusenderezeho umukiro maze tuzasazane umunezero n’ubugwaneza kuko urukundo dukundana ruhoraho kandi tukaba twiyegerezanya kubera ubudahemuka tugirirana, kugira ngo turusheho guhamya izina ryawe ubu n’iteka ryose. Roho w’Imana nzima, uraduhore hafi. Amina”

Barangije gusenga, barahagurutse barataha. Rere ajya gusezeraho ababyeyi ba Ramba. Bagaze mu marembo, Mama Ramba abaza muhungu we ati "Niko mwana wa, ko wagendanye na Ramba none ukaba ugarutse wenyine?" Ibyo yabitewe n'uko Ramba yari acyambaye umupira wa Rere. Ramba na Rere bahise basekera hamwe nuko Ramba asubiza Nyina ati "Umuhungu wawe araje, hari aho asigaye." Rere yicaye gato maze atangira kubasezeraho ababwira ko bazongera kumubona nyuma y'ibizamini bya leta. Bamusabye kwicara akanya gato, nuko Mama Ramba yihina mu nzu, azana umusururu mu gikombe, awuhereza Rere. Ramba na we yahise agaruka ku irembo ahamagara iwabo wa Rere kuri telefoni ya Mama Rere, ababwira ko bari kumwe mu rugo kandi ko aribumuherekeze mu kanya. Bakomeje gusangira ubushera n'ababyeyi, nuko barishima cyane kuko bwari ubwa mbere bibayeho. Ntibyatinze ibiryo biba birahiye; ababyeyi bajya kurira mu ruganiriro naho ba Ramba bo bahitamo kwigumira hanze kuko hari umucyo w'ukwezi.

Barangije kurya Ramba yaherekeje umukunzi we. Bazamuka gahoro cyane, Ramba abwira Rere ati
“Uri mu byawe no mu byabandi
Uharanira ibyo Rurema ashima
Ukabitora ukareka ibindi
Uzatsinda njye simbeshya

Uwabishima ko bigukwiye
Akagukundira kubyigomba
No kubyihata isi itabishaka
Yavuga ati “Horana ihirwe!”

Urarihorane mu buzima bwawe
Uharirwe umwanya ubone kubanza
Ngo Inkuru Nziza igere mu bawe
Mufatanye mwese guhamya Imana 

Abo bawe si bene wanyu
Abagana iwanyu, ababa mu byanyu
Ni abashaka kugana Imana
N’abadashaka kumenya Imana

Horana ihirwe mu rugo rwanyu
Uzire kunengwa mu byo bagushinga
Uharanire iteka ko bagushima
Bityo ube indatwa mu rugo rwanyu

Horana ihirwe mu mirimo yawe
Wiringire Umwami wawe
Yezu Kristu rugero rwiza
Ni we uzakugira urugero rwiza.”


No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...