Iyi yari
intangiriro yo kumenya n’uwatwaye simukadi. Ku munsi ukurikiyeho, Rere
yaramanutse abwira Ramba ati “kugira ngo tumenye ukoresha simukadi, ohereza ubu
butumwa: “kuza mu biruhuko ndabona bidashobotse, ngo nze tuvugane
imbonankubone, mbabarira byibura umbwire uwakuntwaye.” Ubu butumwa bukigera
kuri Baje, yahise asubiza ati “bube ubwa nyuma ushidikanya, ubu nsigaye
naregukanwe na Baje.” Ramba yabajije Rere ibyo bamusubije kuko ari we wari
ufite telefoni, nuko Rere amuhereza telefoni atangara ngo yisomere. Uwo Baje
yajyaga abwira Ramba kenshi ko umukobwa bigana ari mwiza cyane kandi ko
yitonda. Ramba amaze kumenya ibyo byose, yariyumviriye hanyuma abwira Rere ati
“Mbabarira mukundwa, narakubabaje cyane ariko nanjye si njye. Hashimwe Imana
idufashije gutsinda iki kigeragezo!” Ubwo Rere yafashe Ramba akaboko, bazamuka
bagana iwabo ariko ntibagera mu rugo, batambikira hepfo yo kwa Rere bagera
ahantu hadatuwe, hatuje, hibereye agacaca gatoshye n’ibiti bisa n’imitako yo mu
busitani bwo mu mijyi. Ramba yicaye yegamiye igiti kinini cyari kigandaye, na
Rere yicara iburyo bwe, amuryamaho ku buryo umutwe we wari wiseguye akaboko ka
Ramba. Rere yari aryamye areba hejuru ku buryo ibyo yavugaga byose Ramba
yamuroraga mu maso.
Baraganiriye
cyane; babazanya amakuru yo ku ishuri, baganira byinshi bitandukanye bagera no
ku byari bibatanije maze bombi bahishurirana uko basabiranaga nuko barishima
cyane. Rere wari watwawe n’umunezero abwira Ramba ngo yuname amubwire, Ramba
yegereza umutwe uwo mukobwa wamurebaga mu maso, na Rere yigiza uwe hejuru
hanyuma amwongorera mu gutwi ati “Ramba ndagukunda,” nuko amusoma ku itama.
Ramba yahise amuririmbira akaririmbo kitwa ‘akandi ku mutima’, karangiye
aramubwira ati “kuva dukina inkinamico na magingo aya, ndagukunda. Bari
baduteranije ariko ntibikibaye.”
Arakomeza ati
“Kabeho bwiza
buzira icyashya
Buzira gusumbwa imihana yose
Kabeho mwali unyura umukunda
Kabeho ukundwa iteka ryose
Kabeho kandi ubone umutuzo
Amahoro asagambe no mu ntaho
Kunda ukundwe mukobwa mwiza
Uzire abakwanga uhore mu beza!”
Rere ashimira
Ramba hanyuma basengera hamwe baragiza Imana urukundo rwabo babona ubutaha.
Muri icyo kiruhuko cyose, Rere na Ramba bigiraga hamwe kuberako bombi bari
bahuje kwiga indimi kandi nubwo Ramba yari akuze ntiyatinyaga gufasha umukunzi
mu mirimo na Rere kandi bikaba uko igihe ari kwa Ramba. Ku cyumweru gisoza
ikiruhuko, aba bana bombi bajyanye gusenga, bafashwa kuzirikana ku mpuhwe
z’Imana no kuzikwirakwiza nuko bataha, biyemeza kubabarira Baje. Buracya
bagasubira ku ishuri Rere na Ramba basangiye ibya saa sita hanyuma bajya muri
ka gashyamba kugira ngo baganire nta kirogoya. Rere yabanje gusasa igitenge
hasi nuko abwira Ramba ati “icara ugubwe neza uri na Rere wawe.” Ramba yicaye
hafi y’igiti kuko yakundaga kwegama, Rere abibonye ahita akuramo umupira
w’umukara yari yambaye awambika Ramba wari wambaye ishati yera ngo itandura
ayegamije ku giti. Ramba amaze kwicara yegamye neza, Rere yamwicaye imbere kuko
yifuzaga ko baganira barebana mu maso, yashakaga kumureba neza, akamwitegereza
wese kuko bari bagiye kongera gutandukanywa n’amasomo. Baraganiriye, bubiriraho
ntacyo bikanga kuko bari basabye uruhushya ababyeyi, babamenyesheje ko bari
butinde. Muri ibyo biganiro byabo bananyuzagamo bagaturana imivigo,
bakaririmbirana mbese umunezero wari wose. Kanda aha usome ikindi gice.
No comments:
Post a Comment