Monday, December 3, 2018

Kwambika ingoro ya Roho Mutagatifu.


Kwambika ingoro ya Roho Mutagatifu.

Umuntu muri kamere ye yifitemo icyifuzo cyo kubonwa no kugaragara neza.  Uwo mutima wa ‘bambone neza’ ni wo utuma agura icyirori, akireba kugira ngo amenye niba ari bunyure abamubona. Ibyo akabikora yirengagije ko abantu bakunda ibitandukanye. Iyo ‘bambone neza’ niyo ituma dusaba bagenzi bacu kudufasha gutoranya imyenda duhaha mu isoko, tukanabasaba kuturebera niba tugaragara neza mbere yo kuva mu rugo kugira ngo aho duca hose tuhanyurane umucyo. Umuntu ushira mu gaciro agomba gutekereza neza ku myambaro yambara n’uko ashaka kubonwa. ‘Imyambaro nambara iranga uwo ndi we!’ nuko rero, ushaka kubonwa neza niyambare neza. “n’ubundi ndamutse namaye nabi sinasohoka ngo njye ahabona. Mbere yo gusohoka ndabanza nkireba, narangiza gutunganya ibyo mbona ko bidatunganye nkasohoka!”
          
Ku bijyanye n’imyambarire, ni ngombwa kongera kuzirikana kuri ibi bibazo; ni ryari umuntu aba yambaye neza cyangwa nabi? hari aho abantu bagirwa inama yo kwambara birebire, kutambara amapantalo n’amajipo asatuye, hari n’abandi bagirwa inama yo kwambara bakikwiza. Izi nama zose ziramutse zikurikijwe neza, kuzubahiriza byaranga, kuri abo babihisemo, uwambaye neza nyamara uwashikamiwe n’icyaha bamuha itegeko bugacya kabiri yamaze kubona uburyo azarikurikiza ritamuciye ku cyo rimubaza. Murabyumva neza ko ibyo atari ugukurikiza itegeko ahubwo ni ukugaragaza ko wamenye ko ribaho. Uwo basabye kwikwiza kugira ngo aheshe bimwe mu bice by’ umubiri we icyubahiro, ahitamo guhisha umutwe, akambara birebire bihwanije na mikorosikopi umumaro. Usabwe kwirinda ibyerekana amatako n’intege, agahitamo kwiyambika birebire bimuhambiye. Ubujijwe kwambara amapantalo agahitamo kwambara amajipo y’abo abyaye cyangwa ya mipira irobotse mu gatuza boshye uwamamaza amabere. Mu biranga umwari wiyubaha harimo kwambara neza no kugirira ibanga bimwe mu bice by’umubiri we; amatako, amabere, ibibero n’ibindi bikwiye kubahwa no kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko kurusha ibindi; Wasobanura ute ko wiyubaha, ko wambara neza kandi wirirwa wanitse umubiri wawe uwubeshya ko wawambitse? Wasobanura ute ko wiyubaha kandi ugenda utagataga kubera uko wambaye ipantalo nk’uwayitayemo umwanda? Umuntu utazi kwambara neza ntakakubeshye kwiyubaha kandi ibyo ntibikarangwe ku muvokasiyoneri! Bavandimwe, ‘imirimbire yanyu ntikabe iy’inyuma: imisatsi iboshye, impeta za zahabu cyangwa imyenda y’akarusho; ahubwo imirimbire yanyu ibe iy’imbere mu mutimima, imirimbire idashanguka y’umutima utuje kandi ugwa neza, ufite agaciro kanini mu maso y’Imana.’ (1Pet.3,3-4)

Kwambara birebire no kwikwiza, ubwabyo ni byiza ariko mu basabwa kubyubahiriza, bose siko bazi icyo bisobanura mu buzima bwabo. Bavandimwe uwihara kwambara neza kubera ibyo, ntabwo yambaye neza kiretse niba imyambarire ye imuranga nk’umwana warezwe neza kandi ikaba imufasha kubahisha icyicaro cya Roho w’Imana ugomba kumuturamo no kumuyobora ndetse ikanamufasha gusingiriza Imana mu mubiri we agamije kumenyekanisha Kristu no gukiza roho nyinshi. Nguwo uwambaye neza, uzirikana ko yambaye Kristu muri Batisimu kandi ko kwitandukanya na We ari byo kwambara ubusa; ikintu Adamu na Eva bazize! Tuzirikane ku gaciro ko kuba turi ingoro za Roho Mutagatifu n’ingingo za Kristu nuko bitwemeze ko kwiyambika ubusa ari ugusamburira Roho udutuyemo. Kwambara ubusa ni ugusamburira, ni ukwirukana Roho w’Imana. Ni uguha indaro sekibi udashobora kubana na Roho w’Imana. Kwambara neza ni ukubaha ubuzima butangwa n’Imana kandi ubwo buzima bukenera ifunguro rya buri munsi kugirango busagambe.



No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...