v IFUNGURO
Kugira ngo tubeho neza,
umubiri wacu ukenera ibiwutunga byiza kandi bibonekera ku gihe n’ingano
bikwiriye kugira ngo akamaro kabyo katabusanya n’ibyitezwe. Ubuzima bwa roho
nabwo ni uko. Bubonera ibiwutunga mu busabane tugirana n’abavandimwe bacu hamwe
n’Imana. Isengesho n’ibikwiriye kuriherekeza ni byo funguro rizima roho zacu
zikenera kugira ngo zibeho neza zibereye Uwaziremye. Nkuko mu buzima
bugaragarira amaso dukenera gutera intambwe, tuva mu cyiciro tugana mu
cyisumbuye ni nako roho zacu zikenera gukura; zigakura mu kwemera zunguka
igikundiro mu maso y’Imana. Koko ubuzima bwiza bubonera ibibutunga bihagije ku
gihe, bigatuma nyirabwo akura neza mu maso y’Imana n’ay’abantu. Mu bituma
umuntu adakura, twavuga;
1.
Kutigishwa
Ijambo ry’Imana.
2.
Kwakira
inyigisho zirenze ubushobozi bw’imyumvire.
3.
Kwakira
inyigisho nyinshi z’abantu badahuje ukwemera.
4.
Kudasenga
no gusengana uburyarya.
5.
Kwiheza
ku masakaramentu.
6.
kwigwizaho
inshingano ziruta ubushobozi bwawe n’umwanya ugira.
Imirire mibi ntitana
n’uburwayi; umuti nta wundi ni amsakaraentu, cyane cyane Batisimu na
Penetensiya adukiza icyaha cy’inkomoko n’ibindi byaha bitworeka mu rupfu. Kuba
umuntu yifitemo umutima wo kubana n’abandi (teamwork, sociability) na byo ni
uburyo bwo kwandura. Hari ubwo ubana n’ababi kandi udashoboye kubaganza no
kubahunga, ugasanga bakwanduje uburwayi utavukanye. Iyaba twabanaga n’abeza
baduhindurira kuronka umukiro kandi tukagira umuco wo kutakira buhumyi imico
yose dusanganye abandi. Mwene Siraki ati “Mwana wanjye, nurwara, ntuzirangareho,
ahubwo uzasenge Uhoraho, ni we uzagukiza. Irinde icyaha, ibiganza byawe bibe
ibiziranenge, umutima wawe uwusukureho ibyaha byose (Sir.38,9-10).” Bavandimwe,
umuntu ashobora kwibwira ko ari kurya neza nyamara ubuzima bwe bugeramiwe
kubera imirire mibi igenda imusesera buhoro buhoro kuzageza ubwo we azashiduka
yacurangutse. Kutigishwa ni yo mpamu ya mbere itera muntu kugira imyumvire mibi
idashobora kumuteza intambwe igana Aritali Ntagatifu. Hari n’abigishijwe
inyigisho nyinshi zitandukanye, zirimo n’z’ubuyobe n’izirenze urugero
rw’ukwemera n’imyumvire bafite bigatuma ntacyo zibamarira usibye kurushaho
kubongerera uburyo bwo gucumura no kubona Imana mu buryo butatuma yizerwa nka
Nyir’impuhwe ikiza. Nubwo muri iki gihe hari abigishwa n’abigisha benshi, roho
zunguka ni nke; guhinduka k’umutima ndetse n’umubiri ni guke, ahubwo heze
guharanira inyungu z’umubiri hakoreshejwe Ijambo ry’Imana. Niba hari intambara
ikomeye ikwiye guhagarikwa ni “ukuba mutagatifu ku ruhu.”
Dusabe:
Ngwino unyikirize, banguka untabare Nyagasani wowe uzi neza ubupfu bwanjye,
ukaba Imana icubya uwikuza, igakiza uwiyoroheje. Wowe utuzura n'ikibi, girira
impuhwe zawe umbesheho maze nzakurikuze ugushaka kwawe ko kuzangeza mu byishimo
by'ijuru. Mana Nyirubutagatifu rengera umugaragu wawe w'umunyantegenke umutere
kudaheranwa n'inzira ziganisha mu rupfu bityo ku munsi wihitiyemo nzapfane
umutima ukwiriye abana bawe, Amina!
No comments:
Post a Comment