v Kugenywa[1]
Igenywa ni ikimenyetso cy’isezerano Imana
yagiranye n’umuryango wayo muri Aburahamu. Mu mategeko Imana yasabye Aburahamu
kuzaca utazaba yarubahirije iryo sezerano rigaragarira mu mubiri kandi
rizahoraho (Intg.17,9-14). Uhoraho, mu gihe cy’iyimukamisiri, yategetse Yozuwe,
umuherezabitambo mukuru akaba n’umusimbura wa Musa, kubajisha ibuye ryo
kugenyesha abisiraheli kuko abavukiye mu butayu batari baragenywe ngo
bubahirize isezerano ry’Imana. Nuko Uhoraho abavanaho ikimwaro bari barakuye mu
Misiri, ari cyo kutigenyesha (Yoz.5,9). Ese twirate ko twigenyesheje? Oya, abirata ko bagenywe baragowe! Iryo
sezerano Imana yagiranye n’ isiraheli umuryango wayo ryawuteye kwirata no
gushinga ijosi maze wiratana kugenywa ku mubiri aho kwiratana imigenzo myiza!
Nyamara nta cyiza nko kwicisha bugufi, ukemera ko nawe uri umunyabyaha, aho
kwirirwa wisobanura mu bidashinga. Bubahirije isezerano ariko batangira
kwirengagiza ibindi Imana ibasaba, batangira guheza abanyamahanga babafata
nk’abatazwi kandi batitaweho n’Imana.
Ibyo ni byo byatumye Imana ikoresheje
umuhanuzi Yeremiya ibabwira ko bagowe (Yer.9,24). Ibinyujije kuri Musa, Imana
ntiyahwemye gushishikariza umuryango wayo kugenywa by’ukuri, aribyo kugenywa ku
mutima; gutinya Imana, gukurikiza inzira zayo no gukomeza amategeko
n’amabwiriza itanga (Ivug,10,12-3.6). Abagenywe bumvaga ko nta muntu
utaragenywe ukwiye gusurwa cyangwa ngo asangire na bo. Byari ikizira kuko
batari bahuje ukwemera n’abo bitwaga abanduye, barahumanyaga. Ibyo byari
bihabanye rwose n’umugambi w’Imana, yo yahaye n’abanyamahanga (abadakebwe) kuzura
Roho Mutagatifu (Intu.10,44-48;11,2-3); Nguko kugenywa gukwiriye; kugenywa ku
mutima, Kugenywa muri Yezu Kristu! Mtg.
Pawulo, mu mabaruwa yandikiye abanyaroma n’abanyakorinti, ntahwema kutwibutsa
ko Imana imwe ariyo izaha uwagenywe n’utaragenywe kuba intungane, bose
babikesheje ukwemera. Bavandimwe, buri wese nagume uko ameze; uwagenywe
ntakabihishe n’utarabikora abyihorere, kuko byose nta kavuro ahubwo dukurikize
amategeko y’Imana (Rom.3,30;1Kor.7,18). Ntitugomba kwiratana ukugenywa
k’umubiri wacu, ahubwo kugenywa ku mutima ndetse n’Umusaraba wa Kristu,
ukwemera kujyana n’urukundo, Gusenga muri Roho Mutagatifu, no kuba ibiremwa
bishya bityo tukagira ikuzo muri Yezu Kristu. Ngibyo kugenywa by’ukuri kandi ni
nabyo bizadukiza. Niturangwe n’urukundo rudaheza kuko “udakunda aguma mu rupfu [rwa roho] (S. Philarète de Moscou; Discours
aux novices). Ese bavandimwe bavokasiyoneri, kugira ngo muronke umukiro
mwifuza, uyu mubiri benshi twiratana muwugaburira iki? Mute?
[1]
Andi masomo yo kuzirikanaho: Gal.5,2-12; 6,12-16; Fil.3,3; Rom.2,25-29; 4,9-10;
Kol.2,11; Ivug.30,6
No comments:
Post a Comment