Igihembwe
cya kabiri cy’umwaka usoza ayisumbuye kirangiye, Ramba yaje mu biruhuko amara
iminsi ibiri atabonanye na Rere, ku munsi wa gatatu nibwo Rere yaje iwabo nuko
amusanga ahagaze mu mbuga. Ramba amukubise amaso, yibuka ibyamubayeho byose,
ahita amutanguranwa kumusuhukisha akaboko, Rere na we arakanga hanyuma Ramba
ahita yisubirira mu cyumba cye kandi ni na we wari uri mu rugo wenyine, bituma
Rere ataguma aho ahubwo ajya guhagarara ku irembo; ahamara imonota itanu ari
wenyine, yibaza ibimubayeho. Yari ataramenya ko ubuhake bwanyereye[1].
Rere wari ukumbuye Ramba bidasubirwaho, yananiwe gutaha, yiyemeza kugaruka
agasaba Ramba imbabazi byibura akamusuhuza neza gusa. Mu kugaruka, Rere yasanze
Ramba yegetseho, arakomanga. Ramba ngo asohoke kureba umukomangira asanga ni
Rere; Ramba aramwitegereza, maze arimyoza ati “abahindutse bagahindukana
n’ibyabo byose, birimo n’umukono, baba bakeneye guhabwa umutuzo n’amahoro!
Inzira ni umuhanda[2]” Akirangiza aya magambo,
Ramba yahise yegekaho kuko yari ahagaze mu muryango, nuko yiyicarira ku gatebe
kari aho mu ruganiriro. Rere yumvise ayo magambo, yahise asuka amarira,
bigaragara ko afite agahinda kenshi. Ayo marira ni yo yongeye kugarura impuhwe
mu mutima wa Ramba kuko igihe cyose Rere yabwiraga amagambo akomeye ataburaga
kurira. Ramba yakinguye urugi, asanga Rere aririra aho yamusize ahagaze,
yubitse umutwe. Nuko amufata mu matama, amuzamura umutwe ku buryo barebana
bombi mu maso. Bahuje amaso Rere avugana ikiniga cyinshi ati “niba waranyanze,
mbabarira byibura umpobere nk’ikimenyetso cy’uko ntazongera guhoberana nawe,
hanyuma nigendere.”
Ramba
yumva urukundo n’impuhwe biramusaze maze yenda agatambaro kererana yajyaga
akunda kumuhanaguza iyo babaga bari kumwe, amuhanagura yitonze kugeza ubwo
amarira ashize ku matama no ku maso, hanyuma abona ubumuhobera. Bahoberanye,
kwihangana kwabaye guke, Rere arongera ararira kuko atiyumvishaga ukuntu ari
ubwanyuma ahobera Ramba nk’umukunzi we, atazi n’ikibatandukanije. Ramba
yanyarukiye mu nzu azana ya baruwa yasomaga buri munsi uko agiye kuryama n’uko
abyutse. Akingaho nuko abwira Rere ati nkurikira; bagenda bucece ntawe uvugisha
undi barinda bagera muri ka gashyamba baruhukiyemo bavuye gufata amabaruwa abamenyesha
aho baziga n’ibyo bazitwaza. Bahageze Rere yabwiye Ramba ati “ibyo ugiye
kumbwira ndabizi, uba wabimbwiye kare ni uko wanze ko iwanyu basanga ndira.
Ubugome unkoreye sinzabwibagirwa, gusa umenyeko nkigukunda!” ijambo rya nyuma
Rere yarivuze arira, Ramba aramureka ararira arihanagura hanyuma amwibutsa ibyaranze
urukundo rwabo byose nta na kimwe asize inyuma nuko arangije amuhereza ya
baruwa yandikiwe mu izina rye, yanditsemo amagambo yuzuye ubugome
n’agasuzuguro. Ramba abonye ko Rere ayisomye agakubitwa n’inkuba, aramubaza ati
“ibyo ni ibiki? Urashaka kunyanga ukagerekaho no kungira igikoresho cyawe?”
Rere
amusaba imbabazi z’ibyabaye byose. Amusobanurira igihe yatereye simukadi maze
abwira Ramba, nyuma yo kwisomera sms zose yohererezwaga mu izina rye, ati
“ndabyemeye warababaye cyane, ariko mpa icyumweru kimwe gusa, ubundi ku munsi
wa munani tuzatandukane burundu kandi kumugaragaro, dusezeraneho nk’abigeze
gukundana.” Ibi Rere wari uzi neza gushira mu gaciro kwa Ramba yabimusabye
atekereza ko muri iyo minsi azaba yamenye uwanditse iyo baruwa n’ukoresha simukadi
ye. Ramba yarabimwemereye kuko yari atangiye kubona ibimenyetso bike bigaragaza
ko iyo baruwa yanditswe n’undi muntu. Rere na Ramba bakimara kwemeranya ibyo,
basezeranyeho barataha, bamara ijoro ryose nta kugoheka buri umwe yibaza ku
byabaye hagati ye n’umukunzi we. Mbere yo gutandukana, Rere yafashe ya baruwa
arongera arayitegereza neza, ageze mu rugo afata amakayi ye yose yo mu wa
gatanu n’ayo mu wa gatandatu, agenda areba inyandiko z’abamufashije kwandika;
ageze ku ikayi yakoreragamo imyitozo asangamo umukono usa n’uwo kuri ya baruwa
imwitirirwa. Yatekereje neza asanga hari umuhungu wamwandikiye mu ikaye
amubwira ko umukono we uzatuma amwibuka buri uko awurebye. Rere yanibutse kandi
ko uwo muhungu witwa Baje, yamuhakaniye ubwo yamusabaga ko bakundana. Kanda aha niba ushaka ikindi gice.
[1] Ubuhake bwanyereye = shebuja w’umuntu
ntakimurora neza
[2] Inzira ni umuhanda = genda sinkushaka hano
No comments:
Post a Comment