Inama ya 2 ya vatikni ivuga
ko abalayiki ari abemera bose batari mu rwego rw’abihayimana
n’urw’abiyeguriyimana (l’état religieux et l’ordre sacré). Abalayiki, kimwe
n’abiyeguriyimana n’abihayimana, batumwa mu isi kugira ngo bahakorere ibikorwa
binyuranye bituma isi ihindura isura, ikaba isi irangwa n’ubutabera, isi
yimitse urukundo. Bakayihindura baharanira ko yo, abayo n’ibyayo bisubirana
ubwiza bushimwa n’Imana yaremye ibyiza gusa (Soma Intg.1,31). Mu butumwa
bahabwa na Kiliziya (apostolat), harimo kwamamaza Inkuru Nziza no gutagatifuza;
ibyo bakabikora mu buhamya bw’ubuzima bwabo bwa gikristu no mu bikorwa bakorana
umutima woroshya, wa mutima ugaragarira abandi nk’aho udasanzwe; bene ibyo
bishobora gukurura muntu bimujyana ku kwemera no ku Mana, yo ivuga iti “Urumuri
rwanyu niruboneshereze rutyo abantu kugira ngo babone ibyiza mukora, bakurizeho
gusingiza So uri mu ijuru (Mt.5,16).”
P. Anastase N. asezeranya abasaveri ( St. Paul Kist-Khi, archidiocese de Kigali) |
Ubutumwa bw’abalayiki
bugomba kurenga ubuhamya bw’imibereho- témoingage de la vie- bugafata intera yo
kwamamaza Kristu ukoresheje amagambo, haba mu batemera kugira ngo bafashwe
gutera intambwe bagana ukwemera ndetse no mu bemera kugira ngo bahugurwe, bityo
bakomere kandi bashishikarire kurushaho gutunganira Imana. Ibi bigakorwa kandi
kubera urukundo rwa Kristu ruguhihibikanya (2Kor.5,14); “Utifitemo urukundo rwa Kristu ni umwanzi wa Kristu. Agenda mu mwijima
kandi bikamworohera gukururwa n’icyaha.” (S. Ephrem le Syrien. Discours sur les
vertus et les vices). Koko rero umukristu uzirikana neza ku mwanya
n’inshingano afite muri Kiliziya, ahoza ku mutima amagambo y’intumwa Pawulo
agira ati “...ndiyimbire niba ntamamaje Inkuru Nziza!” (1Kor.9,16). Ngiri
iherezo ry’uwemera, indunduro y’imihamagaro yose iba muri Kiliziya; ubutungane.
Nyamara “kugira ngo twakire ubutorwe bw’Imana kandi tugenze uko ishaka, si
ngombwa ko tubanza kuba intungane[1]” ahubwo ni ngombwa kubanza
kwemera no kwizera ko Imana idatora abashoboye, ahubwo ishoboza abo itoye
bakayikundira, hanyuma tugahoza mu mitima yacu amagambo turirimba muri Batisimu
agira ati “Uzahirwa mu bihe byose, nukurikiza amasezerano, wagiranye n’Uhoraho
imbere y’umuryango.”
[1] Papa benedigito wa XVI, ubutumwa nyirubutungane Papa
Benedigito wa xvi yageneye umunsi mpuzamahanga wa 43 wo gusabira ihamagarwa
ry’abiyegurira Imana
No comments:
Post a Comment