Monday, November 26, 2018

RERE NA RAMBA part 10

Rere arongera aricara, atangara cyane ati “narinzi ko Mama yayiciye none yayizanye iwanyu, ubu yabitekereje ate koko?” Rere ntabwo yari azi ko Ramba yari yaranditse udupapuro tubiri, akamuha kamwe hanyuma agasigarana akandi. Ramba yamusobanuriye uko yabigenje nuko bombi bafatanya kuririmba akaririmbo kitwa ‘turacyakundana’; igitero kimwe gusa. Igihe cyo kujya kurya cyari kigeze, abakozi b’ikigo bazimya amatara yo mu mashuri n’ayaho barara bityo abanyeshuri bose bajya kurya hanyuma bararyama. Bukeye mu gitondo, nyuma yo gufata indangamanota zabo, Ramba ntiyatahanye na Rere kuko yagombaga kunyura kwa Nyirakuru, akamarayo iminsi itatu. Ramba yatwaje Rere igikapu kimwe na Rere aheka ikindi nuko aramuherekeza ngo amugeze aho ari butegere imodoka. Mu nzira bagenda, Ramba yasabye Rere guhagarara gato, akamureba mu maso, nuko amubwira barebana akana mu jisho ati
“Kabeho duhuze ubuzima bwacu
Kuko Imana yagennye ibyacu
Kabeho duhuze ibyacu byose
Twisanzurane muri byose

Kabeho rwose ndabikubwiye
Ubure amahoro aganje iwanjye
Kabeho rwose ndabikurahiye
Uganze iwanjye nyaguhunde

Kabeho iwanjye mbone nduhutse
Iy'urukundo imbuza amahwemo
Kabeho nkurure mu rukundo
Uberwe nabyo wiruhutse

Kabeho utishisha uwo mubana
Gahore ukereye kumukesha
Utamujijisha ngo bucye ugenda
Ujya gukesha abanyamahanga

Kabeho kandi uhorane nanjye
Iteka ryose ugumane nanjye
Kabeho dutangire ijuru ryacu
Mu gihe abandi bagishaka iryabo

Kabeho ukwiriye njye wakubonye
Kabeho ukunda njye uruguhunda
Kazire abandi uhore unkunda
Gashiremo umwuka ukinkunda."

Rere na we yari amaze gutora inganzo yo guhimba; burya koko ngo abakundana barasa! Atitaye ku babareba, yazamuye amaboko ye, ibiganza bye abifatisha ku ntugu za Ramba, maze amubwira mu ijwi rituje, amwenyura ati
“Kabeho musore uzira gusumbwa
Kabeho Rere akwihoreze
Kabeho karambire mu rukundo
Rere agukunda urudakumirwa

Kebeho Ramba rizira ubusembwa
Kabeho ubereye Rere wawe
Gahore ukwiriye Rere ukunda
Gahore ubana na Rere ureba

Komera Ramba nkubone iteka
Karame Ramba nkubone iwanjye
Kabeho twese duce iteka
Ryo kutumvira abatwoshya

Rere na Ramba tubane iteka
Nderere Ramba nshire agahinda
Nkundwe nawe nkesha ubumuntu
Unkundire nkwiture ibyo nkukesha!”

Akirangiza uyu muvugo, Ramba araseka. Amukubita agashyi ko ku itama ry’iburyo, amushimira amubwira ko atari azi ko na we azi guhimba bene ako kageni. Rere na Ramba bakomeza urugendo, bagera aho bategera kandi bahita bahasanga imodoka. Ramba abwira umukunzi we ati “nubwo bitakoroheye, jya mu modoka utahe ubwo ni aho ku cyumweru nimugoroba kuko aribwo nzagera mu rugo.”
Ageze iwabo, Rere yagiye gusuhuza ababyeyi ba Ramba nk’uko yari asanzwe abigenza kuva aho agiriye mu mashuri yisumbuye, dore ko we na Ramba bari bamaze gukura, batagikosozwa inkoni ahubwo amagambo. Abo bana bombi, igihe cyo gutegereza isohoka ry’amanota y’ibizamini bisoza icyiciro rusange bakimaze bafasha ababyeyi, bagakunda no kujyana gusenga nk’uko batasiganaga mu kigo mu itsinda ry’abasomyi b’Ijambo ry’Imana. Ntibyatinze amanota n’ibigo biba biratangajwe; Rere yari uwambere mu bakobwa, afite amanota icyenda kuri cumi na rimwe. Ramba we yujuje, ari na we wujuje wenyine mu kigo. Bamwohereza gukomereza amasomo y’icyiciro cya kabiri i Nyanza ya Butare naho Rere ikigo kiramusigarana. Kubera iyo mpamvu y’uko bagiye gutandukana, bava gufata amabaruwa abohereza mu mwaka wa kane, Rere yatashye arakaye, atavugisha Ramba, ari na ko anyuzamo akitsa imitima. Ramba yagerageje kumubaza impamvu no kumuhoza ariko Rere amubera ibamba kugeza bavuye mu modoka bagafata iy’amaguru bazamuka umusozi bari batuyeho. Bageze mu gasozi hagati, Ramba asaba Rere ko bakwicara bakaruhuka gato nuko Rere arabyemera hanyuma batambika mu gashyamba kari hirya y’inzira, bicara bombi amaso bayahanze iyo baturutse.
Bamaze kwihanagura ibyunzwe no gushira impumu, Ramba abwira Rere ati “haguruka nkubwire.” Rere arahaguruka, asa n’umuhagarara imbere hanyuma Ramba amubwira atunga agatoki mu maguru ye ati “icara aha.” Rere abanza gusa n’ubyanze, yivugaisha bya nyirarubeshwa ati "haguruka ahubwo dutahe," ariko aricara. Uwo musore amunyuza amaboko mu mbavu, aramuhoberanya. Yenda umusaya we awegamiza k’uwumukunzi we, hashira amasegonda ntawe uvugisha undi. Bakimeze gutyo, Ramba aterura aririmba ati “Turacyakundana”; aririmba ibitero bibiri n’inyikirizo. Uko akiyegamije Rere, arambura ibiganza, ati “shyira ibiganza byawe mu byanjye.” Rere arangije gusobekeranya intoki ze mu za Ramba, umukunzi we yariruhukije, akomeza izo ntoki arinako avuga ati “Nyagasani Yezu, Mugabyi w’ibyiza byose, ndagushimira ko wandemye, ukangira umwana wawe ukunda, ukandinda kandi ukaba ugikomeje kumpundagazaho ibyiza byinshi ugabira muntu. Nyagasani, kubw’impuhwe zawe, urarinde abana wishakiye ko bakundana; uturinde imitego yose yaduteranya ikatubuza kuba koko abahamya b’urukundo nyakuri. Yezu mwiza, nkuragije uyu mwali, impano itagereranywa wanyihereye; umurindire ubuzima, umufashe mu masomo ye kandi nanjye unkorere ibyo, bityo njye na we tuberwe no kwakira n’ibindi byiza byose waduteganirije. Ikiruta byose, uduhe kurushaho gushinga imizi muri wowe no kuvoma imbaraga z’urukundo rwacu mu Ijambo ryawe. Roho w’Imana nzima, uraduhore hafi. Amina”
Ramba akimara kuvuga ijambo ‘hafi’, Amina yayivugiye kimwe na Rere, kuko uwo Rere yari azi neza ko uko ariko Ramba akunda gusoza amasengesho ye yose. Rere yahise yiyaka Ramba, arahaguruka, amuhagurutsa amufashe mu biganza hanyuma aramuhobera nuko aramubaza ati “uribuka?” Ramba ati “ibiki se sha?” Rere arekura Ramba, amureba mu maso maze araseka. Ramba agiye kubumbura umunwa ngo amubaze ikimusetsa, Rere yari yarangije kumushira urutoki ku munwa nk’ikimenyesto cyo kumubuza kuvuga. Ramba yaratuje maze Rere aramubwira ati “Ramba, urabizi ko nkukunda kandi nzahora nkukunda. Ubumuntu mfite ni wowe mbukesha n’ubuzima bwanjye tuzabusangira.” Ramba agicecetse, Rere amuririmbira indirimbo yitwa “narashize”, ayisoza agira ati “Mana warakoze kuduhuza!” hanyuma bombi bashyira nzira, bazamuka bataha. Mu gihe bamaze bataratangira umwaka wa kane, buri wese yaribwiraga ati “inshuti yanjye ishobora kuzahura n’ibishuko, byakubitiraho ko tutari kumwe, bigatuma ihinduka.” Ibi nibyo byatumye bose basenga basabirana, ariko ntawe uziko ibyo ari gukora mugenzi we na we ari kubikora. Uwo muco barawukomeza kurinda barangije amashuri yisumbuye.
Ramba ageze aho bamwohereje kwiga i Nyanza, yahise atorerwa guhagararira abanyeshuri, bityo ahabwa telefoni yo kwifashisha avugana n’abayobozi b’ikigo. Ku rundi ruhande Rere na we yatorewe gucunga ibyo abanyeshuri barya, anahabwa telephoni; biba bimworoheye kuzajya avugana kenshi n’inshuti ye Ramba. Rere yatowe kabiri kose ni ukuvuga ko yayoboye mu gihe cy’imyaka ibiri. Bageze mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa gatanu, Rere yibwe simukadi yakundaga kuvuganiraho n’inshuti ye, ayibwa n’umukobwa bararana wayijyaniye umuhungu wo Rere yari yarateye akadobo , nyamara we ntave ku izima, agahora ashakashaka uko yazamuca kuri Ramba. Uwo musore yahise yoherereza Ramba, akoresheje iyo simukadi, ubutumwa buvuga ngo: “Mikoro za telefoni zose zarapfuye kandi banze kumpa iyindi, uribuka ko iwacu jesiyoneri ari we wenyine ugira telefoni. Ubwo urihangana tujye dukoresha ubutumwa bugufi gusa.” Ramba akirangiza gusoma ubu butumwa, yabweretse umunyeshuri bigana nuko uwo muhungu amubwira ko iyo ari intangiriro yo guterwa akadobo. Ramba ntiyabyumvise kuko yari azi neza ko akundwa na Rere by’ukuri. Hagati aho, Rere yabuze uko yakongera kuvugisha umukunzi we biturutse ku kuba yaribwe simukadi bikubitiraho n’uko ikigo cya Ramba cyahinduye amasimukadi yakoreshwaga n’abanyeshuri. Ramba yari yarohereje ubutumwa bumenyesha Rere ko yahinduriwe simukadi, ariko ntamenye ko ubwo kimwe n’ubundi yohereza bwose busomwa n’uwari usigaye akoresha simukadi ya Rere.
Mu kigo cyo Rere yigamo, abiga mu mwaka wa gatanu ntibaruhuka umwaka urangiye, ahubwo basigara bari kwiga, bitegura kujya mu wa gatandatu. Byumvikane ko Ramba na Rere bamaze ibihembwe bibiri birengaho nta kubonana. Rere akimara gutakaza simukadi ye, Ramba nta bundi butumwa bwiza yongeye kwakira, byageze aho yiyemeza kurekeraho kubwohereza kubera ibisubizo yahabwaga na wa muhungu; ibisubizo bimuca intege n’ibimuhebya burundu. Aho yigaga naho abiga mu mwaka wa gatandatu ntibaruhukiraga igihembwe cya mbere; baruhukaga mu cyakabiri bakagaruka mu cya gatatu batazanywe no kwiga ibishya ahubwo gusubiramo gusa. Umunsi umwe, uwari usigaye akoresha simukadi ya Rere yaje gutaha mu gihe cy’amasomo, ageze iwabo ahahurira n’umwana wiga ku kigo Ramba yigaho. Uwo muhungu wari warabuze uburyo yakwegukana Rere utaramukundaga, yigira inama yo kwandikira Ramba mu izina ry’umukunzi we, agatuma uwo mwana.
Dore bimwe mu byo iyo baruwa, byitwa ko yoherejwe na Rere, yamenyeshaga Ramba: “...ubu ni ubwa mbere na nyuma nkwandikira, nagerageje kubikwereka muri sms nakohererezaga ariko uranga umbera igipfamatwi. Ndagira ngo nkubwire ko ntaho nkihuriye nawe. Icyakora warakoze kumpindura kuko ntari uwo nari we, warakoze. Narahindutse, mpindukana n’ibyanjye byose nawe urimo; niyemeje no guhindura umukono wanjye ari ukugira ngo unyibagirwe burundu. Tuza rero kandi umpe amahoro...” Iyi baruwa yageze kuri Ramba yuzuriza ibyo yabwirwaga n’inshuti ze akabyima amatwi. Ramba yayisomye ubugira gatatu hanyuma ayibika neza mu gifuniko cy’ikayi, ubundi asigara asaba Imana kwihanganira ibimubayeho. Mu masengesho yavugaga yose, Ramba yasabiraga Rere kugira urukundo ruzima, kuko yumvaga ko aramutse arugize, yazamugarukira, akamusaba imbabazi. Muri ibyo bigeragezo byose Ramba yari ataremera burundu ko ibyamubayeho byose byakozwe na Rere; icyamuremaga agatima ni uko atari yagahuye na we ngo amubwire ko amwanze imbonankubone, kandi yazirikanaga amagambo ya Mutagatifu Filomena, we wavuze ati “Koko uwiringiye Imana agera kubyo we yabonaga ko bidashoboka, kabone n’iyo yaterwa ubwoba ate, ntiyigera acika intege na busa,” bigatuma yizerako ibintu bizagenda neza. Kanda aha usome igice cya 11

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...