Umuhamagaro muri kiliziya
1.
Kiliziya
ni iki?
Mbere
yo kuvuga ku Muhamagaro
muri Kilziya, ni ngombwa no kugaruka kuri Kiliziya
ubwayo kugira ngo bidufashe kumva neza umuhamagaro. Mtg. Irene ati “Kiliziya ni irembo ry’ubugingo. Singombwa gushakira ahandi ukuri
kuboneka byoroshye muri Kiliziya. muri Kiliziya, Intumwa zahashize icy’ukuri
cyose ku buryo buri muntu ubishaka ayibonamo icyangombwa ku buzima[1]”. Kiliziya ni umuryango w’abana b’Imana,
abasangiramurage na Kristu babikesheje Isakaramentu rya Batisimu, bityo ikaba
koko irembo ry’ubugingo. Twibuke ko amsakaramentu ariyo Kristu akoresha ayiha
ubuzima nk’uko dukunda kubiririmba: “Yezu ugira ubuntu bwinshi, wiremeye
Kiliziya, uyiha amasakramentu, ayiha ubugingo bwawe (indirimbo kuzwa iteka Yezu
mwiza).” Uwo muryango ubonera ubuzima mu
rupfu n’izuka bya Yezu Kristu uduhuriza mu rukundo n’ubumwe by’abemera.
Ishingwa rya Kiliziya ryateguwe n’ubuzima bwa Yezu nyuma yo kubatizwa na
Yohani mu mazi ya Yorudani (sa fondation s’est préparée dans la vie christique
publique), igihe ahamagariye abantu kumukurikira bityo bagakora itsinda ryabaye
umutima We ubwe azaheraho akubaka Kiliziya ye. Ni ba cumi na babiri Yezu
yahisemo, akabahamagara mu mazina yabo kandi akabagira intumwa ze (Lk.6,12),
bakamubera abahamya b’ubuzima, inyigisho n’ibitangaza bye. Kiliziya ku
ikubitiro yaragijwe Petero nk’umukuru mu bandi kugira ngo ikomeze kunga ubumwe
no guhamya ibirindiro, ibyo bigaragarira mu gisubizo Yezu yahaye Petero nyuma
yo guhamya ukwemera kwe (Mt.16,10-19). Igikorwa
cya Kristu cyo kohereza ku isi Roho Mutagatifu cyari gikenewe cyane kuko
cyatumye intumwa zisohoka mu nzu y’umwijima, ubwoba, kwiheba no gutakaza
ukwemera hanyuma zikinjira mu isi yo gukomera mu kwemera, mu kwizera no mu
kwamamaza Uwazutse bizira kurangwa no kugengwa n’ubwoba. Cyaje kandi kuba
iherezo ryo gushinga Kiliziya kuko cyakurikiye urupfu rwa Kristu abantu
batiyumvishaga neza, urupfu benshi bafataga nk’ugutsindwa kwa Kristu
n’abamwemera ndetse n’izuka ryabaye icyizere kubemera Kristu n’abamukurikira
by’umwihariko. Kandi abemeye kumukurikira bagomba kwihatira kumva Kiliziya
n’ibyo ibasaba byose. Biratunganye ko
twese turebera ku muhanzi Sipiriyani waririmbye ati “Kiliziya yawe Mwami
watwihaye, turayigutuye maze isugire, igwize abashumba n’abayoboke, bajye
baguhabwa bagushimire (Umwami watwihaye),” bityo duhorane umuco wo gusabira
Kiliziya yacu, ari nako twihatira gukurikiza amategeko yayo.
2.
Amategeko
ya kiliziya[2]
- Urajye
utunganya iminsi mikuru yategetswe na Kiliziya
- Urajye
uza mu Misa ku cyumweru no kuri iyo minsi mikuru yategetswe na Kiliziya
- Urajye
uhabwa Isakaramentu rya Penetensiya uko umwaka utashye
- Urajye
uhabwa Ukaristiya mu gihe cya Pasika
- Urajye
usiba ku minsi yategetswe
- Urajye
wibabaza nk’uko Kiliziya ibikubwiriza
- Urajye
utanga imfashanyo ya Kiliziya
No comments:
Post a Comment