Monday, November 26, 2018

RERE NA RAMBA part 9

Rere warushagaho gutwarwa n'ubwiza bwa Ramba uko bwije n'uko bukeye, yabanje kureba niba hari ubareba hanyuma aramubwira ati "narababaye cyane kuko barankubise bikabije ariko ndagukunda." Arongera amubwira amagambo meza yamubereye nk’indezi ati
"Kabeho uture umutima yanjye
Gahore utaka amatama yanjye
Kunda ukundwe nkusengeneze
Nkukamire impenda nkuhore iruhande
Kabeho kana kazira ibyahi
Kazira amagambo, kazira indwanyi
Kabeho uwahanzwe na Mwimanyi
Nakurinde agukize iminsi
Kabeho ukwiriye kumbera
Ubure amahoro nundyarya
Kabure icyerekezo nkureba
Ungane mberwe no kukiranga.”
Atararangiza umuvugo we mugufi cyane, Ramba na we ati "nabibonaga ndetse naranabiketse, gusa uhumure ntibizongera kubaho, arakomeza ati
“Kabeho duhuze bizira itiku
Tuwubane bizira iby'ubu
Kabeho duhuze imitima yose
Uzire guhendwa uzire guhandwa
Kabeho duhuze ubuzima bwacu
Kuko Imana yagennye ibyacu
Kabeho duhuze ibyacu byose
Twisanzurane muri byose!”
Muri uwo mugoroba baganira, Rere yasobanuriye umukunzi we uko byamugendekeye, ariko amuhisha ko atigeze arusoma. Ramba yaramukomeje, amubwira inama yagiriwe n'ababyeyi be nuko bombi biyemeza gusaba imbabazi ababyeyi, bakabikora bahereye kwa ba Rere. N’ubwo Ramba yakundanaga na Rere, ndetse akajya n’iwabo kenshi, yatinyaga ababyeyi be cyane nuko yigira inama yo gusaba Mama we kumuherekeza kuko yumvaga nyuma yo gusobanukirwa ibyabaye ku mukunzi we afite isoni zo kurebana na Mama Rere. Mama Ramba yaramuherekeje nuko aganira na Nyina wa Rere birangira abana bemerewe kongera kwigana nyuma y’amasomo.
Ibizamini bisoza amashuri abanza birangiye, amanota yasohotse Ramba ari uwa mbere, afite amanota mirongo icyenda ku ijana, naho Rere we aza ku mwanya wambere mu bakobwa, akaba uwagatatu mu kigo ku manota mirongo inani ku ijana. Ibigo bisohotse, abo bana bombi basanze babohereje kwiga icyiciro cyambere mu yisumbuye i Gisenyi mu mujyi, babimenyesha ababyeyi, nuko babashakira ibikoresho bishimye, barabaherekeza babageza mu kigo. Abana bageze mu kigo, bagiye kureba aho bahanitse intonde z’abanyeshuri bashya n’aho bazigira, basanga babashize mu ishuri rimwe, na ryo risigayemo intebe imwe gusa, dore ko arinabo bari bataragera mu kigo mu banyeshuri bashya bose: sibwo Imana ikomeje gukora ibyayo, Rere na Ramba bakaba bagiye kumara umwaka wose bicarana! Aba bana bombi bakomeje kugira amahirwe yo kwicarana no kwiga mu ishuri rimwe, kandi hose Ramba yabaga ari shefu kuko yarangwaga n’imico myiza kandi ntanarenge mu bagatatu. Mu myaka itatu yose biga i Gisenyi, Rere na Ramba bakomeje gukurikiza inama bagiriwe n’ababyeyi, ibyo bituma Ramba atagira undi mukobwa abenguka ndetse na Rere ntiyigera atekereza undi muhungu utari Ramba bakoranaga etide . Uwo mukobwa Rere yashwishurizaga benshi bazaga kumushakaho urukundo, akababwira ko icyamuzanye ari ukwiga agatsinda kandi ko azabigeraho yitwara neza, yirinda icyo aricyo cyose cyamubuza kwiga neza.
Nyuma yo gukora ikizamini gisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, muri uwo mugoroba buracya bataha, nibwo Ramba yazamutse aturuka aho abahungu barara hanyuma atuma umukobwa kuri Rere ngo amusange aho bigira. Rere yatindijwe no kubyumva, aba yageze mu ishuri bakundaga kwigiramo bari mu bizamini bya leta. Yasanze Ramba yicaye ku ntebe bicaragaho biga nuko aramusuhuza hanyuma aricara baraganira agati karaturika akandi karamera kuberako butari bwakije bwo kujya kurya no kuryama. Ubwo kandi baganiraga umukobwa yicaye ahasanzwe hicarwa n’aho umuhungu yicaye hejuru y’intebe ateganye n’umukobwa, amureba mu maso. Mu kanya bamaranye baganira, baganiraga ku ntangiriro y’imibanire yabo; kera bagikina inkinamico, Rere akubitwa kubera yandikiwe, batsinda icya leta kugeza uwo munsi. Ramba yasabye Rere kumuhereza amaboko yose nuko Rere wari watwawe n’ikiganiro arayamuhereza; Ramba ati “humiriza kandi urambure ibiganza byawe”, Rere aseka mu ijwi rituje, aramubaza ati “ni ibiki se?” Ramba aramusubiza ati “ufumbatize ibyo urakira kugeza nkuhaye uburenganzira bwo kureba ibyo ufite." Ramba abaza Rere ati “wabyumvise?” naho Rere aseka, mu kajwi gatuje ati “ariko ibi ni ibiki? Wambabariye nkareba koko!” nuko Ramba amwemerera amubwira ngo narambure amaso ye, hanyuma arambure ibiganza bye, yirebere ibyo afite. Rere wari wamaze kumva ko ari urupapuro ahawe, Rere wibazaga icyanditse kuri urwo rupapuro, yahise afungura amaso, arambura ibiganza nuko asanga ari urupapuro rusa n’urumaze igihe. N’amatsiko menshi, Rere yararufunguye, agikubita amaso ya mitima iruzengurutse n’abantu bahoberana, yaratangaye cyane ati “Mana weee!!! Ibi bimbayeho ni ibiki koko?!” Kwiyumanganya byaramunaniye, araturika ararira, ahita anahaguruka ahoberana amarira Ramba wari wicaye hejuru ku ntebe. Ibyabaye byose Rere yari atarasoma ibyanditse muri urwo rupapuro, gusa yibwiraga ko handitsemo wa muvugo Ramba yamutuye kera bava kuvoma, ubwo bari bamaze igihe batavugana. Bamaze akanya gato bahoberanye, hanyuma Rere asoma ka kabaruwa. Atarageza ku ijambo risoza iyo baruwa, yarahagurutse yongera ahobera Ramba; akimuhobeye aramubwiran ati “Ramba, urabizi ko nkukunda kandi nzahora nkukunda. Ubumuntu mfite ni wowe mbukesha n’ubuzima bwanjye tuzabusangira” Ramba ati “Urakoze mukundwa.” Kanda aha usome igice cya 10

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...