Friday, November 16, 2018

NYAGASANI, NI KI CYANTANYA N'URUKUNDO RWAWE part 2



2.2. UBUHAMANE BW'ICYAHA

(Soma Intg.3,14-19) Adamu na Eva bakimara kwitandukanya n'Imana batangiye kuyitinya, kuyihunga no kuyihisha nk'aho Imana itareba hose. Icyaha kidutandukanya n'Imana, kuko yo itajya ishimishwa no gukiranirwa kwa muntu, kikanadutanya n'abavandimwe bacu kuko gituma tutongera kwizerana, tukishishanya kandi twari tubanye neza mu mahoro azira ubuhemu. Ibi ni byo byabaye kuri Gahini watuje Sekibi mu mutima we, agatangira kubona Abeli murumuna we nk'umwanzi umubuza guhirwa mu mibereho ye. Icyaha cya mbere ni cyo cyakururiye ubutaka umuvumo. Ntabwo icyaha cyatandukanije muntu n'Imana, abavandimwe be n'ubutaka bumutunga ngo kimurekeraho, cyarakomeje kimutandukanya n'inyamaswa. Umuntu akiremwa yabanaga n'ibimera hamwe n'inyamaswa -ibimera bikamutunga atigeze avunika n'inyamaswa zikabana na we zitamusagariye ngo zimubuze umunezero yaremanwe, ahubwo zikamwumvira, none nyuma yo gucumura, umuntu asigaye atinya inyamaswa, zimwe akazica, izindi zikamuronkaho ifunguro! Ibi ni ingaruka y'icyaha! Icyaha gihindanya isura muntu yaremanwe ndetse n'iyo yavukanye, kitwambura ubumuntu, kikatwambika ubunyamaswa nuko tugatangira kubara no kubona ibintu macuri, tugahinduka ibicibwa mu bavandimwe n'ibiseswa mu ngoma y'ijuru. Icyaha kiduhumanya ku mpande zose kiracyakomeje kudutanya n'Imana, ku buryo bugaragarira amaso; wagira ngo icyaha kirungura!

2.3. KUKI DUKUNDA ICYAHA?

Muntu akimara kumvira Sekibi mu ishusho y'inzoka yatangiye kubona icyiza n'ikibi ariko ananirwa gukomeza icyiza no kukirambaho. Kumvira Sekibi byamuteye guhorana inyota yo gucumura n'intege nke mu kwanga icyaha. Uko kubara macuri muntu yikururiye yumvira Nyakibi, ni ko gutuma bamwe bakeka uburyohe mu cyaha, bakakirohamo birekuye, bamara kubatwa na cyo bakamenya ububi bwacyo akenshi ubwabo batakishoboje kugisohokamo nuko ubwo bagahora baganya, bicuza, basubiramo amagambo ya wa muhanzi bati ‘uwasubiza iminsi inyuma nakwigana Malayika nkitonda, ibibi nakoze nkabyicyuza, nkabisabira imbabazi.’Inyota y'ubutunzi bwo kuri iyi si na yo itera benshi kuba imbata y'icyaha; ibyo bakabikora birengagije ko uwo mutungo ubatera gucumura Imana yawushyiriyeho gufasha abakire kwitagatifuza bagakiza roho zabo n’iz'abatawufite. Ibyo dukora byose, tubikorere gusingiza Imana no gukiza muntu (pour la gloire de Dieu et le salut de l'homme)! Umwanditsi w’umufaransa ati “Niba utandukanye nanjye, muvandimwe, aho kunyangiza, ugomba kunkiza (Antoine de Saint-ExupĂ©ry 1900 – 1944).”

2.4. ICYAHA GIKEKWAHO UBURYOHE

Hari ibyaha usanga abantu batekereza ko bitanga uburyohe n’umunezero. Iyo usesenguye usanga bitanga umunezero ariko utaramba, wa wundi usimburwa no guhangayika guturutse ku kwicuza icyatumye ubyirohamo; twavuga nko gusambana, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi. Ibi byaha kandi usanga abenshi babyirohamo igihe bemeye kugirwa inama zipfuye n’ababatanze gupfa bahagaze, bajyenda wagira ngo ni abantu kandi ari urupfu rwambaye isura ya muntu. Igisubizo abo bamaze kwangirika bahurizaho ni ugushimisha umubiri. Gushimisha umubiri si icyaha, icyaha ni uburyo wakoresheje ushimisha umubiri. Uburyo bubereye mu gushimisha umubiri wacu ni ubwo tubwirijwe na Roho w’Imana, bugashimwa na Yezu kuko n’ubundi uyu mubiri ari urugingo rwa Kristu n’ingoro ya Roho Mutagatifu. Nugera ahakomeye ujye wigana Yobu, bityo wamagane abakugira inama zoreka mu rupfu ubabwira uti “Ni kuki mwiha kungira inama z’amahomvu? Ibisubizo mumpa ni ukunkina ku mubyimba.” (Yob.21,34)

2.5. ICYAHA GITUMA BAMENYEKANA

Muri iki gihe icyaha gisa n'ikiyoboye isi, usanga abanyabyaha ari bo bazwi cyane, ni bo abantu bakunda kwigereranya na bo no guharanira kugaragara nkabo, ibyo bigatuma rubanda rugufi rushaka kwigaragaza rukora nk'ibyo abo bambasaderi ba Nyakibi bakora, mbega ishyano! Umuntu yambara ubusa kubera ko yabibonanye umusitari, abandi bakagenda barata imyenda y’imbere, bata ikinyabupfura biha guhindura imvugo badukira iyuzuye agasuzuguro ngo ni uko izo ngirwarugero ariko zitwara. Bavandimwe, ikigiye koreka isi ni ugukunda bikabije ibidashimisha Imana! Ibihembo na byo biri mu bituma dukora amahano; umuntu arabisezeranywa agashinja ibinyoma, akica mugenzi we, kandi akabikora anezerewe kuko icyiza cyamuhunze. Hari ubwo umuntu akora icyaha abigambiriye kugira ngo bamumenye, abe ikirangirire, amenyekane, ahembwe kandi yubahwe na benshi; aha twatanga urugero nko kwica no kwiba: Umuntu aricara agacura umugambi wo kugaragaza ubwenge bwe, ibyo yavumbuye, agakoresha ikoranabuhanga asahura banki, bamara kumufata akaba ikirangirire rimwe na rimwe bikanamubera impamvu yo kugororerwa. Umuntu yakagombye gutekereza cyane kandi neza mu gushaka uburyo buboneye bwo kugaragaza ubwenge bwe atabinyujije mu bikorwa bibi binashobora kumuvutsa ubuzima mu gihe afatiwe mu cyuho cyangwa agerageza guhunga. Ikigaragaza ko ubwenge bw' umuntu bwacuramye ni uko abangukirwa no kugaragarisha ikibi ubumenyi bwe nk'aho nta nzira nziza zikibaho zo kugaragaza ibindi byiza. Birababaje!

2.6. GUTEKEREZA NABI

Indi mpamvu ituma umuntu abatwa n’icyaha ni ugutekereza nabi, bishigikiwe no gutegekwa n'igitima-l'instinct- nk'aho ari inyamaswa. Hari abantu batagira umuco wo gushidikanya no gusesengura ku byo bumva, bavuga cyangwa babona bigatuma basabira ibyo bahuye na byo byose nk’isuri. Hakaba n'abandi bazira kwifata, bagahitamo kwirekurira ibyifuzo byabo byose, bagira bati ‘ntukiyime icyo umutima ushaka kandi ushobora kukibona!’ Ngicyo igituma umuntu abatwa n'ingeso runaka, ugasanga ameze nk'uwarwaye (mu mutwe) mu gihe atabonye uko akora ibyo yimenyereje.

Dufate urugero: Umuhungu abana n’undi ngo bitange iki? Umukobwa asanga undi ngo bamare iki? Umuntu akabwirwa ko atakunda undi atamusoma ndetse ngo anamukabakabe mu mabere! Umuntu ntiyakwambara neza atanitse amabere, boshye uwanika amamera! Umuntu ngo ntiyaba agukunda mu gihe yanga ko muryamana! Abantu, mu kwirinda sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, inda basigaye bahitamo kwimara irari bashishirana, bikinisha, bakanakogotana ururimi ng’ubwo kandi bubahirije itegeko ry’Imana ryo kudasambana! Umukobwa agakuramo inda nk'ukuramo imyenda!

Ibi byose kimwe n’ibindi bitarondowe hari ubwo byemerwa n’aboshwa na rukoramahano nk’ukuri kugomba gukurikizwa kubera ko batabitekerejeho ku buryo bwimbitse (Critical thinking) ngo bumvire umutimanama wabo, niba bakiwugira. Nuko umukobwa akambarira ubusa umuhungu yibwira ko ari gukuza no gukomeza urukundo nyamara nya musore agatinzwa no kumubona kugira ngo batandukane. Bavandimwe nimucyo dutekereze mu buryo bunenga kandi busesengura, tumurikiwe na Roho Mutagatifu ni bwo tuzatandukana n’icyaha kiri kugenda gihindura isura uko imyaka igenda ihita. Twibuke ko icyaha gitangirira muri roho kigasohozwa n’umubiri ukikorera cyangwa ukagikorera undi mubiri tutibagiwe na roho. Nyagasani natumurikire kugira ngo tubashe gutekereza neza, gutahura icyaha mu masura yacyo, kugihunga, kucyamagana no gutera intambwe tugisohokamo, kandi duhamya ibirindiro mu nzira y’agakiza.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...