Muraho
bakunzi ba umukironews.blogspt.com.! Nejejwe no kubagezaho inkuru y’urukundo yitwa “RERE NA RAMBA”;
Uzabona akanya ko kuyisoma izamuryohera kandi nta shiti izamwungura byinshi mu
rukundo. Nkurarikiye kuyisoma nta gace na kamwe usimbutse kuko uzarushaho kuryoherwa
n’amabanga ikungaye, twizeyeko uzaryoherwa, ugafashwa na yo, nukomeza gusoma ibice byose, ukabisanisha n’imibereho ya Muntu.
Imana iturinde kandi idukomezomo urukundo rutunganye, ruzatugeza ku
gushyingirwa kwa Gikristu kandi niturubamo intaganzwa ruzatugeze no mu ihirwe
ry’ijuru! iyi nkuru, kimwe n’izindi nyinshi, yisome kuri umukironews.blogspt.com.
RERE NA RAMBA part 1
Mu bana batanu ababyeyi be bibarutse, Ramba ni imfura, abana n'ababyeyi be
batuye ku gasozi ka Tarama, munsi y'akanunga ka Rinda Ramba yakundaga kunyuraho
agiye ku ishuri. Kuva yavuka, Ramba ni umwana wubaha bose, agakunda gusenga no
kuganira n'abamuruta kuko yazirikanaga ijambo sekuru yakundaga kumubwira
atarapfa, ati"umwana ushaka gukurana ubwenge no gasobanukirwa byinshi
bizamufasha mu mibereho ye, akunda kuganiriza abakuru kandi akimika isengesho
mu mutima we!" Ngaho aho Ramba akomora imico ye myiza kuko aho kohoka mu
gakungu n'urungano, akenshi umusanga mu bakuru, abateze amatwi kandi
abasiganuza ibyo adafutukiwe[1] n'ibyo atazi. Nk'abandi bana, Ramba akimara kuzuza imyaka yo gutangira
ishuri, ababyeyi bamutangije ku kigo cy'amashuri abanza cya RERA giherereye mu
kanunga ka Rinda gaheruka agasozi bari batuyeho. Agitangira umwaka wa mbere,
mwarimu we yamugize shefu ngo ajye yandika abasakuje kuko we yitondaga cyane
kugeza ubwo bagenzi be bamwita ikiragi. Mu buzima bwe bw'ishuri, Ramba
ntiyigeze arenga mu ba gatanu kuko yakurikiraga neza mwarimu, akirinda
gukererwa no gusiba kandi akanakunda gusobanuza abamuruta mu myaka y'ishuri.
Ramba ageze mu mwaka wa kane w'amashuri abanza, nabwo yatorewe kuba shefu
mu ishuri ryarimo umukobwa witwa Rere wakundaga gusakuza kuburyo buri gihe
handitswe abasakuje ataburaga kubabanziriza ku rutonde. Uwo mwana w'umukobwa
yaratuye hafi y'ikigo mu kanunga ka Rinda ariko ibyo ntibimubuze guhora
akererwa. Kuva mu wa mbere kugeza ubwo, Rere yimukiraga ku cya kabiri gusa, ni
nk'amahirwe kuko atigeze arenza mirongo itanu na rimwe ku ijana bitewe no
kurangara, gusakuza, gukererwa no gusiba byari byarabaye umuco we. Rere yari
afite ababyeyi beza kandi bashira mu gaciro, bagahora bamuhana ariko ntibigire
icyo bitanga kuko hari abandi bakobwa batatu baturanye na we bakundaga gukorana
agakungu; ibyo bigatuma inama bamugiriye zipfa ubusa. Umunsi umwe mu kigo haje
kuba amarushanwa yo guhimba indirimbo, imivugo n'amakinamico bivuga ku burere
bw'umwana w'umukobwa, nuko Ramba na Rere bakina mu inkinamico imwe, umwe ari
umugabo naho undi ari umugore mu rugo rumwe: ni ukuvuga ko Ramba yakinaga ari
umugabo wa Rere. Nyuma yo gukosora ibihangano byose, inkinamico yabo yabaye iya
mbere bityo bahembwa, buri mukinnyi, umupira wanditseho mu mugongo, amakayi
atanu n'amakaramu atatu.
Ibice byose bigize iyi nkuru:
No comments:
Post a Comment