Sunday, April 12, 2020

RERE NA RAMBA PART 20


RERE NA RAMBA PART 20


N’ubwo Ramba yari atorohewe n’uburwayi, uko yitabwagaho n’umukunzi we byaramunyuraga cyane kuko kenshi gashoboka Rere yaramubwiraga ati:
“Kabeho ukwiriye njye wakubonye
Kabeho ukunda njye uruguhunda
Gahurwe abandi uhore unkunda
Ndabikubwiye njye ndagukunda

Kabeho wumva umutima wanjye
Uhora uterera mu gituza cyawe
Kabeho wumva ikikwibasiye
Ko gishegesha umutima wanjye

Kabeho neza kabure icyago
Kabeho neza karame iwanjye
Kabure byose kiretse ibyiza
Muhorakeye gahorane ibyuzo

Kabure byose kiretse ibyiza
Birimo ugukunda ubutakuryarya
Akaruguhunda ubudahuguka
Kabone byose kiretse ibyago!”

Na Ramba akanyuzamo, akirengagiza uburibwe, agakora mu nganzo akesha Iyamuhanze ngo yishimishirize umukunzi. Agaterura agira ati:
“Ngwino mwali umare agahinda
N'ibyo byose biza bihinda
Bimwe bihindira iyo birengera
Birya bikurengana ubyihaye
Bikakurengana mu bapfuye
Bikagutwara na roho yawe

Ngaho se ngwino witinda
Gira bwangu ni wowe nshaka
Nta rubanza ni wowe ubanza
Gufata iya mbere ubyigamba
Ko wakukiye mu rugamba
Rwo kunkunda ubutagaramba”

Nyuma yo gukira neza, Rere agiye mu mwaka wa kane, ni bwo Ramba yagiye gutangira mu mwaka wa mbere. Ubwo Ramba yajyaga gutangira; buracya ngo ajyane na Rere, nibwo Rere yamusabye ko baganira akanya gato. Ramba yabyemeye atajuyaje nuko akurikira umukunzi we bajya muri ka gashyamba. Rere yenda igitenge yari yifubitse, akirambura hasi hanyuma abwira Ramba ati: “Ndicara maze kubona ko wicaye kandi neza!” ubwo Ramba yari amaze kwicara, Rere yamubwiye asasa akandi gatambaro imbere ye ati: “Njye ndiyicarira hano kuko nkeka ko aribwo uri bwumve neza agaciro k’ibyo nkubwira.” Akirangiza kuvuga atyo Ramba yamubajije uwabateranije, yibazaga icyabaye gituma umukunzi we amubwira atyo. Nimugihe kuko yatekerezaga ko hari  ushaka kubasenyera imihana[1]. Rere abonye ko umukunzi we asa n’uwifitemo ubwoba, aramubwira ati: “Humura! Uri na Rere wawe ugukunda!” Niko kumwongorera, amusaba kuzamura amaboko ye, Ramba na we ntiyazuyaza kubigenza nk’uko umukunzi we abimusabye. Rere akimubona azamuye amaboko, yamukirigise mu maha agira ati: “Seka sha! Ntabwo nshaka kukubona ubabaye.” Ramba yarasetse cyane ari nako agerageza kwiyaka Rere nuko bombi baricara ngo baganire. Bakimara kwicara no gushira amaseka, Rere yabwiye umukunzi we Ramba ati: “Urabizi ko nkukunda kandi niba ugishidikanya ndi hano ngo mbiguhamirize; uribuka ubuzima bwacu muri pirimeri, muri segonderi kugeza n’ubu tukiri kumwe. Nashatse kukuzana hano kuko nawe utayobewe amateka y’aka gashyamba mu buzima bwacu.” Ramba amuca mu ijambo amusaba kudashidikanya mu rukundo rwabo, amwemeza neza ko amukunda kandi ko azi ko na we akundwa cyane, ko yabimenye igihe atamutereranye mu burwayi bwagaragaraga ko buzakira bumusigiye ubumuga. Ati: “burya na bwo namenye ko unkunda urukundo rw’ukuri, namenye neza uwo uri we n’urukundo unkunda. Nari ntarakumenya, ariko ubu ndakuzi.”


[1] Gusenya imihana = guteranya abantu bakangana

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...