BIKIRA MARIYA N’UMUHAMAGARO
By Fratiri Eric Hatangimana
Bikira Mariya ni umwe mu bantu bagize amateka ya Kiliziya
bitewe n’ubutumwa ayifitemo; ni umubyeyi wa Kiliziya cyangwa umubyeyi w’abemera
bose. Ni yo mpamvu afite uruhare rukomeye mu rugendo rwacu rwo kugana Imana,
rwo kuyimenya no kuyikorera mu mihamagaro itandukanye. Bikira Mariya rero
adufasha mu mihamagaro yacu, kuko uwo Imana yaduhitiyemo ngo aduherekeje, Imana
nayo yamwihitiyemo kuva kera na kare kugira ngo ayiherekeze. Mariya ni umubyeyi
w’Imana utabara abakene, utakambira abanyabyaha, umenya abababaye. Ni umubyeyi
twaraze mu bihe bikomeye na Yezu Kristu ubwe munsi y’umusaraba. Ni yo mpamvu
tugomba kumumenya no kumukunda kugira ngo tujyane nawe. Mu muhamagaro wacu
rero, dukwiye kumva ijwi rye aho atubwira ngo icyo Yezu ababwira mugikore. Ni
umuvugizi wacu ku mwana we Yezu Kristu kuko ari indatana, bunze ubumwe kuva
kera na kare; ni byo Mutagatifu Yohani Mariya Viyane avuga agira ati: “Yezu
ntacyo ashobora kwima Mariya ku buryo iyaba abari mu muriro bashoboraga kwicuza
kandi Mariya akabasabira imbabazi bazihabwa.” Ikindi kandi, ubutumwa bwa Bikira
Mariya muri Kiliziya bugaragazwa n’amabonekerwa atandukanye agirira ku isi.
Ahora aza kwibutsa abantu umugambi w’Imana wo kubacungura. Ntazigera aruhuka
rero kuri uwo murimo kugeza ubwo Yezu azaza mu ikuzo.
Dusabe Umubyeyi wacu Bikira Mariya wari warahanuwe mu
Isezerano rya kera, akagaragara mu Isezerano rishya nk’Umubyeyi w’Umucunguzi
w’abantu bose, ahore adutakambira kandi atuvuganira ku Mwana we Yezu Krustu.
Bityo mu buzima bwacu bwose, mu muhamagaro wacu, tubashe kubaho nk’uko yabayeho
mu migenzo myiza yo kwicisha bugufi, kwemera no gukunda. Nuko tubashe gusingiza
Imana nk’uko yabikoze mu ndirimbo ye y’igisingizo cy’Imana ‘Magnificat’,
tubitewe n’ibyishimo byo kwakira ubutumwa bw’ugushaka kw’Imana mu buzima bwacu
maze nk’Umubyeyi Bikira Mariya, tuvugane ukwemera ngo: “Dore ndi umuja wa
Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze (Lk.1,38)”
“Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho udusabire”
No comments:
Post a Comment