Saturday, April 18, 2020

KOMEZA USENGE


KOMEZA USENGE

Yewe muntu uhigiye icyiza
Wowe ugishaka nk'uwagitaye
Ngo kikubere inshuti mu rugendo
Komeza usenge ukaze umurego

Komeza usenge ukaze umurego
Ibyo ukoze byose bibe isengesho
Bityo iyo ntwaro ikubere inganzo
Uri mu byiza ndetse no mu byago

Wowe wabonye ko bidakwiye
Gutunga byose ubuze urukundo
Ishusho y'Imana yo yaguhanze
Komeza usenge ukaze umurego

Wowe wabonye ko bidasobanutse
Gucya ku mubiri roho idakeye
Ukagenda wera nk'imva nshyashya
Komeza usenge ukaze umurego

Komeza usenge ukaze umurego
Usaba ibyo byose biguha umukiro
Ubyitoze kugeza ubitoye
Nibwo uzashima ko ufite ibanga

Nibwo uzatura harya dushaka
Rya juru ryiza twe turirimba
Ndavuga intaho y'abatsinze
Iyi si dutuye idakozwa icyiza

Nibwo uzishima ubuziraherezo
Kuko uzashimwa na Mwimanyi
Umenya byose n'amaherezo yabyo
Uko ibihe bigenda bikura ibindi

Komeza usenge ukaze umurego
Uhigike impamvu nyakibi atanga
Zisubiza inyuma umukiro ugusanga
Ubwo zikagutoza guta umurongo

Shikama usenge usaba Imana
Ubufasha bwayo bukomeza muntu
Bukamurenza aho abona byanga
Ubwo akagana Imana ikize ku buntu

Komeza usenge uzira kuryarya
Udategeka Imana nkaho uyigenga
Uyiginge, uce bugufi usenga
Hamwe n'ukwemera uzabironka

Komeza usenge usabire bose
Ubanze ushimire ibyo yaguhaye
Wigorore n'abo mutajya imbizi
Ukore ibineza Rugira byose

Komeza usonzere uwo mugenzo
Umwe Kristu adutoza twese
Ngo tuwutore uduhe umutsindo
Igihe uturanga muri byose

Komeza urinde roho yawe
Gucika intege ngo ubure gusenga
Komeza urinde ubuzima bwawe
Gukunda ibintu butarimo Imana

Uzabikora urimo gusenga
Uhimbaza Nyir'ugusengwa
Imana mu Butatu budatana
Yo itwegera ngo tube indatana

Komeza usenge ni rwo rugendo
Rwo kwegera Uwatwihaye
Uzirikane ko ari bwo bugingo
Ku babikora batajijisha

Niba utabikora waratanzwe
Gira bwangu bitagucika
Ugasezera wegukira ibyago
Kuko utakoze birya ugomba

Pfukama utuze ubwo mushyikirane
Wowe n'Imana izira guhendwa
Uyture intege nke zawe
Ufatanye na yo gufata umugambi

Humura ntabwo iri bukunene
Uzira ibyo ukunda bitayikesha
Iragukunda kuruta uko ukeka
Ngaho senga irimo kukumva

Tangira usenge usaba imbaraga
Udasize urukundo rwo gusenga
Isengesho rirangwa n'ibikorwa
Birya biranga koko abasenga

Nawe usenga nturi umwere
Ntukirare ngo warabitoye
Hato satani atabigutesha
Akagutwara ahazira abere


No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...