Sunday, April 12, 2020

SIGAHO !


UMUVUGO - SIGAHO, Twishime Elias



Sigaho kwishuka wibeshya
Sigaho kwiyica wishora
Wishinga ubudashishoza
Ngo urashaka guhora ushimwa

Sigaho sezera ubudasubira
Sohoka wemye ubudakumirwa
Hato utazisama usandara
Isi n'abayo bakagusenda

Sigaho kwigira ntibindeba
Sigaho kwigira uko udakwiye
Kumwe wibeshya ko bigukwiye
Harya wiroha wiyahura

Sigaho rwose ntibigukwiye
Kwishinga ibiriho byose
Ngo bikugenge ubure gutaha
Sigaho ibyiza siko bigenda

Sigaho kwinjira wububa
Sigaho kwihisha abakureba
Utirinda ibiguhumanya
Barya usanga batagushima

Sohoka wanga kubisubira
Bibise byose biguce hirya
Unyure hino ho hagukwiye
Urahasanga Muhorakeye

Muhorakeye urahamusanga
Abigutoze ubone umurongo
Ubishime ugire ubugingo
Maze ubitore ushire agahinda

Wowe ukereye gusamara
Ugasama byose ubudakenga
Ugahora ukereye kwakira
Sigaho udatora n'ibigutwika

Ni wowe mbwira ntasize abandi
Abasama byose nk'akabindi
Bikabahinduka bibangiza
Ubwo bagatora iyo kwangara

Wowe ukereye kwangara
Ukazira intaho utabuze aho uba
Mugashubera ukazira iwanyu
Mukitwaza ko muri mu byanyu

Sigaho kugumya guhabara
Ngo uhore ugenda nk'amazi
Sigaho rekura ibyo bitindi
Bigutera guhora ubunga

Wowe uzira kugira icyo ugomba
Ugatereka inzara kurusha rusake
Ngo akazi kose ntikakureba
Sigaho ntawe ukora anebwa

Sigaho kurakaza abakubyaye
Reka guhemuza abakubonye
Mara agahinda abagukunda
Sigaho gukesha abakurerega

Sigaho kwiroha mu nyenga
Usanga impanga itazira impanga
Kebuka urebe iruhande rwawe
Urahasanga umutimanama

Sigaho kwigira mbuzubwenge
Hato udatera urupfu ibitwenge
Emera wake urupfu umuringa
Usange Yezu aguhe uburanga

Sigaho kwishira mu birere
Usabira ibyo wita iminyenga
Bikagutumbagiza ubireba
Bikakugusha iyo rushira imbehe

Sigaho kwambara ibitagukwiye
Ibyo bikurata uko umeze kose
Sigaho kwambara ubusa ureba
Butagutwara uko isi ibishaka

Sigaho guhobera ibihombanya
Reka guhonga abaguhonyora
Bamwe utaaka bagutaranga
Barya bose bagutobanga

Sigaho kumvira abatakuvura
Reka kugana abatakuganza
Ngo bakugarure ubuze ubwenge
Ngo muhuze isi muyigenge

Sigaho musore usora ibyo atunze
Usesera hose usa n'umusambi
Kuko utora ibyo utataye
Ukabitorana n'uwitaye.

Sigaho kwirirwa mu bakobwa
Ngo mwiyandarike mube inyanda
Sigaho gusanga ibigusasangiza
Ibyo bigusanga bigusesereza 

Sigaho kwisiga ukisanga
Kandi ufite abagusanga
Bagusangiza iby'urukundo
Bakagutoza kugira umurongo

Sigaho kwiyanga ugikundwa
Sigaho kugenda bakigushaka
Sigaho kumvira abakugusha
Komeza wumvire Inkuru Nziza

Komeza wumvire ibyo igutoza
Ubikundire umucyo wabyo
Ubyakire ubibemo intyoza
Ubibatoze bamenye ibyawo

Sigaho kwanga ubuzima bwiza
Womongana ahataba itabaza
Ngo rigutabarize utakibasha
Igihe amaso yaheze mu mva

Sigaho kumva ibatukureba
Sigaho gukunda ibitaguhanga
Bigahangamura iyo uhanze
Bikaguhagika mu byo wanze!

Sigaho kuyoba uyoboza
Komeza wihunga Ruhanga
Yoboza abakereye kumusanga
Bamusanganiza ibyo ashima

Sigaho guhunga Imana
Ngo urahangira iyo ugenga
Ngo uyigengane ububi bwawe
Bityo mujyendane mu byawe

Sigaho gushavuza utagutanga
Ngo wegukire ibigusanganira
Ibikugomba wanyuze hirya
Igihe wacitse ugana ishyanga

Sigaho rwose sanganira Data
Uje ugusanga ngo akuraruze
Data wakuremye agukunze
Akakugenera uwo kugucungura

Sigaho guhoza mu gahinda
Uwagukunze kuruta byose
Uwagucunguje umusaraba
Akakwiha ngo umunyure wese

Sigaho kuninira umurengezi
Roho w'Imana We muvugizi
We uturinda turi mu b'isi
Akadutoza kutaba ab'isi

Sigaho kwigira nk'impfubyi
Hato utabesha ko ubura umubyeyi
Kandi dufite Mariya mwiza
Umubyeyi uhora aduhakirwa

Sigaho kwihimbira impamvu
Ufite ibikwiye ngo ukore neza
Uharanire kuba mwiza ukora ibyiza


No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...