Thursday, October 18, 2018

mu buzima, wihubuka



Mu buzima, wihubuka

Wihubuka ngo wegukire abaguhiga. Wikwijugunya mu baguhigiraga, barya bari barabuze uko bakubona. Wisabira ibyo wanze ngo usange uwo utiyumvamo, witwaje kubura uwo washakaga. Tekereza neza; urebe kure bityo woye guhubuka. zirikana ko iyo ukoze ikintu uhubutse, udatana no guhura n’ingaruka utari witeze nuko kwicuza bikagutaha, bikakubera inshuti ikwibutsa gushishoza, nyamara ibikora amazi yarenze inkombe. Nshuti, tsinda ubwoba; wamagane kwiheba muri wowe kuko aho biganje integenke, guhubuka no gutera intambwe njyanyuma birengera muntu. Ubufiteho ubutoni, imigambi ye ntigerwaho. Arangwa na ‘Have ntiteranya’ imuheza mu nzu yo kutavugisha ukuri no kugukomeraho. Bene uwo asa n’umwana wikinga mu nyuma za nyina, atinya ko abandi bamubona, nyamara ab’inyuma bose bamuruzi.

Gutundukana, byaterwa nawe cyangwa na we, ntibivuze ko bikurangiriyeho. Wivuga uti “ijuru rirangwiriye, bincikiyeho, sinzabona undi cyangwa sinkikunzwe ukundi. Ubanza ahari Imana yankuyeho amaboko.” oya, sigaho! Ni wowe Imana ibwira iti “Witinya, kuko ndi kumwe nawe. Wikwiheba kuko ndi Imana yawe; Ni byo rwose, ndagukomeje, ndagutabaye, nkuramize ukuboko kwanjye kurenganura[1].” Erega, uri umuntu nk’abandi; ukunzwe n’Imana, kandi uri uwo kubahwa. Bizirikane bityo utsinde gucika intege no guhubuka.

Mu gihe bibaye, emera ko bibaho kandi ubyakire nk’ikigeragezo uhamagarirwa gutsinda. Ntawamenya wasanga ari byo bizaguhesha umugisha. Fata umwanya wo gutuza no gusubira mu mubano wanyu kugira ngo ubashe gutahura neza impamvu nyamukuru y’uko gutandukana. Irinde kwicuza ibyiza wakoze, kuko nubwo mushwanye, bizamuhora mu mutwe igihe cyose agutekereje kandi n’Imana yarabigushimiye, kuko byahamije ko uri umwana wayo wo kwizerwa. Ibidakwiye mwiroshyemo ubizibukire, utangire urugendo rushya mu buzima ruguha gushimwa, maze uko ibihe bihita, aka Yezu, ukure wunguka ubwenge n’igihagararo kandi unogeye Imana n’abantu[2]




                                   
                 


[1] Iz. 41,10
[2] Soma Lk. 2,40.52

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...