Monday, October 15, 2018

DUSABIRE ABARWAYI





DFATANYE, DUSABIRE ABARWAYI


 
Urugero rw'abasenga neza

Nyagasani Yezu,



  1. Wowe wamenyesheje muntu ko uri inzira, ukuri n’ubugingo; Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  2. Wowe wasezeranije ubuzima abakomera ku ijambo ryawe, uti “ukomera ku magambo yanjye, ntateze gupfa bibaho (Yh.8,51)”; Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  3. Wowe wabwiye Israheli uti “uri umuryango wanjye; naragutoranije, aho kugutererana (Iz.41,9)”; Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  4. Wowe wabwiye Israheli uti “witinya, kuko ndi kumwe nawe, wikwiheba kuko ndi Imana yawe (Iz.41,10)”; Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  5. Wowe wakijije Azariya umuriro w’itanura, akagusingiza agira ati “nibumirwe bose abagirira nabi abagaragu bawe, nibakorwe n’ikimwaro, ubuhangange bwabo buyoyoke kandi bacike intege (Dan.3B 44); Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  6. Wowe wahaye umugaragu wawe Yobu kongera kunezerwa nyuma yo kugukomeraho mu bigeragezo; Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  7. Wowe wujuje ibyavuzwe n’umuhanuzi Izayi ngo “imbaga yari yifungiye mu mwijima yabonye urumuli rutangaje n’abari batuye mu gihugu gicuze umwijima w’urupfu, urumuri rwabarasiyeho (Mt.4,16)”; Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  8. Wowe wasubije ubuzima ikimuga ku ruzi rwa betesida, uti “Haguruka, ufate ingombyi yawe maze utahe (Yh.5,8)”; Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  9. Wowe wasubije Lazaro ubuzima, umunyesha abantu ko indwara arwaye atari iyo kumwica ahubwo iyo kugaragaza ikuzo ry’Imana no guhesha ikuzo Umwana wayo (Yh.11,4); Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  10. Wowe wirukanye roho mbi, bityo ukuzuza ibyavuzwe n’umuhanuzi Izayi ngo “Yatwunamiye mu ntege nke zacu, yigerekaho n’indwara zacu(Mt.8,17)”; Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  11. Wowe wakijije abarwayi benshi bajahajwe na roho mbi; Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  12. Wowe wagiriye impuhwe umubembe ugutakambiye (Mt.8,2); Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  13. Wowe watumenyesheje ko uzadukiza abanzi bacu, ukatugobotora mu nzara z’abatwanga bose (Lk.1,67-754); Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  14. Wowe wavuze uti “ndi Uhoraho, jyewe ubwanjye, ntawundi Mukiza, utari jyewe (Iz.43,11)”; Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
  15. Wowe watwigishije gusenga tugira tuti “...Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukuze ikibi(Mt.6,13)”; Abarwayi bose nibagukeshe umukiro
     
    Dusabe:
     
    Mana yanjye, giririra izina ryawe maze utabare abarwayi bose, koresha ububasha bwawe maze ubarenganure. Bakize uburwayi bubashikamiye kuko ari wowe beguriwe; ni wowe biringiye kandi bambaza Mana y’ukuri, Mana Nyir’ubugingo. Abana bawe bagutakambira ubahe ubuzima n’umukiro wawe ugiriye Mwana wawe waje kuducungura na Roho Mutagatifu, mbaraga z’abemera, mukaba Imana imwe mu butatu butagatifu, Amina.
     
    Mpuhwe z’Imana;


  1. Wowe mizero y’abarwayi n’imbabare, turakwiringiye.
  2. Wowe muhoza w’imitima ifite intimba, turakwiringiye.
  3. Wowe mizero y’abihebye, turakwiringiye.
  4. Wowe uduhora iruhande, turakwiringiye.
     
    NZARIRIMBA ITEKA RYOSE IMPUHWE ZAWE, NYAGASANI

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...