Bavandimwe, hano dutuye si iwacu, iyi si
tuyituye turi abagenzi bagana, ahasendereye ibyiza. Ni mu ijuru nk’uko
tubiririmba tuvuga tuti “twaremewe kuzajya mu ijuru niho twese tuzishima
iteka.” Isi itwakira tuvuka, ikaducumbikira bamwe mu byishimo, abandi mu
magorwa no muri byombi. Uko twabaho kose iherezo ni rimwe; urupfu rutuvana kuri
iyi si, tukajya mu bundi buzima. Ibyo bigatera abasigaye umwijima n’agahinda,
bugasa nk’aho bugorobye iwabo, aha ni ngombwa ko twibuka gutumira Nyagasani ngo
abane natwe, abe mu rugo rwacu, mu buzima bwacu no mu bikorwa byacu. “Gumana
natwe...(Lk.24,29)”. Koko Yezu Kristu
atanga ibyishimo kandi ‘nta muntu uhejwe ku byishimo Nyagasani atuzanira’[1].
Ni We bugingo. Igihe imibereho itwerekeje mu kababaro, dukomere, twakirane
gikristu uwo musaraba. Ntibitubere impamvu yo gucika intege no guhunga Umukiza
ahubwo tube nka Simoni Petero wavuze ati “Nyagasani twasanga nde wundi ko ari
wowe ufite amagambo y’ubugingo (Yh.6,68).” Twe twaremeye kandi tuzi ko Yezu ari
isoko y’ibyiza byose bibaho, aba hafi y’abashavuye, ab’intege nke, intabwa,
insuzugurwa n’abarengana, bamwiyambaza. “Nimusubize amaso mu bisekuruza bya
kera, murebe: ni nde wiringiye Uhoraho, maze agakorwa n’ikimwaro? cyangwa ni
nde watinye Uhoraho maze akamutererana? ni nde wamwiyambaje akamusuzugura?
(Sir.2,10)” Nta n’umwe, Imana yacu irashoboye!
Ibigeragezo bica intege nyamara kubikomeramo
ni byo Nyagasani adusaba kandi birashoboka. “Koko uwiringiye Imana agera kubyo
we yabonaga ko bidashoboka, kabone n’iyo yaterwa ubwoba ate, ntiyigera acika
intege na busa (Mtg.Filomena).” Intumwa n’abahanuzi, abahowe Imana
n’abatagatifu barabishoboye. Bikira Mariya natubere urugero mu kuba inshuti
z’umusaraba kuko yabaye hafi y’Umwana we mu bubabare n’urupfu bye. Yezu twemeye
ni we rugero rwacu rudasumbwa. Ibigeragezo ni byo musaraba wacu. Nk’uko uwa
Yezu wamugejeje ku mukiro w’izuka, ni nako bizatugendekera niduheka iyacu nka we,
tukarangwa n’isengesho, urukundo n’ubwiyoroshye tumurangamiye, koko rero,
Nyagasani yabwiye Mtg.Veronika ati “uwiyoroshya nzamutuza mu mutima wanjye”
(Diario, t. ler, p. 373). Nimukomere ku ijambo ry’Imana kuko ari irinyabuzima,
(Heb.4,12) kandi muhugukire kubaho mumurikiwe n’Ivanjili, “icyo twifuza ni uko
buri wese yakomeza iryo shyaka rizamugeza ku ndunduro y’ibyo yizeye
(Heb.6,11)”. Bavandimwe, nimukomere, muzirikane ko Yezu yatsinze urupfu
akazuka; “nk’uko twemera ko Yezu yapfuye kandi ko yazutse, ni nako abapfuye
bamwizera, Imana izabazura maze ikabashyira hamwe na We. Murajye rero
muhumurizanya muri bene ayo magambo (1Tes.4,14.18)”. Muterane inkunga mu ntege
nke zanyu kandi “Mujye muhora mwishimye, musenga ubudahwema, mushimire Imana
muri byose kuko ari byo ibashakaho muri Yezu Kristu (1Tes.5,16-18)!”
Nimukomere kandi
mukomere ku masezerano ya Batisimu yo shingiro ry’andi yose. Muzirikane ko ‘kubera batisimu twahawe, twiyemeje kuba
abogezabutumwa (Echo-Mission, no64, P.15)’, bityo twiyimbire niba tutamamaje
Ivanjili. Nimwihatire gutsinda ibigeragezo bikereye kubaca intege
no kubatatanya, muhanze amaso Kristu utaraheranwe n’urupfu. muzirikane ko ukwitagatifuza nyako kudatana n’ibigeragezo
kuko arimo kwigaragariza. “ukwitagatifuza kw’ukuri, nk’uko Yezu Kristu
yabibwiye Umuhire Anna Maria Taïgi, ni ukwihanganira ibigeragezo by’imbere
-ibya roho-n’ibyinyuma -iby’umubiri.” (Vie par Mgr Luquet, ch.13’)[2].
Bavandimwe, ‘reka twishyire mu maboko y’Uhoraho, twoye kwiringira abantu, kuko
ari we Nyir’ububasha, akaba na Nyir’impuhwe’ (Sir.2,18)! Kandi nitugera aho
tubona ko isi itwibasiye, tuzazirikane aya magambo y’umuhanuzi Izayi; “Nimujye
imigambi ariko izapfa ubusa. Muvuge ayo mushatse yose ariko nta cyo
bizabamarira kuko Imana turi kumwe (Iz.8.10)”. Imana ishobora byose ibane namwe
mu bihe byose na hose; ububasha bwayo nibubabere ikiramiro! Gumana natwe
Nyagasani!
[1] PaUL VI, Exhort. Apost. Gaudete in
Domino (9 Mai 1975), n. 22: AAS 67 (1975), 297.
[2]
Abbé Auguste Saudreau, o.p. Recueil d'Apparitions de Jésus aux Saints et aux
Mystiques, livre édité en 1882 sous le titre : Les Divines Paroles ou ce que le
Seigneur a dit à ses disciples dans le cours des siècles chrétiens, CHAP. XVII
no 34
No comments:
Post a Comment