Thursday, April 27, 2017

gusohoka mu cyaha



Icyaha ni iki?

Icyaha ni igikorwa umuntu akoze kidaturutse ku kwemera, ukwmera gukeshwa kwakira Inkuru Nziza, bikaba igikorwa cyose kinyuranije n’amategeko Imana yadusabye kubahiriza yifashishije umugaragu wayo Musa ku musozi wa Horebu n’andi mabwiriza tuba twishyiriyeho tukayemeza. Icyaha kandi ni igikorwa  kidutandukanya n’Imana kitubuza kubahiriza itegeko rya Roho twishingikirije impamvu zidafututse zishingiye ku byifuzo by’irari ry’umubiri wacu. Icyaha kijyana no kwimura Imana yaguhanze mu buzima bwawe, ukimika indi mana ihuje n’ibyifuzo bibi byawe,  gukora icyaha ni ugusuzugura Umuremyi n’Umugenga wa byose ugasigara ugengwa n’ibiremwa byaremewe kugengwa nawe. Icyaha ni igikorwa kikwambura ubugingo kikagukururira mu rupfu. Uwareba hirya no hino, agatekereza ku byirwa bibera ku isi, ashobora gutekereza ko urukundo rwahariwe ikibi naho icyiza kigashyirwa inyuma, kigatereranwa nk’ikitagira agaciro.
photo source;internet

Urukundo rwahariwe ikibi

Uko umuntu agenda arushaho kwiyegurira icyaha ni nako na cyo kigenda kirushaho kumwegukana kimuhuma amaso y’umutima: akabura ubwenge ari kwiga no kuminuza, akaba ikirumbo ari inkumi cyangwa umusore wakagombye kurushinga akibaruka, akaba umupfu ari umubyeyi ubereye kurera no kwizihiza urugo, ugasanga umuntu arannyegwa n’abo abyaye, akagirwa inama n’abo yujukuruje. Bene uwo ikimutera umuneza kibonaka muri ibi cyangwa kikaba kibishamikiyeho:
·         Ubusambanyi nyirizina n’ibikorwa bijyana na bwo
·         Gutungwa n’utw’abandi , gutungwa n’ibyo atakoreye
·         Guhuguza
·         Kubatwa n’ibiyobyabwenge
·         Kuragura no kuraguza
·         Kwiba no kuriganya…

Mu mpamvu zituma umutu akunda gukora icyaha, harimo kudatekereza neza no gushigikira intege nke ze aho kuzikomeza mu kwemera, mu rukundo n’iyogezabutumwa. Nimucyo turebere hamwe zimwe mu mpamvu zituma abantu baryoherwa  n’urupfu, bagahunga ubuzima ku bushake bwabo cyangwa bibagwiririye bakabikomeza bibwira ko bazafata umwanzuro wo kubisohokamo nyuma nyamara bakaneshwa na byo.

Icyaha gikekwaho uburyohe

Hari ibyaha usanga abantu batekereza ko bitanga uburyohe n’umunezero. Iyo usesenguye usanga bitanga umunezero ariko utaramba,wa wundi usimburwa no guhangayika guturutse ku kwicuza icyatumye ubyirohamo; muri byo twavuga nko gusambana no gukoresha ibiyobyabwenge. Ibi byaha kandi usnga abenshi babyirohamo igihe bemeye kugirwa inama zipfuye n’ababatanze gupfa bahagaze, bajyenda wagira ngo ni abantu kandi ari urupfu rwambaye isura ya muntu. Igisubizo abo bamaze kwangirika bahurizaho ni ugushimisha umubiri. Gushimisha umubiri si icyaha, icyaha ni uburyo wakoresheje uwushimisha. Uburyo bubereye mu gushimisha umubiri wacu ni ubwo tubwirijwe na Roho w’Imana bugashimwa na  Yezu kuko n’ubundi uyu mubiri ari urugingo rwa Kristu n’ingoro ya Roho Mutagatifu, bityo ukaba ugomba guhora ukeye kandi ukereye  kwakira uwo Roho ugomba gucumbikira no kuba urugingo ruzima rwa yezu kristu.

Icyaha gituma bamenyekana

Hari ubwo umuntu akora icyaha abigambiriye kugira ngo bamumenye, abe ikirangirire kandi ahembwe;ibyo bikamutera kubahwa cyangwa gutinywa na benshi, aha twatamga urugero nko kwica no kwiba: Umuntu aricara agacura umugambi wo kugaragaza ubwenge bwe, ibyo yavumbuye, agakoresha ikoranabuhanga asahura banki, bamara kumufata akaba ikirangirire rimwe na rimwe bikanamubera impamvu yo kugororerwa. Umuntu yakagombye gutekereza cyane kandi neza mu gushaka uburyo buboneye bwo kugaragaza ubwenge bwe atabinyujije mu bikorwa bibi binashobora kumuvutsa ubuzima mu gihe afatiwe mu cyuho cyangwa akagerageza guhunga.

Kameremuntu

Umuntu afite kamere y’inyantege nke imukururira mu gukora icyaha kurusha uko imwerekeza mu nzira y’agakiza, n’ubwo bimeze bityo, twibuke ko umuntu yaremenwe umudendezo kandi ahabwa ubwenge bugomba kumufasha guhitamo hagati y’ikibi n’icyiza. Ibyo bikabera mu mutima we ugaragara nk’ugizwe n’ibice bibiri cyangwa imitima mito ibiri ikorera hamwe ariko igakora mu buryo bunyuranye. Umwe uti kora ibi ureke biriya, undi uti kora biriya ureke ibi, nuko umuntu  agahitamo neza cyangwa nabi.

Umutima w’umuntu usa n’ufite ibyicaro bibiri; kimwe gicumbikiye Roho wa Nyagasani kikarangwa no guhora kitugira inama kikanatwemeza aho twahemutge, ni umutimanama utubwiriza ibyo  Roho ashaka, Ikindi gice ni cyo kidukururira mu busabane na Nyakibi kigakora nk’icumbi rya shitani yo ishimishwa no kudutanya na Rurema. Umuntu ntagomba kwemera kugengwa na kamere, ari byo kugengwa na Sekibi, ahubwo nagengwe n’itegeko ry’umutimanama mu mbaraga, ubushake n’ubwenge bye byose byunganiwe n’isengesho ry’ukuri.

                           Gutekereza nabi

Indi mpamvu ituma umuntu abatwa n’icyaha ni ukudatekereza neza. Hari abantu batagira umuco wo gushidikanya no gusesengura ku byo bumva, bavuga cyangwa babona bigatuma basabira ibyo  bahuye na byo byose nk’isuri. Dufate urugero: 

umuhungu abana n’undi ngo bitange iki ? umukobwa asanga undi ngo bamare iki? Umuntu akabwirwa ko atakunda undi atamusoma ndetse ngo anamukabakabe mu mabere! Umuntu ntiyakwambara neza atanitse amabere! Umuntu yakubwira ko agukunda kandi yanga kuryamana nawe! Abantu, mu kwirinda sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, inda no kubyara, basigaye bahitamo kwimara irari bashishirana (Carresser) bikinisha (Mastrubation), ng’ubwo kandi bubahirije itegeko ry’Imana  ryo kudasambana! Abantu barakuramo inda nk’ukuramo umenda! Ibi byose kimwe n’ibindi bitarondowe hari ubwo byemerwa n’aboshwa na rukoramahano nk’ukuri kugomba gukurikizwa kubera ko batabitekerejeho kuburyo bwimbitse ngo bumvire umutimanama wabo, niba bakiwugira. Nuko umukobwa akambarira ubusa umuhungu yibwira ko ari gukuza no gukomeza urukundo nyamara nya musore agatinzwa no kumubona kugira ngo batandukane. Bavandimwe nimucyo dutekereze  mu buryo bunenga kandi busesengura, tumurikiwe na roho Mutagatifu ni bwo tuzatandukana n’icyaha kiri kugenda gihindura isura uko imyaka igenda ihita. Nyagasani natumurikire kugira ngo tubashe gutekereza neza, gutahura icyha mu masura yacyo, kugihunga, kucyamagana no gutera intambwe tugisohokamo duhamya ibirindiro mu nzira y’agakiza.

GUSOHOKA MU CYAHA   

Iyo umuntu akoze icyaha igihe kirekire, ageraho akagifata nk’icyiza kuko icyiza nyacyo kiba cyaramuhunze, agasigara ari indiri y’icyaha ari byo kuvuga indiri ya Sekibi. Ni byiza ko umuntu yanga icyaha,akacyirinda mbere yo kugushwa na cyo; mu ntege nke ze agomba guhora ababajwe no kugirana ubusabane n’icyaha kandi agahishikazwa,  mu mbaraga ze zose, no kutazagisubira ukundi igihe yakiguyemo. Umuntu, akurikije inama nziza akesha abavandimwe cyangwa abiyeguriye Nyagasani, nyuma yo kugaragaza icyaha yakoze uko kivugwa atagishakiye izina nyoroshacyaha, Ashobora kugisohokamo  yitabaje ububasha bw’Imana buherekeza umuhati we. 
 
Kuvuga icyaha wakoze, utagerageje kugihindura cyangwa kukivuga mu mvugo yoroheje, imbaraga ukoresha mu guharanira icyiza binyuze mu bikorwa n’isengesho ni byo ntwaro ya mbere mu gusohoka mu cyaha cyakubase. Ibi bikaba ingirakamaro rwose mu gihe uwabaswe n’icyaha agaragaje abamwosha kandi akazibukira kongera gukururukana na bo ukundi ahubwo agaharanira imigenzo myiza idatana n’isakaramentu ry’imbabazi.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...