Ijambo rya perezida ku rwego rwa Paruwasi
Bavandimwe,
kuri uyu munsi, twebwe abagize Groupe Vocationnel La Porte Du Salut twahuriye hamwe
kugira ngo dushimire Imana kubyo tumaze kugeraho tubikesheje ubufasha idahwema kugoborera
bene muntu. Uyu mwaka twasoje udusigiye amatsinda yita ku mihamagaro mu
masantarali hafi ya yose ku kigero cya 98%. Ngiyi impamvu y’ibyishimo byacu.
abayobozi ba Groupe vocationnel hamwe na bamwe mu bagize itsinda. |
udahwema kutuba
hafi, kuburyo wakeka ko nta zindi nshingano zikomeye afite, Imana imukomereze uwo
mutima w’ubwitange n’urukundo. Ntitwabura kandi gushimira ababikira badahwema kutwereka
ko badukunda kandi badushigikiye, kimwe n’abandi bose batugenera aho gukorera
mu masantarali atandukanye. Namwe babyeyi bacu mwemera kuduha umwanya wo guhura
n’abandi ngo tuganire ku muhamagaro wa muntu, turabashimiye.
Kubaduteraniye
aha dushimira Imana, bituruka ku kuba twarumvise icyo Imana idusaba, ndetse tukaba
tuzirikana ko muri batisimu twasezeranye kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu
no kumwamamaza; turabizirikana, tukageragezakubishira mu bikorwa twunze ubumwe na
Yo kuko tuzirikana ko byose bihira abakunda Imana. Abakunda Imana barangwa no
gushira hamwe, kwizerana, kababarirana, guhugurana no gukorera hamwe bagamije kugezanya
ku mukiro Imana itanga, kuko umukiro w’Imana Atari ubwiru ahubwo ni umukiro udasigana
n’uw’abavandimwe, ubukungu buhebuje kandi ubwo ubukungu ntawe ukwiye kubwikubira
ngo abuhindure nk’akarimake asoromamo imboga igihe yishakiye! Umukiro Imana itanga
uryoha usangiwe!
bamwe mu bitabiriye umunsi mukuru |
Bavandimwe munyemerere,
nsoze nsaba abayobozi ku nzego zombi gukomeza gukorana umurava n’urukundo ubutumwa
bwabo, baharanira gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo duhura na byo hagamijwe guteza
imbere roho zacu n’iz’abavandimwe Nyagasani aduhuza na bo. Ndangije nsaba ababyeyi,
abayobozi badushinzwe, ababikira n’abasaseridoti gukomeza kutuba hafi nk’uko babisanganwe.
Imana ibahe umugisha!!
No comments:
Post a Comment