TWISHIME
ELIAS
Byumba,
Ku wa 12 Mata 2017
LA PORTE DU
SALUT; “IREMBO RY’UMUKIRO”
Ct: 0722574426 /
0725074426 /eltwishime@gmail.com
Ku bavandimwe bo mu itsinda ryita
ku mihamagaro: Santarali
BUNGWE
Impamvu:Intashyo
Bavandimwe nkunda, Kristu Yezu akuzwe!
Nishimiye
kubandikira, mwe dusangiye umuhamagaro, mbatashya kandi mbifuriza gukomera muri
Yezu Kristu duhamagarirwa gukurikira no gukurikiza. PASIKA NZIZA kuri mwese!!
“Imana
ihamagarira abo yaremye bose kuyikunda, Imana ihamagarira bose kugera ku
butagatifu, ubutungane no kuyikurikira ndetse no kubaha ugushaka kwayo,”(byanditswe
n’Umuhire Charles de Foucauld). Ngibyo ibyo mbifuriza kandi nanjye ni byo
bimpora ku mutima, kabone n’ubwo nabusanya na byo; gukurikira Yezu Kristu
wigabije urupfu ku bushake, Uwapfuye akazuka, no kumwamamaza tumebera abahamya
n’abagabuzi b’indahemuka mu bye ni byo tugomba guharanira. Nimukomere rero
kandi mukomere ku masezerano ya Batisimu kuko ariyo andi masezerano yose
ashingiraho. Mujye mbere mu gusobanukirwa n’icyo umuhamagaro uvuze mu buzima
bwanyu, muzirikana ko buri bwoko bw’umuhamagaro bugira umusaraba, bityo
mushobore guhangana n’ibigeragezo bigambiriye kubaca intege no kubatatanya
muhanze amaso Kristu utaraheranywe n’urupfu. Muvandimwe, zirikana ko “Nuba
ikigwari amakuba yaje, ubutwari buzaba ari ntabwo,”Imig.24,10.
Gukorera Imana
bijyana no guhora wishimye, atari uko wahuye n’ibyiza gusa ahubwo ari uko
wakiriye ibyo byose bikurushya, ukabyakira kubera uwo wemeye. Nimukomere kandi
mwireme agatima kuko Nyagasani azabahembera ibyiza mukora, kandi mbere y’ibyo
byose, musenge Umusumbabyose, kugira ngo abayobore mu kuri, Sir.37,15.
Nishimiye kongera kubahumuriza no kubakomeza mu ngorane muhura na zo, cyane
cyane iziturutse mu itsinda ryacu, nimuharanire kubanirana neza no kuba
abagabuzi beza b’amabanga y’Imana, bagabura mu rukundo no mu bwiyoroshye.
Abenshi duhuriye ku butumwa bwo kwiga; ngaho ahantu tugomba guhera twitoza kuba
abatagatifu. Uwiga neza, akirinda kurangara, gukopera no kugira uruhare mu
bindi byose byabangamira imyigire ye, uwo aba ari mu nzira nziza yo kugana
Imana; ntimugatekereze ko ubutungane tubukorera gusa mu masengesho, mu missa no
mu bindi bikorwa bihambaye ngo mwirengagize udukorwa duto two tugomba kubamo
indahemuka kugira ngo Data azadushinge ibikomeye. Mutagatifu Tereza w’Umwana
Yezu na Mutagatifu Elizabeti batubere urugero mu kwitagatifuriza aho turi hose.
Nkuko mperutse
kubibandikira ze, ntimukirengagize
gusenga no kwisunga Roho Mutagatifu ubutaretsa. Utumikira uwo badaherukana
aramubeshyera, mubimenye guhorana n’Imana ni ugusenga igihe n’imburagihe!Yezu
wazutse turakwisunze!
TWISHIME
Elias,
Umugaragu w’abavokasiyoneri muri Paruwasi Regina
Pacis Bungwe
No comments:
Post a Comment