Wednesday, April 19, 2017

ubutumwa bugenewe abavokasiyoneri



TWISHIME ELIAS                                                            Byumba, Ku wa 12 Mata 2017
LA PORTE DU SALUT; “IREMBO RY’UMUKIRO”
Ct: 0722574426 / 0725074426 /eltwishime@gmail.com

                                                                                               Ku bavandimwe bo mu itsinda ryita
                                                                                               ku mihamagaro: Santarali BUNGWE

Impamvu:Intashyo
 
 Bavandimwe nkunda, Kristu Yezu akuzwe!
Nishimiye kubandikira, mwe dusangiye umuhamagaro, mbatashya kandi mbifuriza gukomera muri Yezu Kristu duhamagarirwa gukurikira no gukurikiza. PASIKA NZIZA kuri mwese!!

“Imana ihamagarira abo yaremye bose kuyikunda, Imana ihamagarira bose kugera ku butagatifu, ubutungane no kuyikurikira ndetse no kubaha ugushaka kwayo,”(byanditswe n’Umuhire Charles de Foucauld). Ngibyo ibyo mbifuriza kandi nanjye ni byo bimpora ku mutima, kabone n’ubwo nabusanya na byo; gukurikira Yezu Kristu wigabije urupfu ku bushake, Uwapfuye akazuka, no kumwamamaza tumebera abahamya n’abagabuzi b’indahemuka mu bye ni byo tugomba guharanira. Nimukomere rero kandi mukomere ku masezerano ya Batisimu kuko ariyo andi masezerano yose ashingiraho. Mujye mbere mu gusobanukirwa n’icyo umuhamagaro uvuze mu buzima bwanyu, muzirikana ko buri bwoko bw’umuhamagaro bugira umusaraba, bityo mushobore guhangana n’ibigeragezo bigambiriye kubaca intege no kubatatanya muhanze amaso Kristu utaraheranywe n’urupfu. Muvandimwe, zirikana ko “Nuba ikigwari amakuba yaje, ubutwari buzaba ari ntabwo,”Imig.24,10.

Gukorera Imana bijyana no guhora wishimye, atari uko wahuye n’ibyiza gusa ahubwo ari uko wakiriye ibyo byose bikurushya, ukabyakira kubera uwo wemeye. Nimukomere kandi mwireme agatima kuko Nyagasani azabahembera ibyiza mukora, kandi mbere y’ibyo byose, musenge Umusumbabyose, kugira ngo abayobore mu kuri, Sir.37,15. Nishimiye kongera kubahumuriza no kubakomeza mu ngorane muhura na zo, cyane cyane iziturutse mu itsinda ryacu, nimuharanire kubanirana neza no kuba abagabuzi beza b’amabanga y’Imana, bagabura mu rukundo no mu bwiyoroshye. Abenshi duhuriye ku butumwa bwo kwiga; ngaho ahantu tugomba guhera twitoza kuba abatagatifu. Uwiga neza, akirinda kurangara, gukopera no kugira uruhare mu bindi byose byabangamira imyigire ye, uwo aba ari mu nzira nziza yo kugana Imana; ntimugatekereze ko ubutungane tubukorera gusa mu masengesho, mu missa no mu bindi bikorwa bihambaye ngo mwirengagize udukorwa duto two tugomba kubamo indahemuka kugira ngo Data azadushinge ibikomeye. Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu na Mutagatifu Elizabeti batubere urugero mu kwitagatifuriza aho turi hose.

Nkuko mperutse kubibandikira ze, ntimukirengagize gusenga no kwisunga Roho Mutagatifu ubutaretsa. Utumikira uwo badaherukana aramubeshyera, mubimenye guhorana n’Imana ni ugusenga igihe n’imburagihe!Yezu wazutse turakwisunze!

TWISHIME Elias,



Umugaragu w’abavokasiyoneri muri Paruwasi Regina Pacis Bungwe

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...