Wednesday, April 26, 2017

Umuvugo: Mahoro yanjye



Umuvugo: Mahoro yanjye

Mahoro yanjye ko mbona umpunga
Buzima bwanjye ko mbona urenga
Oya simpunga njye nza ngusanga
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Ni jye ugukunda njye wakubyaye
Nkutesha kamere nkutoza iyindi
Ngo uhunge urupfu ugane ubugingo
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Ko nkukunda njye ntakuryarya
Nkagukiza nkubera Muganga
Ngo tubane nerza bizira uburyarya
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Tega amatwi utuze mbikubwire
Bitaba amabwire ubyiyumvire
Ibyiza nagukoreye ikanga
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Ni jye wakuremye ndakurinda
Utaranavuka sinagutaye
Aho uvukiye ndanezerwa
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Utaranabona sinakwinubye
Nakubyaye bundi bushya nkukunze
Ngo ube mu muryango w’abansenga
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Sinatereye iyo narakureze
Nkurinda gusonza ndakugaburira
Sinagutaye ahubwo narakurinze
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Umubiri wanjye sinawugukinze
Narawuguhunze ngo twibanire
Sinaguheje iwanjye ku meza
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Naraguhaje ngumya kurera
Nkutoza ibyiza ndagukiza
Ndanagukomeza ngo ujye guhamya ibyanjye
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Nakurinze ukiri urusoro
Ndakubyara ndakugaburira
Ndagukuza ndagukomeza
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Nubwo wankosereje ukampemukira
Ndihano mbwira icyo unshinja
Ngo twese dusabane imbabazi
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Terura umbwire ndi hano wese
Ushire agahinda unsangize ibyawe
Menye ibyo ushaka ngo uhore ukeye
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Nibyo mubyeyi sinakubeshya
Ndakubwiza ukuri kumwe udutoza
Nkurondorere byose usanzwe uzi
Maze mbone ngere ku ntsinzi

Sinarota nkubeshya uzi byose
Ngo nkwihishe kandi uba hose
Ngo nkere kukurushya ubasha byose
Iteka ryose ndetse na hose

Unyibukije byinshi wankoreye
Bintera kwibuka ibimbereye
Mbabazwa n’uko ntigeze mbikunda
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Batisimu yangize umwana wawe
Ibyo nkora bituma ncika iwawe
Kuko ibikorwa byanjye utabikunda
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

N’umwambaro wera wanyambitse
N’utuvuta twiza wansize
N’urumuri rwawe wangabiye
Nkaba ntazi iyo ibyo byose byarengeye

N’igaburo ryawe neguriwe
Ngo nshire umururumba nzire inzara
None nkaba nirirwa nangara
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Warankunze urabinyereka
Aho kurushaho kugushimisha
Ngo nkukunde ibi bizira uburyarya
Ndakurererega ndihaza

Ubuse kosntasonzeye iwawe
Ko ntacyo nkushinja utakoze
Mbura iki ngo ntore ibyawe?
Nyoberwa ahubwo igituma umpunga

Ese ko wandinze ukampa n’imbaraga
Ukanyiha udasize na Roho wawe
Ngo nkurye untunge nkuhumeke
Mba nekereza nte iyo nkuhunga?

Nanubu iyo ntuje nkagutekereza
Nkireba hose ninenga
Nkigenzura wese uko ngenza
Nyoberwa rwose igituma undinda

Ariko kandi nturi umubyeyi
Kuko ibyabo byose ntubiyobewe
Bo batanga batitanga
Ahubwo uri Imana

Ikikuranga ni urukundo
Imbabazi nyinshi n’impuhwe
No kuduhaza uduhumuriza
Ngo tukugarukire ritararenga

Mbabarira dawe wowe wambyaye
Nirengagije ibyo wankoreye mvuka
Mbirengaho ndaguhemukira
Nohoka mubyo wambujije gukora

Mbabarira Yezu wanyihaye
Ngo shire irari ntungwe nawe
Ngo nzire inzara umbere impamba
Sinaguhabwa ngo undamire

Mbabarira Roho nahawe na Rurema
Ngo nkumvire nkunde nkomere
Ngo ngukunde umpunde ingabire
Sinabikozwa ibyo kukumvira

Mumbabarire rwose naragomye
Kandi ukuri kwanyu ntaragukinzwe
Ngo mbone impamvu njye mu byanjye
Narakumenye ndakurerega

Mbabarira mubyeyi w’imico myiza
Nyoberwa rwose igituma unkunda
Ukandinda kubona ibinkwiriye
Byabindi by’abakugomeye!

Dore ndi hano nje wese
Nkusaba imbabazi ntiyererutsa
Nkusaba ubufasha burenze ubundi
Ngo mbone uko nahinduka ukundi

Ndabizi neza sinabishobora
Kugukorera wese nkuko ubishaka
Ariko kandi ndabyemera rwose
Ko ibyo n’ibindi mbishobozwa nawe

Ibyo nakoze ni byinshi
N’ibyo nijanditsemo ni uko
Bimwe birwanya ubukristu
Ariko nabuze ibyaruta ibyawe

Ntabyo nabonye ngo nkukureho umutima
Ngo nkureke burundu nigendere
Niyo mpamvu nsaba imbabazi
Ngo nzihabwe nkere guhinduka

Mbabarira none dore ndaje
Nje wese rwose na roho yanjye
Umpunde imbaraga nzinukwe icyaha
Mbone ngusange maze tubane

Iyi si ntuye mfasha nyihunge
Ndeke kuyikorera nkiyituye
Mparanire ibyawe nyurwe na we
Nizihirwe no kuba mu bawe

Dawe mwiza uzira uburyarya
Ndabikubwiye sinkubeshya
Ndabigusabye sinihenze
Ngo umfashe rwose sinshoboye

Dawe mwiza nje mbishaka
Yezu wanjye nje ngusonzeye
Roho nziza nkubere icumbi
Mariya mwiza nje nkugana

1 comment:

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...