Wednesday, April 26, 2017

Umuvugo: Mbese ubwo uzagarukira he?



Mbese ubwo uzagarukira he?

Ko wavutse witonda cyane
Ugakura bagushima
None ukaba utakirwiyambitse
Aho unyuze hose baguha induru
Mbese ubwo uzagarukira he?!

Ko bakubyaye bishimye
Unyuzeho wese abaha impundu
Mukaba mubana bashavuye
Unyuzeho wese abaha induru
Mbese ubwo uzagarukira he?!

Ko mbona winjira usohoka
Ugana umuryango uva mu gikari
Ngo ibyo yemwe ntibigira icyanga
Ibyo bagutoza bigutiza umurindi
Mbese ubwo uzagarukira he?!

Ko mbona wanga wiyumvira
Wiha gusesengura ukumvirana
Ukishinga ibyo wita kwigenga
Bikaguhinduka bikugenga
Mbese ubwo uzagarukira he?!

Ko wanga kumva ukumvirana
Ukanga kubona ukabonabona
Ukanga kugenda ugahobagira
Aho kuvuga ukarogombwa
Mbese ubwo uzagarukira he?!

Ko batisimu wayihawe
Mu ngabire nyabutatu tuzi
Ugakomezwa ngo ukomeze abandi
None ukaba nta rutege utentebutse
Mbese ubwo uzagarukira he?!

Ko wabatijwe twese tubyemeye
Ugahabwa urumuri rw’amahanga
Ngo rukumurikire iteka
None ukaba utagihweza
Mbese ubwo uzagarukira he?!
           
N’uwo mwenda wera wambitswe
Uranga ubusukurwe bw’umutima
Ngo uwurinde ubwandu bwose
None ukaba waramazwe n’ibizinga
Mbese ubwo uzagarukira he?!

N’ayo mavuta wasizwe
Amwe atagatifuza, y’ubutore
Ngo ukunde ugengwe n’Inkuru Nziza
None ukaba waramazwe n’umwera
Mbese ubwo uzagarukira he?!

N’ukuntu bambe uri mwiza
Umusore bashima mu buranga
Aho unyuze hose bakayaguhanga
Dore umuhungu utagira uko asa!
Mbese ubwo uzagarukira he?!

Nawe ubasumbya ubwiza
Mwali urondogoza abahungu
Ngo icyo nshaka ni ubukungu
Uje wese nkamukesha
Mbese ubwo uzagarukira he?!

Iyo Ukaristiya uhabwa
Ko ubikora nk’umuhango
Ukamiragura nk’ibijumba
Ubwo uzirikana ko ari Nyiribisingizo?
Mbese ubwo uzagarukira he?!

Ubwo iyo utuje ukigenzura
Mbese ukisenya ukitsinda
Usanga Yezu uwo wahawe
Umwemerera ngo akugenge?
Mbese ubwo uzagarukira he?!

Ko wakomejwe bambe
Ngo ube intumwa mugabo uhamya
Ngo ukomere kandi umwamamaze
None ukaba umurata ubusembwa
Mbese ubwo uzagarukira he?!

N’izo ngabire wahunzwe
Zirimo izituma bagukunda
Aho kuzikoresha usingiza Imana
Uzikoresha wibuza imbehe!
Mbese ubwo uzagarukira he?!

Ese ko udasabira abahise
Ntuzi ko Nyirububasha
Ari We wazuye Razalo
Amaze ine yose mu mva?
Mbese ubwo uzagarukira he?!

Ko washingiwe imbere y’abakristu
Mugasezerana mwembi babiri
N’iyo wirirwa iyo iheru
Ukaba udasiba kuyasubiramo
Mbese ubwo uzagarukira he?!

Mbe mugabo udashimwa
Umwe udasiba kuyaga urukobwa
Aho bwiriye niho urara
Aho wubatse ukahahunga
Mbese ubwo uzagarukira he?!

Umugabo n’uwo abyaye
Bagafatanya mu cyaha
Ngo n’iboyi baryese
Bakishimisha birimbura
Mbese ubwo uzagarukira he?!

Nawe mudamu bashima
Ngo ubwo ntawe ubikeka
Umugabo mwubahe ntankeke
Ahiherereye mbice bicike
Mbese ubwo uzagarukira he?!

Yewe mubyeyi ubyaragura
Ushuka abana ubangiza
Ayo mahano ukora ukwiye kurera
Uzirikana ko ufite abana?!
Mbese ubwo uzagarukira he?!

Ese iyo ukora ibyo byaha
Ngo ubwo kandi wikinze muntu
Ntuzi ko ahiherereye ku bantu
Ari ahirengeye ku Mana?
Mbese ubwo uzagarukira he?!

Ugusigwa byo ni ikizira
Uti ”ayo mavuta ndayarambiwe
Mu bice byinshi by’amasakramentu
Ndetse n’iwacu turisiga!”
Mbese ubwo uzagarukira he?!

Ariko ubundi nkwibarize
Iyo wakarabye ukisiga
Ntibucya ukongera ukiraba
Ngo bigaragare ko uri isimbi?
Mbese ubwo uzagarukira he?!

Nawe padiri, maseri na fureri
Urwo rwego rw’indakemwa urimo
Waruhawe utagenzwe
Ngo wirirwe urutesha agaciro?
Mbese ubwo uzagarukira he?!

N’iyo misiyo na karisime byiza
Ukagira n’umuhire wisunze
Wakurikije ibyo wisunze
Ukajugunya ibyo wishinga
Mbese ubwo uzagarukira he?!

Dore amagambo niyo agutunze
Ishyari inzangano byaragusaze
Ibyiza byose byaraguhunze
Agatsiko gatindi niyo ngoro yewe
Mbese ubwo uzagarukira he?!

Uri umukristu turakuruzi
Uri intangarugero rwego
No mu bikorwa by’urukundo
Ibyawe hose ni have mbanze
Mbese ubwo uzagarukira he?!

Kandi ibyo ukora byose
Ukiratana ubwigenge
Ukihara umudendezo
Ngo umukristu ntagengwa n’amategeko
Garuka!

Nuko mu kuyoba kwawe ukishigikira
Ngo umutima upfa kuba utanshinja   
Ubundi se ugushinje ikibi kihe
Ikiza cyaraguhunze
Garuka!

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...