Wednesday, April 5, 2017

Umuvugo: Reka kujijisha

Wowe usenga Imana ubitegetswe
Uti nibarangize ngire ngende
Wowe ujya mu misa bigatinda
Kikakuziriraho gucyura ibyizwe
Ukarushaho kunguka ibikugusha
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!
bamwe mu bari bagize
 itsinda Come to Jesus rikorera gashami
k'icyahoze ari UNR,
 kimuriwe i kigali; aha ni muri CST.

Muri korali ntuhatangwa
Ukaririmba ugahogoza ugashimwa
No mu ikoraniro ntuhasiba
Ugatanga umusanzu uko bisanzwe
Uti:”niturangiza kurepeta ni ya gahunda”
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Mu bakarisomatike urasingiza
No muri legio ukunda Umubyeyi
Ndakuramutsa mariya uykadudubiza
Mbese ugasingiza ukiuzura umwuka
Ariko ntutane nay a migenzo
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Mu muryango-remezo urayoboye
Mu nama no muri santarali
Uti”nta kemezo azabona, anshake,
Ndetse na padiri ndamwandagaza,
Niba nta kinjiye iwanjye”
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Harya ngo nta misa n’imwe usiba
Cyangwa nta n’imwe wubahiriza
Iyo padiri agusuhuje yatuye
Ukamusubiriza mu matamatama
Nk’aho akwifurije ikibi kandi usanzwe uri isande
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Mbese iyo bahagurutse ukicara
Bakoma amaboko ukayafumbata
Bavuga ugaceceka
Ngo nibaceceka uhabwe umwanya
Ubwo ugahora ubusanya intambwe
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Iyumvire nawe uruce
Ko bicuza ibyaha utaraza
Bagasoma uri gusakuza
Bagasobanura usinziriye
Ugahabwa uwo utazi utiteguye
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Iyo bamamaje Ukwemera ugasohoka
Ukagenda wemye nta soni
Ubwo uba ugiye kukwama mariza he
Ko ahabugenewe uhahunze
Ukigira ntibindeba
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Iyo batangiye kwamamaza Ukwemera
Ugahaguruka winanura nk’urambiwe
Ugasohoka utuje ntacyo bikubwiye
Ngo itirusha ikongerera ukundi
Nyoberwe n’icyo uba waje gushaka
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Nonese nkawe musomyi n’umuhereza
Uyobora korali n’uhaza
Ngo bambone mvugira muri mikoro
Mfasha padiri guhaza nsoma no kuri divayi
Ibindi ubundi
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Ko wahereje Kristu mu mugati
Ukamuha n’abandi mu Ijambo
Abandi bakamucyura urebera
Ugataha amaramasa uko waje
Nako warushijeho gucumura
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Ubwose ko sivayi, amaraso ikiza
Uyibonamo inzoga isindisha
Uwo mubiri dukesha ubugingo
Ukawubonamo umutsima bugano
Uti:”Divayi turahaha, ingano zo turazihinze”
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Amasakaramentu urayapinga
Penetensiya yo bikarusha
Uti:”uwo mupadiri ndamuzi
Nawe ni umuntu nkanjye,
Nkaho wabiherewe ububasha”
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Urupfu rwo rwaragusaze
Uti:”nta gusabira umupfu urora umuzima”
Abatagatifu bo ni umuziro
Uti:”twiyambaje abapfuye,
 ntitwahwana n’abaraguza?”
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Harya ubwo uratura ugatuza
Cyangwa iyo utuye biramenyekana
Ubwose ukora ibikorwa by’urukundo
N’iyo ubikoze urabyigamba
Ndetse no kubabarira byarakunaniye
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Imirongo myinshi wayifashe mu mutwe
Ukayisukiranya nk’uvuga imivugo
Aho kukuvuburamo itoto rya roho
Bikakubera ibisanzwe
Ntuziko ntawe umenyera iby’imana
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Uri umugaturika turabizi
Ndetse n’abayanga baragushima
Iyo ufasha abandi gusebya amashusho
Ngo ayo mabumba turayasenga
Nawe wize uvuga indangakwemera koko?
Ubwo se uri umukristu, reka kujijisha?!

Emera Imana mu butatu bwayo
No mumasakaramentu atagatifuza
Uyoborwe n’isengesho n’ivanjili
Byo ntwaro inesha y’umukristu
Va ibuzimu garuka ibuntu

Emera wicuze wizere
Usabe imbabazi uzitange
Ufashe abandi nta gihembo
Ukunde abandi nkawe ubwawe
Ukunnde ukere uwagutoye
Ni ukuri bizakunda!

1 comment:

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...