bavandimwe nkunda dusangiye umuhamagro w'ubutungane, nimuzirikane ko imibiri yacu ari ingoro za Roho w'Imana zikaba n'ingingo za kristu umushumba wa Kiliziya.
ese uyu mubiri ufite bene aka gaciro tuwufate dute?
![]() |
aba ni abavandimwe bagize Groupe Vocationnel la Porte du Salut muri paruwasi regina pacis bungwe |
Umuntu, muri kamere ye, yifitemo
icyifuzo cyo kubonwa cyangwa kugaragara neza; umutima wa “bandebe” ni wo utuma
agura icyirori, akireba kugira ngo amenye niba ari bunyure abamubona, ibyo
kandi akabikora atitaye ku kuba abantu bakunda ibitandukanye. Iyo “bandebe” kandi ni nayo ituma dusaba bagenzi bacu
kudufasha gutoranya imyenda igihe duhaha mu isoko, tukanabasaba kuturebera niba
tugaragara neza mbere yo kuva mu rugo kugira ngo aho duca hose tuhanyurane
umucyo. Umuntu ushira mu gaciro agomba gutekereza neza ku myambaro yambara
n’uko ashaka kubonwa; Imyambaro nambara iranga uwo ndi we, bityo niba nshaka
kubonwa neza ngomba kwambara neza.
“N’ubundi ndamutse nambaye nabi
sinasohoka ngo njye ahabona, mbere yo
gusohoka mbanza nireba, namara gutunganya ibyo mbona bidakwiriye, nkasohoka.
”
Ku bijyanye n’imyambarire, ni
ngombwa kongera kuzirikana kuri ibi bibazo: ni ryari umuntu aba yambaye neza
cyangwa nabi? Hari aho abantu bagirwa inama yo kwambara birebire, kutambara
amapantaro n’amijpo asatuye, hari n’abandi bagirwa inama yo kwambara bakikwiza.
Izi nama zose ziramutse zikurikijwe neza zagira umumaro washimwa na benshi;
nyamara uwashikamiwe n’icyaha bamuha itegeko bugacya kabiri yamaze kubona
uburyo azarikurikiza ritamuciye ku cyo rimubuza, murabyumva neza ko ibyo atari
ugukurikiza itegeko ahubwo ni ukugaragaza ko wamenye ko ribaho: Uwo basabye
kwikwiza kugira ngo aheshe bimwe mu bice by’umubiri we icyubahiro, ahitamo
guhisha umutwe, akambara birebire bihwanije na mikorosikopi umumaro! Usabwe
kwirinda ibyerekana amatako n’intege, agahitamo kwiyambika birebira
bimuhambiye! Ababujijwe kwambara amapantaro, bagahitamo kwambara amajipo y’abo babyaye
Mu biranga umwali wiyubaha, harimo
no kugira ibanga bimwe mu bice by’umubiri we; amabere, amatako n’ibibero,
n’ibindi bikwiye kubahwa no kwitabwaho kuburyo bw’umwihariko kandi bw’ibanze
kurusha ibindi: Wasobanura ute ko wiyubaha, ukambara neza, wirirwa wanitse
umubiri wose uwubesha ko wawambitse. Wasobanura ute ko wiyubaha, ukambara neza,
wirirwa wanitse amatako, ibibero n’amabere?. Ni ikihe cyubahiro kiri mu kwambara
ipantaro ukagenda urata ikariso, utagataga nk’uwayitayemo umwanda?

No comments:
Post a Comment