© Wihubuka wemerera undi urukundo
Muvandimwe, wari uzi ko
kwinjira mu rukundo byoroshye kuruta kurusohokamo? Waba uzi ko kwinjira mu
rukundo bishimisha naho gutandukana n’inshuti bikarushya kandi bikanashavuza?
Wihubuka winjira mu byo utazoroherwa no kwikuramo igihe bibaye ngombwa. Nk’uko
yafashe igihe gihagije cyo kukwigaho, nawe bigenze utyo kugira ngo uzafate
umwanzuro ukunogeye kandi mwiza. Tumenye ko umuntu ahamagarirwa gushinga urugo
rwa gikristu, ntahamagarirwe gushinga urugo, rumwe bavugako rurutwa na gereza!
Zirikana ko uhamagarirwa gukunda mu mvugo no mu ngiro nyamara ntuhamagarirwe
gukoresha uwo ukunda kuko umukunzi wahisemo atari igikoresho cyangwa umutungo
ugomba kugenga uko wishakiye, usibyeko na buri kintu kigira uburyo bwagenwe bwo
kukibyaza umusaruro. Nuko rero, muri uru rugendo rwose tumaze kubona,
“uramenye, ntuzashukwe n’abaguha ibintu cyangwa ngo wicwe n’umurengwe[1]”, hato utazahubuka
ukisanga wahisemo imvura mu mwanya w’umucyo! zirikana inyigisho Ivanjili
igutoza maze uhorane mu mutima aya magambo: ‘inyigisho zanjye uzizigame neza,
uzikomeze mu mitima y’abigishwa banjye[2]’
© Urukundo rugeza ku isakaramentu ryo
gushyingirwa
Wowe wemerewe urukundo,
uracyafite urugendo rwo kumenya uwo ukunda kandi nawe wemeye gukunda ni uko.
Bitabaye ibyo wasanga ibyo wita urukundo byakugejeje ku ndwara zandurira mu
busambanyi cyangwa inda itateguwe inashobora kugutanya n’uwo uvuga ko
mukundana. Urwo rugendo rufite intumbero ebyiri, nyamara iy’ingenzi ni imwe;
gushyingirwa kugeza ku butungane umuntu wese ahamagarirwa. Ntibikwiye ko, mu guhitamo umukunzi,
dutekereza gusa ku gushyingirwa ngo twiyibagize ko uwo mubano ugomba kutugeza
mu ijuru! Dukanguke! Birababaje aho usanga abemeranije gukundana, bitwara
nk’abashingiwe kandi ari byo bitegura, bakiyibagiza ko ibyishimo bisaga
abakomeye ku muco wo kwifata kugeza ubwo bemererwa kuba umwe ku mubiri no ku
mutima. Dore hateye gukunda kuvanze no guhaza irari ry’umubiri, uwandusha izina
ribikwiye narigaragaze, agambiriye kwerekana ububi bwabyo mu rugendo rugeza ku gushyingirwa.
None se muvandimwe,
duhamye ko gukunda bigomba kurangwa kandi bikagengwa no gusomana, gushishirana
nkaho ushishira inka cyangwa ingurube? Kugenda amajoro nk’umwanzi w’urumuri?
Kwemera icyo ubwiwe n’icyo usabwe cyose nk’aho uvugana na malayika? Guhorana
nkaho muri imburamukoro? Ibyo si byo! Icyaba cyiza kurusha ni uguhoza ku mutima
ko iyo mibanire idatuma ugawa ahubwo ugakomeza kujya mbere mu gushimwa. Byaba
byiza kurushaho wirinze guhorana n’uwo ukunda kuko byagukururira kugwa mu
bishuko, bigatuma utakarizwa icyizere kuko wahindutse igikoresho cyo
kwishimishirizaho -objet de plaisir- aho kuba umuntu w’ingenzi mu buzima. Mu
buzima, kwizera buhumyi no guhura kenshi si byo bihamya ko umuntu afite
urukundo ahubwo ufite urukundo ruzima uzamubwirwa n’ibikorwa ndetse n’inama
bye. Uwo ukunda, ntimuhorana ahubwo murasurana mukajya inama zubaka kandi
ukamwizera ushishoza kuko atari we Mana uhamagrirwa kwizera, kubaha no kubana
na yo muri byose na hose.
© Wihubuka utandukana n’umukunzi
Mu
gutunga urugero rwiza, uwo ukunda aba yakira uburere, bumufasha kwigirira
icyizere no “kwivumburira ku bwe impamvu y’indagagaciro atozwa aho kuzimuturaho
nk’ukuri kutagibwaho impaka.”Icy’ingenzi mu buzima si ukumenya aho mushuti wawe
ari, ahubwo ni ukumenya igipimo agezeho mu bitekerezo bye, ibyo yemera, intego
ye mu buzima n’ibyifuzo bye, kuko ibyo ari byo biranga ikigero umuntu agezeho
mu gufata umwanzuro nyawo kando mu gihe nyacyo. Nuko rero, mu buzima bwose,
ugomba kwitoza koroshya kandi ukirinda guhubukira gufata umwanzuro no gushinja
mugenzi wawe[3],
ahubwo ukarangwa n’umutima ushishoza kandi ugira imbabazi zirangwa n’ibikorwa
by’impuhwe!
No comments:
Post a Comment