Wihubuka usaba ubushuti
Ihame ni uko buri wese
agomba gushaka inshuti bisungana mu muhamagaro wo gushinga urugo, kireka bamwe
babibuzwa no kwegukira Imana n’ababiterwa n’uburwayi[1]. Icyibazwa kenshi mu
rubyiruko ni iki: ‘umugore w’umutima azabonwa na nde? Ko asumbije agaciro
amasaro meza![2]’
Nibyo koko, uw’umutima ni isaro ry’agaciro rishakishwa na buri wese. Umuntu
wifuza ko muzabana, muharanira ko ugushaka kw’Imana gusohorezwa muri mwe, ni
inshuti ya ngombwa mu buzima, mugomba kubana kugeza ku iherezo ry’ubuzima kuko
Imana ubwayo idashimishwa n’itandukana ry’abashakanye, yo ibaza iti: “‘uwo ni
nde ubangamiye umugambi wanjye, yishingikirije amagambo ye y’amahomvu?[3]” Ni ngombwa kwitonda cyane
kugira ngo utegure neza ahazaza hawe nk’umwe mu bahagarariye umuryango. Umuntu
yari akwiriye gufata igihe gihagije cyo kwitekerezaho akibaza ibibazo nk’ibi:
ndi muntu ki? nifuza kuzabaho nte? nzabigeraho gute? aho mfite integenke (weakness) zanjye ni
izihe? Ibisubizo ubona ni byo byakagombye kugufasha mu gutekereza no guhitamo
inshuti wifuza; imwe muzafatanya ikwihanganira mu ntegenke zawe, ikakugeza ku
byo wifuza mufatanije. Wowe uhamagarirwa gushinga urugo, usabwa iki mu rugendo
ruguhuza n’uwo Imana yakugeneye?
1.
Gusenga
Turabizi kandi
turabyemera ko ‘Imana ari yo yatangije ugushyingirwa, irema muntu mu ishusho
yayo; Umugabo akurwa mu gitaka naho umugore akurwa mu rubavu rw’umugabo[4]. Urugo rwa mbere
rwatangijwe n’Imana, niyo yashakiye Adam umufasha umukwiye; nguyu umuranga
mwiza wo kwizerwa tugomba guhungiraho kandi tukamwumvira kugira ngo tutiyicira
ubukwe n’urugo. Dusenge Imana, tuyiginge tuyitura ibyifuzo byacu bityo ejo
natwe tuziyamirire tuvuga tuti “Koko uri mwiza, mukobwa nkunda, koko uri mwiza![5]” Muvandimwe, menya ko nta
muhamagaro utagira umusaraba; urugendo rw’umuhamagaro ntirutana no kugeragezwa
- ibishuko, ibitotezo...Yezu ati: “nimwambaze kugira ngo mutagwa mu bishuko[6]”; gusenga bituma ducika
ibishuko, ari byo twibonera cyangwa ibyo tutabona. Niyo mpamvu isengesho ari
ngombwa igihe n’imburagihe mu buzima bw’uwemera; rirakenewe kurenza uko
tubyiyumvisha.
2.
Kwitegereza
neza
Uzitegereza nde ko
ukikijwe na benshi: ufite ibintu n’amafaranga, ufite amashuri, uvuka mu
muryango ukomeye...? Aho uherereye, cyangwa hirya no hino hari benshi
batandukanye cyane kandi muhuje urugendo rw’umuhamagaro. Tuvugeko hari
abaguruka nta mababa, hari abiruka nta feri, hari abatuje n’abanyarusaku
nk’isande, hari abanyamutima n’abapfayongo, hari ingegera n’amahabara,
hakaba...kandi aba bose baracyeye; barirunze kurusha ifunguro ry’abakire, yemwe
barushanwa gucya kuruta amarangi agezweho. biratangaje! Wowe ushakisha;
umukobwa ukunyuzeho wese siko yakubera umugore, n’umuhungu muhuye ukuvugishije
wese siko yakubera umugabo. Mu magana yose, uwawe ni umwe! Reba neza,
witegereze kandi ufate umwanya uhagije witegereza kugira ngo, byibura uko
bishoboka, ubashe gutandukanya umupfu n’umunyamutima.
Wireba uburanga kuko
burangaza, wireba ikimero kuko gihindukana n’ikigero cy’ubukure kandi ibyo
byose iyo iminsi yabyugarije barakendera. Uri mu nzira nziza, narenge ibi
byose, yitegerezo ubuhanga. Uwo munyabuhanga uzamubwirwa n’iki, ko benshi
twigize ‘bamenya’? Yakobo ati ‘Ni nde w’umuhanga n’umunyabwenge muri mwe?
Nabyerekanishe imyifatire ye myiza, ko ibikorwa bye byuzuye ituze n’ubuhanga[7]’. Nguko uko uzamenya
uwakubera mwiza cyane mu gushinga urugo.
3.
Kwegera
uwo ushima
Nyuma yo gufata umwanya
uhagije wo kumwitegereza, gerageza umwegere muri bya bikorwa bibahuza (korali,
kwiga, gucuruza, amakoraniro y’abasenga, n’ibindi bihuza abantu). Ibi
bizagufasha kurushaho kuvumbura uko ateye - personality- kuko kwibwira ko uzi
umuntu kandi nta kibahuza ngo muganire uba wibeshya. hari abagerageza guhisha
uko bateye ariko mwaganira ukamufatira mu byo avuga, ukamenya ko ateye nk’uko
umubona cyangwa bihabanye nk’uko abonwa. Iyi si intambwe yo kumubwira ko
umukunda cyangwa kumusaba gukundana, ahubwo ni umwanya wo kugira ngo ibyo
wamenye umubona ubishimangire muganira ibintu bisanzwe (ubuzima) bitari
urukundo. Kandi ibyo wakora byose, ‘ntuzibonemo ubuhanga, ahubwo uzatinye Uhoraho
kandi wirinde ikibi, bizatuma umubiri wawe unoga, n’ingigo zawe zose zigororoke[8].’
4. Musabe urukundo
Wowe usaba urukundo,
urarufite cyangwa ni agahararo, kwikunda, irari n’ibindi bamwe bitiranya
n’urukundo? Hari igihe wasanga uri gusaba icyo utazi, wagihabwa ugatangira
kwicuza, hakaba n’ubwo icyo usaba wagihabwa nabi bigatuma usa n’uzinutswe iyo
nzira ndetse birashoboka ko wanasaba ko umuntu agukunda nyamara we akaguharara.
Wihubuka! Umaze kumenya ko mwakomeza kwigana muri inshuti, tera indi ntambwe;
musabe gufatanya urugendo ruzabageza ku ishyingirwa, umwemerere ko umubereye
sheri nk’uko abakundana bakunze kwitana. Aha ho mwaganira ku mishinga y’ubuzima
bwanyu nk’umuryango ari nako mukomeza kwigana kugira ngo buri umwe arusheho
kuvumbura ibyo ataramenya ku mukunzi we.
No comments:
Post a Comment